Showing posts with label Ubutabazi bw'ibanze. Show all posts
Showing posts with label Ubutabazi bw'ibanze. Show all posts

28 September, 2016

,

Wari uziko ibicurane bishobora guhitana umwana wawe igihe utamwitayeho? Dore icyo wakora!

BABYEYI, MWARI MUZI KO IBICURANE BY’ABANA BISHOBORA KUBA INTANDARO Y’URUPFU RWABO
Burya akenshi ibicurane biterwa n’udukoko twitwa “virus”. Duturutse mu zuru, utu dukoko rero dushobora kujya mu bice by’umubiri bitandukanye ari nako dutera ibibazo bishobora kumerere nabi abana bafashwe:
  • MU MAZURU: inyama zayo zirabyimba n’ibimwira bikaba byinshi, maze amazuru agafungana, guhumeka bikaba ikibazo. Ku mpinja n’utwana duto tutazi kwipfuna, kubera ko umuyoboro wo mu mazuru uba wabaye muto cyane, kwinjiza umwuka biragorana, bigasaba gukoresha akanwa, bityo kwonka bikagorana cyangwa ntibibe bigishobotse (kubera ko iyo yonka ubusanzwe ahumekera mu mazuru), ubwo inzara n’umwuma bikaba byamumerera nabi, n’amaraso akabona umwuka muke maze inyama zifitiye umubiri akamaro kurusha izindi (ubwonko, umutima, imbyiko,…) ntizibone umwuka uhagije maze zikahazaharira bikaba byamuviramo gupfa.
  • MU TUYOBORO DUTO TW’UBUHUMEKERO ari natwo tugeza umwuka aho amaraso awuvomera, natwo turafungana, umwuka ugahita ku muhate umwana akoresheje imbaraga nyinshi ( agahumeka nabi asemeka nk’urwaye asima maze hagati y’imbavu hakika bidasanzwe), bityo umwuka mubi wakoreshejwe n’umubiri(CO2) ugasoka nabi ukigumira mu bihaha(ukabona agatuza karareze, kabyimbye), amaraso ntabone umwuka mwiza uhagije (kubera ko uba wivanze n’umwuka mubi”CO2), bityo za nyama zifitiye umubiri kurusha izindi ntizibone umwuka uhagije maze zigakora nabi umuntu akaba yabizira.
  • MU GIFU N’AMARA iyo zigezemo nibwo umwana ahitwa akaruka ugasanga umwuma uramuhitanye iyo utarebye neza.
  • MU MUTWE iyo izo virus zigezemo, umwana arwara mugiga, ubwonko bukangirika, umwana akagagara, agata ubwenge(coma) n’ububi bwabyo byose bishobora kumuviramo gupha.
  • MU MATWI, izo virus zirahabyimbisha, hakaba hazamo n’amashyira akanatoboka(umuhaha), umwana akaribwa cyane, imyanya ituma twumva ikaba yakwangirika maze kumva bikangirika.
  • MU MUTIMA inyama zawo zikabyimba yewe n’ibihu biwukikije bikarekamo amazi maze umutima ukananirwa ntukore akazi kawo neza, amaraso ntatembere neza, umwana akaba yakwitaba Imana.
Nubwo akenshi ibicurane byikiza, kubera ziriya mbamvu zose twavuze haruguru, ibicurane by’abana ntimwagombye kubifata nk’ibyoroshye, ahubwo twagombye kubarinda ibituma babirwara( biziba amazuru maze udukoko tukabigenderaho tukibaruka tukaba twinshi):
  • ibintu byose bitumuka nk’umukungu, amoya, intanga z’indabyo, imyenda ya coton ishaje,
  • imiyaga cyane cyane ikonje,
  • kunywera itabi iruhande rwabo,
  • kubegera kandi urwaye grippe.
Icyo gukora iyo umwana yafashwe:
  • Kumurinda ibintu byose bitera kuziba amazuru twavuze haruguru
  • Kwirinda gukoresha ingufu nyinshi (kuruhuka)
  • Kumuha ibinyobwa byinshi kuko muguhumeka nabi atakaza amazi menshi,
  • Kureba muganga kugirango mufate ingamba zo kuzibura amazuru, ni biba na ngombwa amwongerere umwuka n’imiti imufasha igihe za nyama zifitiye umubiri akamaro kurusha izindi zafashwe.

28 January, 2015

,

Ni ryari bavuga ko umuntu afite umuriro?, ni ryari najya kureba muganga igihe mfite umuriro? ni gute nakwikorera ubutabazi bw'ibanze mu gihe mfite umuriro?,


KUGIRA UMURIRO
Kugira umuriro bisobanura ko ubushyuhe bw'umubiri buba bwarengeje urugero rusanzwe rw'ubushyuhe
bw'umubiri. Indwara nyinshi zitera kugira umuriro. Impamvu isanzwe ni ibicurane bifatanye no kugira umuriro biterwa na virusi, ituma iyo umuntu akimara gufatwa agira umuriro mwinshi cyane kandi akawumarana iminsi myinshi. Umuriro wo kugipimo cya 39 ku rugero rwa celcius, ntabwo uba ari ikibazo, ariko utuma umuntu ananirwa cyane kandi agacika intege akanabira ibyuya byinshi bigatuma umuntu akenera ibyo kunywa byinshi. Kuzamuka k'umuriro mu buryo bwihuse bishobora guturuka na none ku ndwara zo kubyimbirwa cyangwa se kuri inflamation.
Biterwa kandi na virusi ituma amara abyimba akenshi bituma umuntu aruka agahitwa kandi akagira n'umuriro. Imyanya ijya
ibyimbirwa (ingero: ikibyimba cya kubyimba k'uruhu) ahabyimbye hatera kugira umuriro ndetse hejuru y'ibyo ahabyimbye haba hokera kandi hanatukura. Umuriro ushobora no guterwa n'ikindi kitari virusi cyangwa udukoko dutera ibibyimba.
Ibimenyetso umuntu agaragaza:
• Kugira imbeho, kubabara mu nyama(mu mikaya).
• Kubabara umutwe.
• Umunaniro
Uko wakwivura(wakwikorera ubutabazi bw'ibanze)
• Nywa ibyo kunywa byinshi!
• Irinde kwinaniza.
• Ruhuka, ukurikirane uko umerewe.
• Kugira ngo umuriro gabanuke ugerageza kuba mu cyumba gihehereye, ukambara imyenda yorohereye, ukanafata imiti igabanya ububabare no kubyimbirwa ukurikije uko ifatwa.
Itabaze ibitaro bikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Uri kurushaho kuremba.
• Hejuru yo kugira umuriro, ubabara mu bitugu, ukumva ufite isesemi kandi ukaruka.
• Hejuru yo kugira umuriro ukumva ubabara no mu nda yo hasi n'umugongo ahagana hasi cyangwa ufite ibimenyetso by' uko ufite uburwayi aho inkari zinyura.
• Umaranye umuriro iminsi 3-4 kandi bikaba bigaragara neza ko atari umuriro uterwa n'ibicurane.
• Wongeye kugira umuriro kandi wari umaze iminsi ibiri waragiye ku ivuriro.
• Ku mubiri wawe hari gutukura.

