22 March, 2017

Filled Under: ,

Constipation cyangwa se impatwe ni iki? Iterwa n'iki? Wayirinda gute?


Constipation cyangwa se impatwe ni iki?— Impatwe ni ikibazo kibaho aho bigora umuntu cyangwa bikamunanira kwituma igihe agiye kuri toilette.
Ibi bivugwa igihe umuntu yituma:

●Umusarani ukomeye cyane nk'ibuye.

●Umusarani mutoya cyane.

●Umusarani ugorana gusohoka ugasaba kwikanira cyane.

●Nanone igihe umuntu yituma inshuro ziri munsi y'eshatu mu cyumweru aba arwaye impatwe tutitaye kuburyo umusarani usohoka umeze.
Impatwe iterwa n'iki?
Mu bitera impatwe hakubiyemo:

●Ingaruka z'imiti Imwe n'imwe umuntu aba ari gufata.

●Kurya ifunguro rikennye ku byitwa fibre dusanga mu mboga rwatsi ndetse n'imbuto. Ibi bikaba bifasha Cyane mu igogorwa ry'ibyo twariye ndetse no gusohoka kw'imyanda.

●Indwara zimwe na zimwe zifata mu rwungano rw'igogora nk'ibibyimba mu mara manini n'izindi.

Niba urwaye impatwe ukaba ufite ibimenyetso bikurikira, ntugumye kubifata nk'ibintu byoroshye, gana/subira kwa Muganga bagukorere ibizamini byisumbuyeho kuko ushobora kuba ufite indi ndwara ikaze ibyihishe inyuma.

Wibifata nk'ibyoroshye:


●Igihe Ubonye amaraso ku musarani cyangwa ku rupapuro rw'isuku wihanaguje nyuma yo kwituma.

●Niba ufite umuriro

●Igihe utakaza ibiro( ugenda unanuka).

●Igihe usigaye wumva wacitse intege


Inama zagufasha kwirinda impatwe.

●Rya amafunguro akize cyane kuri fibre nk'imboga z'ibyatsi n'imbuto. Ibi nibyo bizagufasha cyane kurusha kunywa ama litiro runaka y'amazi ku munsi. Hari n'ibinyampeke ndetse n'ibinyamisogwe bibamo izi fibre. Umuntu mukuru aba agomba kurya fibre ziri hagati ya (20-35g) ku munsi.

●Nywa amazi ahagije.

●Igihe wumvise ushaka kujya kuri toilette, wibihagarika. Hita ujyayo.

●Fata imiti yagenewe koroshya umusarani. Iyi ni imiti ituma umusarani usohoka mu mara woroshye kandi ntibibangamire umuntu urwaye impatwe. Imwe muri iyi miti iba ari ibinini byo kumira cyangwa ibyo gucisha mu kibuno.


Yanditswe na RUTAYISIRE François Xavier yifashishije UpTodate

0 Comments: