Posts

Showing posts from December, 2015

Soma hano ibintu 5 byoroshye wakora ukagira amenyo y’umweru bita urwererane kandi bikakurinda kunuka mu kanwa.

Image
Dore inzira 5   zoroshye wacamo ukagira amenyo y’umweru bita urwererane. Kandi zikakurinda impumuro mbi yo mu kanwa. Abantu benshi usanga bashimishwa kandi bakisanzura ku muntu ukunda kumwenyura cyangwa se ukunda guseka. Kubera iyo mpamvu buri muntu uwo ari we wese aba yifuza kugira amenyo y’urwererane. Mu bihugu byateye imbere ho usanga   abantu benshi batanga ibihumbi n’ibihumbi by’amafaranga buri mwaka kugirango bagure imiti ituma amenyo yabo aba urwererane; ibyo na hano iwacu bikaba byaratangiye kuhagera kuko hari bamwe babikora. Gusa nubwo iyo miti ituma bagera ku ntego yabo bakagira amenyo akeye, nanone ishobora guteza ibindi bibazo bikomeye mu mubiri w’abayikoresha, igatuma baba abantu badafashije mu bijyanye n’ubwirinzi bw’ umubiri kandi bagahorana intege nkeya mu gihe runaka, biturutse kuri iyo miti. Aha rero naguteguriye ibintu bitanu wakora kugirango ugire amenyo y’umweru, kandi udatakaje amafaranga ngo uragura imiti muri farumasi , dore ko gukoresha iyo imit...