,

DORE UKO WAKWIKORERA UBUTABAZI BW'IBANZE IGIHE UFASHWE N'INDWARA YO KUBYIMBIRWA MU NZARA

INDWARA YO KUBYIMBIRWA MU NZARA
Kubyimbirwa mu nzara ni ukubyimbirwa aho inzara zihurira n'uruhu, zigasaduka kandi zikanavaho. Guca
inzara ukazigira ngufi cyane bishobora gutuma wisesereza kubyimbirwa bigacengera mu rwara imbere. Kubyimbirwa mu nzara bishobora kuba ku mpande aho inzara zirangirira cyangwa ku ruhu aho inzara zitangirira zifatana n' umubiri. Inzara zo ku mano zakuze zinjira mu mubiri biba biterwa no kwambara inkweto zitagukwira zifunganye cyane cyangwa se n' ibindi bintu bishobora kuba bitsikamira cyangwa bibangamira amano.
Ibimenyetso byakwereka ko urwaye iyi ndwara: 

 • Kubabara cyangwa kokerwa mu nzara zo ku ntoki cyangwa ku mano.
• Aho inzara zihurira n'umubiri hatukura cyane.
• Aho inzara zihurira n'umubiri harimo amazi.


• Kubyimba aho inzara zihurira n'umubiri igihe kirekire, hagasaduka kandi inzara zikavamo. Inzara
zirashishuka kandi n' aho zihurira n'umubiri hakababaza.
Uko wakwivura n'uko wakwirinda kurwara iyi ndwara:
• Guca inzara neza utisesereza no kuzigirira isuku ihagije.
• Irinde gukuraho ahashishutse aho inzara ziteye cyangwa ahabyimbye ndetse n'aho zihurira n'umubiri.
• Irinde komora aho inzara zitereye.
• Uribwa cyangwa ubabara ushobora gufata imiti igabanya kubyimbirwa cyangwa imiti igabanya
ububabare n'umuriro.

 Inama z'ingenzi ku muntu ukunda kurwara mu nzara kugira ngo azirinde kujyamo amazi:
o Mu gihe ari ngombwa wakwambara uturinda ntoki ngo turinde intoki.
o Gukaraba/koza mu nzara zo mu ntoki/zo ku mano rimwe ku munsi.
o Buri mugoroba ugomba gushyiraho amavuta agabanya kubyimbirwa kugeza ubyimbutse.
• Inzara zo ku mano zakuze zinjira mu ruhu, mu buryo bwo kuzirinda ni ngombwa kwambara inkweto
zidafunguye.
• Wimaza ibirenge byawe umwanya munini ahantu hatose (urugero: bote cyangwa supuresi zitoze).
• Rinda ibirenge n'intoki ubishyira ahantu hari umwuka uhehereye.
Itabaze ibitaro bibikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Ukomeje kurwara nubwo waba waragerageje kwivurira mu rugo.
• Aho inzara zihurira n'umubiri hatukura, hokera, hakubabaza kandi aho zihurira harimo kuva.
, ,

Ese ko mbabara mu muhogo ni gute nakwivura mbere yo kujya ku ivuriro?, ni iyihe miti nagura?, ni ryari najya kureba muganga?


UBURWAYI BWO MU MUHOGO
Impamvu za rusange zitera kubabara mu muhogo ni uburwayi bwo mu rumiriro no gufunga mu mazuru bitewe no kumagara mu myanya y' urumiriro. Ububabare bwo mu muhogo bushobora guterwa n'ikintu cyose umuntu akoze gishobora kwangiza amatembabuzi yo mu mubiri, akenshi biterwa n'itabi,
ariko n'ivumbi ndetse n'imyuka y'ubutabire dusanga mu mwuka duhumeka iba yasohowe n'amamoteri nayo irabitera. Kubyimbirwa ko mu myanya y'urumiriro cyangwa kw'imitsi yo mu myanya yo mu rumiriro bishobora guterwa n'agakoko nka bagiteri agahumyo cyangwa na virusi.
Ibimenyetso umuntu agaragaza:
• Kubabara uri kumira
• Kumagara ukumva mu rumiriro hahanda.

• Gutukura mu muhogo/kumva mu muhogo hahomye ibindi bintu.
• Ububabare bwo mu muhogo ubwumvira mu matwi kandi atariho urwaye.
Uko wakwivura iyi ndwara:
• Ububabare bwo mu muhogo bwatewe na virusi akenshi bugaragazwa n'ibicurane, bikaba byikiza.
• Ububabare bushobora kugabanywa n'imiti igabanya ububabare (ibuporofeni) cyanwa imiti igabanya ububabare n'umuriro (parasetamolo).
• Mu muhogo hashobora koroshwa n'imiti iboneka muri farumasi iba ari ibinini umuntu ahekenya/cyangwa apuriza mu kanwa.
• Nywa ibintu byinshi bihagije.
Itabaze ibitaro  cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Ukomeje kubabara mu muhogo mu icyumweru 1-2 kandi nta mpamvu igaragara yabyo nta
n'umuriro ufite.
• Ubababara cyane mu muhogo bikaba byatunye ugira umuriro mwinshi, icyo gihe uba ugomba kwihutira kujya kwivuza uwo munsi.
• Muri bene wanyu wa bugufi hari uwarwaye umuhaha uterwa n'agakoko kitwa streptococcus, mu muhogo wawe hatukuye kandi ukaba ufite n'umuriro.
• Ibimenyetso by'uburwayi bitagabanuka kandi waragerageje kwivurira mu rugo.
Niba ububabare bwo mu muhogo bufatanije no kunanirwa kuvuga cyangwa no kudahumeka neza, ukaba utabasha kumira cyangwa utabasha kubumbura umunwa neza ugomba guhita wihutira kwivuza!

, ,

Indwara yo kutumva iterwa n'ubukurugutwa bwabaye bwinshi mu matwi, dore uko wayivura, imiti wagura muri Pharmacy, n'igihe biba ngombwa kujya ku ivuriro


UBUKURUGUTWA BWAFUNZE AMATWI
Ubundi ubusanzwe ugutwi kugizwe n'ibice bitatu by'ingenzi ni
ukuvuga ugutwi kw'inyuma(outer ear), ugutwi ko hagati(middle ear), n'ugutwi kw'imbere(inner ear). Ubukurugutwa burinda ugutwi ko hagati(Middle ear), bwihoma ku ruhu rwaho bukaba nk'agashishwa kometseho.
Ibice bigize ugutwi
Ibice bigize ugutwi

Ubu bukurugutwa rero bushobora gufunga ugutwi ko hagati, iyo ubwinshi muri bwo bwahomye mu gutwi ko hagati kandi
bukumiraho. Iyo ukoze mu gutwi ushobora gusunika ubukurugutwa bigatuma bwegerana. Iyo amazi agiye mu gutwi, agacengera muri bwa bukurugutwa bishobora gutuma mu matwi yo hagati habyimba.
Ibimenyetso byakwereka ko ubukurugutwa bwagufunze amatwi:
• Kumva neza biragabanuka
• Kugira injereri mu matwi
• Isereri
• Kumva ugutwi kuremereye
Uko wakwivura n'uko wakwirinda ko ubukurugutwa bufunga mu matwi hawe:
• Iyo wumvise ugutwi kwafunze biba byatewe n'ubukurugutwa bwinshi bwumiye mu matwi, mu kwivura wakoresha umuti utonyangiriza mu matwi uboneka muri farumasi ukubahiriza inama z' uko ukoreshwa.
• Ubukurugutwa na none ushobora kubworoshya urugero ushyira mu matwi iminsi mike amavuta yo ku mubiri. Bariza ubundi busobanuro bw' uko ukoreshwa kuri farumasi.
Itabaze ibitaro cyangwa ku kigo nderabuzima cyawe, niba:
• Ugutwi kwifunze mu buryo butunguranye kandi wumva ubabara mu gutwi.
• Ugize isereri iterwa no kwifunga kw'amatwi.
• Ugutwi kuva.
• Ibimenyetso by'indwara bitashize nubwo wivuye ukoresheje inama zo kwivurira mu rugo.
Kozwa mu matwi na muganga wabyigiye biba bikenewe, ari uko wagerageje kwivura mu matwi ariko kubw'
impamvu runaka ntibishoboke cyangwa ntibikunde.

, ,

Sobanukirwa uburwayi bwo mu matwi, umuhaha... uko wazivura, imiti wagura muri farumasi,n'igihe biba ngombwa ko ujya kwa muganga


IBIMENYETSO BISHOBORA KUGARAGAZA UBURWAYI BWO MU MATWI
Impamvu rusange ituma abantu barwara mu matwi, ni ukubyimbirwa mu matwi, iyo ikaba ari indwara rusange ku bana batari bageza ku myaka yo gutangira amashuri. Ikaba iterwa na virusi, amabagiteri, cyangwa n'utundi dukoko dutera kubyimbagana.
Ibimenyetso byakwereka ko urwaye mu matwi:
• Ububabare, kumva injereri mu matwi
Ibicurane, inkorora, umuriro

• Kutumva neza
• Ugutwi gutangira kuvamo amashyira cyangwa amazi
• Kubura amahoro n' ijoro
• Kubangamirwa
• Kumva udashaka ibiryo(kubura apeti)
Ibicurane by' umwana birengeje ibyumweru bibiri

• Gukomeza kuzana ingonera mu maso kandi ushyiramo umuti
Uko wakwivura mbere yo kujya ku ivuriro: 
• Niba utangiye kubabara nijoro ukaba wumva bidakabije, ushobora gutegereza kugeza mu gitondo,ukabona kujya kwa muganga. Igihe utarembye mu minsi y' ikiruhuko ushobora gutegereza umunsi uzakurikiraho w'akazi.
• Uburyo bw' ibanze bwo kugabanya ububabare ni ugufata imiti igabanya ububabare (ibuporofene) cyangwa imiti igabanya ububabare n' umuriro (parasetamolo). Uha umwana umuti ukurikije imyaka n' ibiro bye!
• Imiti y' ibitonyanga byo mu matwi ushobora kuyikoresha iyo mu matwi hatava.
• Ni byiza kuzamura kwegura aho ushyira umutwe uryamye ukoresheje umusego cyangwa ugashyira igitabo munsi y' amaguru y' igitanda aho ushyira umutwe.
Itabaze ibitaro biri ku izamu cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Ububabare bwo mu matwi butakijijwe n' imiti igabanya ububabare nyuma y'umunsi 1-2.
• Ku gutwi cyangwa iruhande rw' ugutwi habyimbye
• Ugutwi kuri kuva/kwajemo amazi, amashyira cyangwa amaraso
• Ibimenyetso by' uburwayi bitaragabanutse kandi warakurikije inama zo kwivurira mu rugo

27 January, 2015

, ,

Dusobanukirwe n'inzoka zo mu nda


INZOKA ZO MU NDA(Enterobius vermicuralis)
Inzoka zo mu nda n' indwara isanzwe ku bana bari hagati y' imyaka 3-10, ariko n'abantu bakuze n' abari mu zabukuru nabo bashobora kuzirwara. Izo nzoka zo mu nda ziba zifite umubyimba wa milimetero n'uburebure bwa sentimetero, zikaba ari inzoka zifite ibara ry'umweru. Kuzandura biterwa n'amagi y'inzoka agera mu muntu binyuze ku ntoki zanduye umuntu akoresheje ku munwa. Nanone ushobora kuzandura bitewe n'ahantu wakoze: gukoresha intoki mu kibuno(cyane cyane abana nibo bakunze kubikora) - gushyira intoki zanduye ahantu - gukoresha intoki ahantu handuye - gushyira intoki zanduye ku munwa.
Ibimenyetso by'inzoka zo mu nda
• Uburyaryate mu kibuno cyane cyane nijoro
• Kwituma amabyi arimo utuyoka

• Bishobora no kugaraganzwa no kumva udashaka kurya cyangwa kubura amahoro
• Kwishimagura bishobora gutuma wandura indwara z'uruhu zanduzwa n'udukoko duto
Uko wazivura mbere yo kujya kwa muganga
• Inzoka zivurwa n'imiti y'inzoka ifatwa inshuro ebyiri hagati yazo hacamo ibyumweru bitatu (imiti y' inzoka iboneka muri farumasi bidasabye urupapuro rwa muganga). Bariza ubundi busobanuro kuri farumasi!
• Umunsi ukurikira uwo warangirijeho gufata imisatsi ugomba kumesa iby' uraramo, iby'urarana, igikinisho umwana ararana ukanasukura mu byumba. Amagi y' izo nzoka aba yagiye muri matora no mu biringiti wayicisha kubishyira muri sawuna ishyushye cyane cyangwa ukabitera ipasi.
• NI NGOMBWA KUGIRIRA ISUKU INTOKI ZAWE N' UMUSARANE!
• Guca inzara zikaba ngufi.
• Ni ngombwa ko umuryango wose ufata iyo miti ndetse n' abadafite ibimenyetso by' uburwayi bw'inzoka.
• Iyo mu kigo cy' incuke bigaragaye ko byibura kimwe cya gatatu cy'abana barimo barwaye inzoka nibyiza kuvura abana bose bari muri iryo tsinda. Ntabwo umwana agomba gusiba kujya ku kigo cy' incuke kubera ko arwaye inzoka.
Itabaze ibitaro b bikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba
• Waramaze gufata imiti inshuro ebyiri ariko ntibigire icyo bikumarira.
• Hafi y' ikibuno haje uduheri.

, ,

ICYOREZO CY' IBICURANE(INFLUENZA), KIZAHAZA KURUSHA IBICURANE BISANZWE DORE UKO WACYITWARAHO


ICYOREZO CY' IBICURANE(INFLUENZA)
Icyorezo cy'ibicurane mu ndimi z'amahanga bita Influenza ni ibicurane biterwa na virusi(Influenza viruses) zituma mu myanya y'ubuhumekero bw'umuntu haza ibisebe. Ibi bicurane bitandukanye n'ibicurane bisanzwe. Icyo cyorezo kiza muri buri tumba. Abantu bakuru badakunze kurwaragurika akenshi bakira icyo cyorezo nyuma y'icyumweru 1-2 baba bamaze bayanduye. Abasaza, abakecuru, abana, n'abandi bantu
basanzwe barwaye indwara zimwe na zimwe zigabanya ubwirinzi bwabo bw'umubiri ,icyorezo k'ibicurane gishobora kubagiraho ingaruka yo kuba barwara izindi ndwara(ibihaha,umuhaha) no kujya mu bitaro. Umuntu wafashwe n' icyo cyorezo cy'ibicurane
ashobora guhita yanduza abandi umunsi ubanziriza ko bigaragara ko yafashwe na nyuma y'iminsi 3- 7 yaramaze gufatwa. Igihe umuntu aba agifatwa ariko nta bimenyetso by'uburwayi afite, no mu minsi yambere ibimenyetso by'uburwayi bigitangira kugaragara, ubusanzwe umuntu aba ashobora kwanduza
abandi hagati y'iminsi 2-3.
Ikizakubwira ko urwaye ibi bicurane!
• Kugira umuriro mwinshi bitunguranye, 
• Kubabara mu mihogo, inkorora no kwitsamagura
• Ibindi bimenyetso byerekeranye n' ibyo ni ukubabara mu
umutwe, guhinda umushyitsi, kugira umunaniro, rimwe na rimwe kugira isesemi no guhitwa. Abana bashobora no kubabara mu nda.
Uko wakwivura(ubutabazi bw'ibanze)
• Niba ubona utarembye cyane, ukabona utari mu itsinda ry'abazahazwa n'icyorezo, imiti y'icyorezo itangwa na muganga cyangwa imiti ivura iyo virusi ahanini ntabwo uba uyikeneye, ahubwo waguma kurwarira mu rugo. Wirinde kwegera abandi kugira ngo utabanduza kandi ugume mu rugo mu gihe cyose uba utari wakira neza.
• Kuruhuka bihagije no kunywa bihagije n'ingenzi cyane.
Umuriro n'uburibwe bishobora kugabanywa n'imiti igurirwa muri farumasi. 
Kanda hano urebe ahavuga uko wakwivura ibicurane
Niba ufite uburwayi usanganywe cyangwa uri mu itsinda ry'abashobora kwandura vuba, wihutire kwivuza ukibona ko uri kurushaho kurwara cyangwa ukomeje kuremba. 
Ihutire guhita uvuza umwana ufite ibi bimenyetso:
• Umwana usinziriye ntakanguke cyangwa ntabashe no kunyeganyega.
• Ibibazo byo kudahumeka neza.
• Uruhu ruhindutse nk'ubururu cyangwa rwerurutse.
• Umwana atabasha kunywa bihagije.
• Umwana ari kuruka cyane cyangwa umusubirizo.
• Umwana ari kwiyenza, ntiyemere ko n'umuntu amuterura.
• Ibimenyetso by'icyorezo cy'ibicurane biragenda ariko bigahita byongera bikanagaruka.
Umuntu mukuru ugize ibi bimenyetso aba agomaba kwihutira kwivuza
• Ibibazo byo kudahumeka neza.
• Kuribwa cyangwa kubabara mu gatuza.
• Kugira isereri bitunguranye cyangwa guta umutwe.
• Kuruka cyane cyangwa gukomeza kuruka buri kanya.
• Ibimenyetso by' ibanze by' icyorezo cy' ibicurane bigenda ariko bigahita byongera bikagaruka.

Ushobora kwirinda kwanduza abandi ukora ibi bikurikira:
• Kinga ku munwa no ku mazuru agapapuro kabugenewe wayuye cyangwa witsamuye. Nurangiza
uhite ujugunya ako gapapuro mu ngarani. Mu gihe udafite ako gapapuro, witsamuye cyangwa
ukoroye kinga ku munwa igice cyo haruguru cyo ku maboko y'umupira wambaye, wikingaho
ikiganza cyawe.
• Karaba intoki ukoresheje umuti wo ku ntoki wabugenewe wica udukoko dutera indwara buri gihe
uko uvuye hanze na mbere y' uko ujya kurya ndetse byakarushaho igihe umaze kwitsamura
cyangwa gukorora. Irinde gukora ku maso, ku mazuru cyangwa ku munwa utari wamara gukara
intoki.
INKINGO Z'ICYOREZO CY'IBICURANE(Influenza vaccine)
NIBWO BURYO BW'INGENZI BWO KWIRINDA ICYO CYOREZO!



,

SOBANUKIRWA IBIJYANYE N'INDWARA Z'URUHU N'UKO WAZIVURA MBERE YO KUJYA KU IVURIRO


SOBANUKIRWA IBIJYANYE N'INDWARA Z'URUHU

Umwera uterwa n'umwuka wumye wo hanze, gukaraba inshuro nyinshi, no guhindagurika k'ubushyuhe (igihe cy' ubushyuhe/igihe cy' ubukonje). Ubuheri bushobora guterwa no guhindagurika k'umubiri, udusimba dutoya cyane twangiza umubiri, virusi cyangwa ibihumyo(uduhumyo duto dutera indwara nk'ibihushi,...) nabyo biri mu bishobora kuba byakwangiza umubiri, ibintu bikoze mu butabire bishobora kwangiza umubiri( nk'imiti cyangwa amavuta amwe n'amwe twisiga), uburwayi buturuka kubisanira( cyanga ibyo dukomora mu babyeyi biri genetic) cyangwa n'izindi mpamvu. Uburyaryate bwongerwa n'ibyuya, amavuta afashe cyane, umunaniro uterwa no gutekereza cyane cyangwa imyenda ikanyaraye.

Ibimenyetso bishobora kukwereka ko ufite ikibazo cy'indwara y'uruhu:

• Gukomera k'uruhu, kocyera, gusa n'ahacitse igisebe, guhindura ibara k'uruhu no kuryaryata.
• Uruhu rwafashwe n'indwara ruratukura rukokera kandi ukumva hakurya.

• Ku mubiri hashobora kuzaho uduheri turimo amazi.

Uko wabyitwaramo igihe ubonye ibimenyetso

• Gira isuku y'umubiri, ukunde kwiyuhagirisha amazi meza y'akazuyazi kandi ukarabe isabune idahumura, birahagije ko ukaraba buri gihe ubonako ari ngombwa.
• Karaba kandi uhanagure neza hagati y'amano n'ibindi bice by'umubiri bifatanye, shyira puderi cyangwa udutambaro twabugenewe/ipamba ryagenewe gushyirwa hagati y'amano ubishyire n'ahandi hantu hafatanye ku mubiri hakunda gututubikana hagashishuka.
• Kweruruka ku mubiri no kuzana uduheri bishobora kuvurwa n'amavuta agurishirizwa mu ma farumasi
cyangwa amavuta yorohereye agabanya uburayaryate. Uruhu ruryaryata ushobora gukoresha amavuta ya korutizone aboneka muri farumasi.
• Irinde kwishimagura! Ca inzara uzigire ngufi cyangwa ambara uturinda ntoki dukoze muri koto.
• Irinde gukoresha ibintu bigira ingaruka ku mubiri (nk' isabune yo koga cyangwa amaranje yuzuye inkari cyangwa ibyuya).
• Bika amavuta muri firigo kugira ngo nujya kuyakoresha azamerere uruhu neza kuko azaba akonje.
• Ambara imyenda irekuye, icyaba kiza nuko wakwambara amakariso yakozwe muri koto.

Igihe byaba ngombwa kujya ku ivuriro:

• Ufite ibiheri byinshi cyane bitutubikanye cyangwa biva.
• Uburyaryate ari bwinshi cyane nubwo wagerageje kwivura mu rugo.
• Ibiheri biri kugutera ibindi bibazo nko kugira umuriro cyangwa kumva utameze neza.
• Ibiheri bitarakijijwe n'umuti wakoresheje mu rugo.

, ,

Dore icyakubwira ko uzarwara Indwara ya Tifoyide(Thyphoid fever), Imwe mu ndwara zivugana abantu kubera kutayimenya neza






TIFOYIDE(TYPHOID)

Tifoyide (typhoid) ni indwara igagaragara ku isi hose yandura iyo umuntu ariye cyangwa anyoye amafunguro  arimo udukoko  dutera tifoyide twita salmonella typhi
Typhoid (tifoyide) ni indwara y’icyorezo igaragazwa no guhitwa ,indandara(umuriro ukabije) uduturugunyu ku mubiri cyane cyane mu gituza ndetse no kubura amahoro. Typhoid ni indwara imenyerewe mu Rwanda.
IKIYITERA
Tifoyide iterwa n’udukoko twitwa salmonella typhi biciye  mu bifungurwa byamaze kwandura,cyangwa amazi,iyo uriye cyangwa unyoye ikintu icyo aricyo cyose cyandujwe nutwo dukoko.Abantu barwaye iyo ndwara bashobora gukomeza gukwirakwiza udukoko tuyitera mu myanda basohora .
IBIMENYETSO BIYIRANGA
Mu bimenyetso bigaaragara vuba harimo:
IBINDI BIMENYETSO BIRANGA UMUNTU URWAYE TYPHOID
  • Ubukonje budasanzwe(ubuyanja)
    Umuntu yumva atameze neza
    Umuntu yumva atameze neza
  • Kubura umutuzo
  • Guta ubwenge
  • Kuva imyuna
  • Umunaniro ukabije
  • Gucika intege
UKO TIFOYIDE (TYPHOID) IVURWA.
Amatembabuzi ntetse ni byo bita electrolytes mu rurimi rw’icyongereza bishobora guhabwa umurwayi bicishijwe  mu mitsi y’imigarura, cyangwa umurwayi agasabwa kunywa amazi usukuye avanzemo ipaki yibyo bita electrolytes mu rurimi rw’icyongereza. Umurwayi wa tifoyide (typhoid) ahabwa  imiti yica udukako dutera tifoyide
AMAHIRWE YO GUKIRA KU MURWAYI WA TIFOYIDE (TYPHOID)
Umurwayi wa tifoyide yoroherwa mu byumweru  bibiri kugeza kuri bine ari ku miti. Kandi Inzoza ziba nziza cyane iyo afashe imiti kare ,ariko iyo atinze indwara irushaho kumuzahaza. 
INGARUKA IYO ITAVUWE NEZA
  • Kuva amaraso mu rwungano ngogozi
  • Kwangirika kwamara
  • Kwangirika kw'impyiko
UKO TIFOYIDE(TYPHOID) YAKWIRINDWA
Ni ngombwa gufata urukingo rwa tifoyide (typhoid), kugirango wirinde kuzazahazwa nayo igihe wafashwe niyo ndwara,cyane cyane igihe ugiye kujya mu gace kagaragaramo iyi ndwara .
Umuntu agomba kujya anywa amazi asukuye kandi akarya ibiryo byatetswe  bigashya
Kugira isuku y’ibikoresho dukoresha mu gikoni tukanarinda ibyo kurya byacu inigwahabiri zikwirakwiza iyo ndwara.
, , ,

Ese uruyuki, Ivubi, IKivumvuri cyangwa utundi dusimba dushobora kukuruma ugapfa? Ni gute wabyitwaramo igihe warumwe n'agasimba?


IBIBAZO BITERWA NO KURUMWA N'UDUSIMBA N'AHO TWAKURUMYE
Udusimba twinshi two mu RWANDA tuguruka ntabwo turyana kandi n'uturumana iyo turumye umuntu, akenshi harikiza. Aho ikivumvuri cyangwa uruyuki rurumye umuntu mukuru muzima ntacyo haba.
Ibimenyetso
• Aho twarumye umuntu muri icyo gice cy'umubiri  harokera, hakabyimba, hagahindura ibara ndetse hakanaryarayata.
Bamwe barabyimbirwa cyane
Bamwe barabyimbirwa cyane
Uko wabyitwaramo igihe warumwe n'agasimba:
• Hanagura aho twakuriye/twakurumye, wihakanda kandi wihashima.
• Ahabyimbye kandi hari ku kurya ushobora gushyiraho barafu/ikintu gikonje cyane, ni biba ngombwa ufate umuti ugabanya ububabare. Ntuzashyire barafu cyangwa ikintu gikonje ku mubiri nta kintu kindi ubanje ku mubiri!
• Ahari uburyaryate ushobora gusigaho amavuta ya korutizone aboneka muri farumasi. Ushobora kuwugura kuri farumasi udafite urupapuro rwanditswe na muganga mukuru(ni byiza ko mu rugo
uba uwufite by'agateganyo).
Igihe biba ngombwa ko umuntu ajya ku Ivuriro:
• Aho wariwe cyangwa warumwe n'udusimba haraguteye uburwayi.
• Uburibwe bukabije kwiyongera, ukomeje kubyimbirwa cyangwa utari kubasha guhumeka neza.
Ugize umuriro, iseseme cyangwa ubuze ubwenge.
• Aho inzuki zikunda kurya cyangwa kudwinga akenshi ni ku munwa, ku muhogo cyangwa mu maso, bikaba byatuma ugira ibi bimenyetso twavuze haruguru.
• Amavuta ya korutizoni, ushobora gushyira aho rwakurumye.
• Barafu cyangwa ikintu gikonje cyo kwifashisha (ushobora kubyifashisha uramutse upfuruse).
• Ibinini bikiza uburyaryate.
• Umuti ugabanya ububabare.
Iyo ukomeje kubyimbirwa vuba vuba kandi guhumeka bikakugora uba ugomba kwihutira kujya kwa
muganga!

,

MENYA UKO WAKWIKORERA UBUTABAZI BW'IBANZE IGIHE UGIZE IBISEBE


UKO WAKWIKORERA UBUTABAZI BW'IBANZE IGIHE UGIZE IBISEBE
Ibisebe byoroheje bishobora kuvurirwa mu rugo.
Ibimenyetso
Ibisebe bishobora guterwa no kwambara inkweto zitagukwiriye cyangwa zikiri shyashya, n'uko
waguye hasi ugakomereka, ari ikintu cyagushwaratuye, hari ikintu cyagutemye nk'icyuma cyangwa
igice cy'ikirahure cyangwa hari ikintu cyakujombye.

Uko wakwivura
Karaba intoki zawe
• Oza cyangwa hanagura mu gisebe n'iruhande rwaho ukoresheje amazi yo muri robine(atembaho) n'isabune isanzwe/cyangwa isabune yica udukoko dutera uburwayi. Mu gihe uhoza unakureho ibyatumye uzana igisebe, urugero nk'imicanga cyangwa udusate duto tw'uturahure.
• Kanda ku gisebe iminota mike wifashishije igitambaro gisukuye, kugira ngo amaraso ari kuva akame.
• Pfukisha igisebe igitambaro cyabugenewe urugero: Zengurutsaho bande cyangwa shyiraho igitambaro cyabugenewe ubundi urenzeho papiyekora.
Ikitonderwa: Siparadara ipfuka ishobora gutuma mu gisebe hazamo ubushyuhe bwinshi.
• Hindura ibipfuko nibura rimwe ku munsi cyangwa inshuro nyinshi, niba igisebe kiva cyane kigatunguka ku gipfuko inyuma.
(Kuraho ibipfuko buhoro buhoro. Ibipfuko byafatanye n' ibisebe ushobora gushyiraho amazi kugira ngo biveho ku buryo bworoshye).
• Niba igisebe kiva, cyogeshe amazi inshuro ebyiri ku munsi.
Itabaze ibitaro bikwegereye cyangwa ku kigonderabuzima cyawe, niba:
Igisebe kiva cyane kandi ntikirekere aho kuva nyuma y'iminota 20.
• Igisebe ari kinini, gicukutse cyangwa cyanduye.
• Igisebe ari igikomere cy'ikintu cyakurumye cyangwa igisebe cyacukumbutse.
• igisebe kirimo ibindi bintu, urugero uduce tw'ibirahure utabasha kwikuriramo.
• udashobora koza neza igisebe ngo gicye.
• Igisebe gitangiye kukubabaza, kuzamo umuriro cyangwa gutukura.
• Igisebe gitangiye kuva cyangwa kuvirirana.
Ugize umuriro.
Iyo bibaye ngombwa igisebe kiba kigomba kudodwa, mu gihe kitarenze isaha imwe nyuma yo gukomereka.
Reba niba ubushobozi bw' urukingo rwa tetanosi bugifite ubushobozi mu mubiri wawe.
Umuntu aba agomba kurukingirwa buri nyuma y'imyaka 10.

,

Indwara ya tetanos( Agakwega)




TETANOSI(AGAKWEGA)



Tetanosi ni iki?
Tetanosi (Agakwega) ni imwe mu ndwara z’urwungano rw’imyakura(nervous system) y’igikatu kandi yica,ikaba iterwa n’ubumara mu mwakura (nerve) buturutse ku gakoko(bacterium) ka Clostridium tetani, aho aka gakoko kagaragara hirya no hino ku isi mu butaka,mu rura(intestine) rw’inyamanswa n'abantu.
Aka gakoko gakurira he mu mubiri?
Mu busanwe dukurira mu bisebe nibikomere. Ibisebe nibikomere rero usanga byarabaye karande ibyo biba byorohereza utwo dukoko kuba twahakurira tukanahororocyera
Agakoko k'injirira mu bisebe
Agakoko k'injirira mu bisebe
Ibisebe rero usanga bimeze nkibifunguye cyangwa bicukutse (deep wounds) byaba byatewe n’impanuka cyangwa ikindi kintu icyari cyo cyose  cyatuma igisebe kiba nk'ikirangaye nabyo biba byoroherereza twa dukoko kuba twahakurira.
Utu dukoko rero dushobora kwinjira mu mubiri binyuze mu bushye,aho umubiri waba wacitsemo cyangwa se aho baba baguteye urushinge kandi nanone turiya dukoko(bacterium) dushobora gusagarira (attack) umubyeyi n'umwana igihe abyara binyuze mu rureri igihe barukata.
Ingorane rero z’iyi ndwara zitangira kugaragara iyo utu dukoko twabonye uburyo bwo kororoka tugatangira kujya twohereza ubumara bwatwo mu bice bindi by'umubiri buvuye mu gisebe.
3.Uko ubumara bwa tetanosi butera indwara?
Ubu bumara bwa tetanosi ubundi bwangiza aho umwakura(Nerf) uhurira n’umukaya(muscle)uwukangurira igikorwa runaka. ubu bukana rero aho bugeze bwangiza uburyo bwa butumwa bwageraga kumukaya bigatuma imikaya yikanya(tighten up) cyangwa ikarwara  imbwa
Ubu bumara kandi bwakwangiza imikorere y’imyakura n’imikaya mu mwana ucyivuka,aho byatuma abura ubushobozi bwo kwitabwarwaho n’ibibazo byo mu mutwe, kandi ibi byigaragaze cyane mu byumweru bibiri avutse kandi erega n’igihe umubyeyi abyazwa  hari isuku nke cyangwa bikorwa n’abatabizobereyemo bishobora kuba imvano yindwara (niyo mpamvu ari byiza kugira umuco wo kubyarira kwa muganga kuko baba baziboreyemo)
Tetanosi irangwa ni iki,inakura ite?
Mbere yuko tureba ibiyiranga ariko tubanze tumenye koko ko igihe wamaze kwandura byibuza bifata hagati y’iminsi ibiri n’amezi abiri ngo ibimenyetso byambere byigaragaze
Mu cyumweru cyambere rero ugenda uhura n'ibibazo by’imbwa z’imikaya(spasm) biturutse kuri bwa bumara bwayo (tetanosi) muri cya gice ufitemo igisebe ariko uko iminsi igenda iza bikaba byakomereza no ku bindi bice byumubiri kandi no gucika intege cyane no kuribwa umutwe birigaragaza muri icyo gihe
Imikaya ishobora gutuma umuntu amera atya kubera ubumara bwa tetanos
Imikaya ishobora gutuma umuntu amera atya kubera ubumara bwa tetanos
Rero uko ubwo bumara bukomeza gusagarira n’ibindi bice by’umubiri niho iyo ndwara ya tetanosi iherako ikurira kuko izagenda m’umikaya ya bimwe mu bice byingenzi mu mubiri nk’ibihaha,umutima,impyiko,umwijima n’ibindi.ukaba rero wakwisanga utagishobora guhumeka neza,umutima utagitera neza nk’ibisanzwe n’ibindi bikaba byazarangira n’ubundi utagishoboye kubaho ugapfa igihe na zindi ngamba zafashwe z’ubuvuzi
Tetanosi yakwirindwa ite?
Uburyo bwiza bwo kwirinda indwara nkiyi nayindi uretse kuyikingirwa kandi ingamba nziza zigomba gufatwa kugira ngo hirindwe kwinjirirwa n'utu dukoko nkaho dugomba kujya twirinda kugendera kumisumari kandi nigihe byabaye ngombwa kwigisebe kivuka tugerageze kukigirira isuku kandi nabwo na passive immunization yakorwa bibaye ngombwa
Gahunda y’urukingo rwa tetanosi?
Ubundi abana bose bagomba gukingirwa iyi ndwara ya tetanosi
Gukingiza umwana ni ingenzi cyane
Gukingiza umwana ni ingenzi cyane

bahabwa uruhererekane rw'inkingo zigera kuri eshanu, aho atangira kuruhabwa byibuza mu mezi abiri y'amavuko bikarangira agize imyaka itanu kandi urukingo rwo kuzamura abasirikare b’umubiri ruracyenewe  ku myaka nka cumi numwe.
Ariko nanone ubu ugicyeneye guhozayo urwo rukingo byibuza buri myaka icumi
Ingaruka z'urwo rukingo?
Ingaruka rero  z'uru rukingo zikunze kuba mu bantu 25 ku ijana(25%) baruhawe,kandi izikunze kwigaragaza ziba zoroheje kandi  zirasanzwe aho usanga ari ukugira udusebe,kubyimbirwa no gutukurira aho hantu baba baguteye urwo rukingo.
SOURCE:IMIBEREHO.COM
, , ,

Ni gute nafasha umwana wange urwaye ibicurane? Ni ryari najya kureba Muganga? Ese kumwivurira nabishobora? Ni iyihe miti nagura muri farumasi?


IBICURANE KU BANA
Ibimenyetso Umwana ashobora kugaragaza:
Gufunga mu mazuru
• Kuzana ibimyira
• kubabara mu mihogo



Kugira umuriro, kumva ufite imbeho
• Inkorora itangira kuza hagati y'iminsi ibiri, kandi birasanzweko iy'inkorora imaze igihe kirekire,
ibindi bimenyetso by'uburwayi biba bisa nibyashize
• Ibicurane bimara akenshi hejuru y'icyumweru
 kwitsamura...

Dore uko wavura  Umwana wawe mbere yo kujya kwa muganga:
• Ukore kuburyo umwana anywa ibintu bihagije!
• Umuti ugabanya ububabare no kubyimbirwa (ibuprofeeni) n'umuti ukiza ububabare cynagwa
ugabanya umuriro (parasetamoli) ni imiti ikomeye igabanya umuriro uterwa n'ibicurane kandi
ugakiza no kutamererwa neza mu mubiri. Urugero rw'umuti uha umwana ruterwa n'imyaka n'ibiro
bye! Bariza ubundi busobanuro kuri farumasi! Ntuzahe umwana asetosalisiliya.
• Impapuro zagenewe kwipfunisha ni umuti w'ibicurane. Koresha impapuro zagenwe kwipfunisha
zikoreshwa rimwe zigahita zijugunywa!
• Gufunga amazuru no kuzana ibimyira byinshi bishobora koroshwa n'umuti ugurirwa kuri farumasi
w'ibitonyanga bashyira mu mazuru/umuti batera mu mazuru cyangwa umuti w'amazi
utonganyirizwa mu mazuru.
• Ku gitanda umwana urwaye ibicurane aryamaho ni byiza kwegura igice umwana ashyiraho umutwe,
urugero ukacyegurisha umusego cyangwa ugashyira ibitntu ku maguru y' igitanda cy'amwana.
• Kwiyuka mbese guhumeka umwuka ufite ubushyuhe bwa dogere 40 - 44, ukawuhumekeramo
inshuro nyinshi cyangwa umwanya muto akawuhumekeramo bishobora kugabanura ibicurane.
Wumvise kwiyuka bitakumereye neza, ntiwakwirirwa ubikomeza.
• Imiti ikiza inkorora akenshi ni mike. Bariza kuri farumasi uko umuti w' inkorora wukoresha.
• Antibiyotike ntabwo ikiza uburwayi bwatewe na za virusi, nta nubwo bayikoresha mu kuvura
ibicurane.

Ushobora kwitabaza ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:

  1. Umwana afite umuriro mwinshi kandi akaba yacitse intege.
  2. Umwana ari guhumeka vuba vuba cyangwa ari kumara umwanya adahumeka.
  3. Byumvikana neza ko umwana ari gusemeka.
  4. Ubona umwana arushaho kuremba nubwo wamuhaye umuti ugabanya ububabare.
  5. Amaranye umuriro iminsi irenze itatu.
  6. Umuriro wari wamanutse ariko nyuma y'iminsi mike ukazamuka.
  7. Umwana atangiye kujya azana ingonera ku maso.
  8. Ibicurane bimaze igihe kiri hejuru y'ibyumweru bibiri.
  9. Icya ngombwa nuko umwana aba ameze neza muri rusange. Iyo umwana ameze nk'uwahwereye, aba agomba kuzanwa kwa muganga, ngo abaganga bamusuzume.


, ,

Ni gute nakwivura Ibicurane bitera umuriro,ni iyihe miti nagura muri farumasi?,ni ryari najya kureba muganga?


INDWARA Y'IBICURANE BITERA UMURIRO

Ibimenyetso umuntu uyirwaye agaragaza:

  1. Gufunga amazuru
  2. • kuzana ibimyira
  3. • kubababara mu muhogo
  4. • kugira umuriro, kumva ufite imbeho
  5. • Inkorora itangira kuza hagati y'iminsi ibiri, kandi birasanzwe ko iyo inkorora imaze gihe kirekire ibindi bimenyetso biba byamaze gushira.
  6. • Ibicurane bimara akenshi hejuru y'icyumweru

Uko wakwivura iyi ndwara utagiye kwa muganga:

  1. Kora ku buryo unywa ibintu byinshi bihagije!
  2. • Ibuka kuruhuka!
  3. • Ibuka gukaraba intoki inshuro nyinshi n'amazi meza n'isabune (kugira ngo utayikwirakwiza mu bandi)!
  4. • Korora cyangwa itsamurire mu gipapuro cyagenewe kwihanagurisha ku mazuru cyangwa niwitsamura ukinge igice cyo hejuru cy'amaboko y'umupira wawe wambaye ku munwa!
  5. • ushobora koroherwa unyweye imiti igabanya kubyimbirwa n'ububabare (ibuprofeni) cyangwa imiti igabanya umuriro n'ububare(parasetamoli).
  6. • Gufunga amazuru bishobora koroshywa n'umuti uboneka muri farumasi wo gushyira/gutonyangiriza mu mazuru. Bariza ubundi busobanuro kuri farumasi.
  7. • Imiti y'inkorora ifasha abantu ubusanzwe ni mikeya. Imiti y'inkorora ishobora kugufasha cyane cyane iyo inkorora ituma utabasha gusinzira neza. 
  8. • Kubabara mu mihogo bishobora kugabanuka unyweye ibinini biboneka muri farumasi banyunguta/bahumeka bituma mu muhogo hataryana. Bariza ubundi busobanuro kuri farumasi.
  9. • Gusarara(kubyimba mu muhogo)uburyo bwiza bwo kwivura ni ukwirinda kuvuga. Kuvuga wasaraye binaniza umuhogo kuruta uko biwunaniza iyo uvugisha ijwi ryo hasi.
  10. • Kwiyuka, mbese gushyira umutwe mu kintu gifite ubushyuhe bwa dogere 40 - 44 ukagihumekeramo akanya gato, bishobora kugabanya ibicurane bivanze n'umuriro. Niba kubikora bikubangamiye cyane, we kwirirwa wongera kubikora. Ibicurane ni gake bituma umuntu ajya kwivuza kwa muganga mukuru. Antibiyotike ntizikiza indwara zitewe n'udukoko two mu bwoko bwa virus kandi ntizikoreshwa mu kuvura ibicurane kuko nyine biterwa na virus nka (rhinovirus...)!

Itabaze ibitaro biri ku izamu cyangwa ikigo nderabuzima cyawe:

  1. Niba muri rusange wumva umeze nabi.
  2. • Ibimenyetso by'uburwayi bimaze iminsi myinshi kandi waragerageje kwivura mu rugo ntibigire icyo bikumarira.
  3. • inkorora imaze iminsi irenze 3 kandi ikubangamiye.


22 January, 2015

, ,

Soma byinshi ku kuntu ushobora Guhangana n'indwara y'ibicurane(Common cold)


Iby'ibanze twayimenyaho: Ibicurane ni indwara iterwa na virusi yitwa myxovirus influenzae yo mu bwoko bwa A, B na C. Si umuntu ushobora guterwa n`iyi virusi gusa kuko n’ibiguruka, ibinyamabere (mammifères) byinshi birwara ibicurane.
Aha ibyibandwaho ni ibicurane bikunze kugaragara ku bantu bizwi ku izina rya grippe hivernal mu ndimi z`amahanga.
Iyi ndwara y’ibicurane ikunda kwibasira abantu mu gihe cy`imbeho, aho usanga abatari bake yabazahaje buri mwanya intoki zitava ku mazuru.
Iyi ndwara yibasira abantu bo mu ngeri zose mu bice bitadukanye by`Isi. Zimwe mu ngaruka zayo itera, zirimo izindi ndwara zikomeye zo mu bihaha ndetse bishobora no kuviramo umuntu urupfu.
Ibimenyetso byayo:Indwara y’ibicurane ikaba irangwa n`ibimenyetso biza bitunguranye, ariko bitamara iminsi myinshi. Muri ibyo bimenyetso harimo kuribwa umutwe, kuzamuka ku gipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri, gufungana kw’amazuru n’umuhogo ndetse n’inkorora.
 Ndwara ikaba yandura biciye mu nzira z’ubuhumekero, mu macandwe, no mu kwitsamura ikindi kandi ngo Gukoresha imiti ya antibiyotike (antibiotiques) si byiza cyane kuko idafite ubushobozi bwo kwica burundu iyi virusi.
Uko wakwirinda n'uko wahangana n'iyi ndwara: Hari byinshi   bitangwaho inama ushobora gukora kugira ngo ufashe umubiri wawe guhangana n`indwara y’ibicurane, muri ibyo harimo ko ugomba kugerageza ugafata indyo ikungahaye mu mboga n`imbuto, kuko umubiri ufite ububasha karemano bwo guhangana n`indwara zinyuranye.
Ni ngombwa mu ifunguro rya buri munsi dufata kutiyibagiza imboga n`imbuto kuko zifasha umubiri kongera umubare w’abasirikare bawurinda.
Ugomba kandi gufata ibintu bishyushye nk’icyayi cyangwa isosi y’ibitunguru bya epinari, ibyoi bikaba bifasha umubiri gusohora imyanda inyuranye iwurimo.
Ni byiza kandi kwirinda gufata ibiryo birimo amavuta menshi, ndetse ni na byiza kunywa amazi menshi n’icyayi inshuro zirenze imwe ku munsi mu gihe umuntu yarwaye ibicurane.
source: tohoza
, ,

Uko wamenya ko urwaye Indwara ya Amibe(Entamoeba Histolitica) n'uko wayirinda


INDWARA YA AMIBE(ANTAMOEBE HISTOLITICA)
Iby'ibanze twayimenyaho: Indwara ya Amibe ni indwara ituruka ku umwanda w’amazi anyobwa cyangwa akoreshwa mu ngo ndetse n’ibiribwa bidasukuye bishobora gutera amibe, iyi ndwara iterwa n’utunyabuzima duto two mu bwoko bwa “Entamoeba histolytica”, utu dukoko tukaba twinjira mu mubiri w’umuntu iyo umuntu anyoye amazi yanduye cyangwa ibiribwa byandujwe n’amagi aza kuvukamo “E.histolytica” ari na zo zitera iriya ndwara.

Amagi ya “E.histolytica” ashobora kumara igihe kinini hanze y’umubiri mbere yo kwinjira mu mubiri, iyo ageze mu rura ruto ahita abyara ubukoko buzwiho gutera iriya ndwara ya Amibe kuko iyo turiya dukoko tugeze mu rura duhita dutangira kugenda tumunga gahoro gahoro ibigize urura ruto ari yo mpamvu umuntu ahita atangira kugira udusebe mu mara akaba ari yo ntandaro y’uburibwe umurwayi wa Amibe agaragaza.
Ibimenyetso bya amibe:

Akenshi umurwayi wa Amibe atangira kugaragaza ibimenyetso ku byumweru bibiri kugeza kuri bine amaze kwandura turiya dukoko duto dutera Amibe, mu bimenyetso biranga umurwayi wa Amibe twavugamo:

-    Uburibwe bwinshi bwo mu nda,
-    Impiswi akenshi hakagaragara mo amaraso,
-    Kugira umuriro cyane cyane ku bana.

Akenshi udukoko dutera Amibe n’amagi yatwo bivumburwa n’abaganga iyo bapimye bifashishije “Microscope” umusarani w’umurwayi wa Amibe. Utu dukoko twa Amibe kandi dushobora kwinjira mu maraso duciye mu mara mato ku buryo twatuma n’ibindi bice by’umubiri bifatwa cyane cyane umwijima ni wo ukunze kwibasirwa nyuma y’amara mato.

Uko twakwirinda Amibe n'uko Ivurwa
Inama y’ibanze yo kwirinda iyi ndwara ni ukugira isuku y’amazi’ ibiribwa n’isuku y’ibikoresho byo mu rugo ukoresha amazi atetse cyangwa ugakoresha amazi arimo imiti yagenewe gusukura amazi, koza ibiribwa mbere yo kubirya, gukaraba intoki kenshi gashoboka cyane cyane uvuye mu bwiherero na mbere yo kurya cyangwa konsa umwana ku babyeyi bonsa.

Abantu benshi bibeshya ko Amibe idakira ariko ni ukutabimenya kuko Amibe ivurwa kandi igakira burundu. Ahubwo ni ingenzi kwirinda bihagije kuko akenshi iyo umuntu yavuwe agakira maze ntagire isuku ihagije akongera kwandura akeka ko atakize neza kandi Atari byo, byaba byiza rero ugize isuku maze ukaba wirinze burundu indwara ya Amibe.

source:umuganga.rw