27 January, 2015

Filled Under: , ,

ICYOREZO CY' IBICURANE(INFLUENZA), KIZAHAZA KURUSHA IBICURANE BISANZWE DORE UKO WACYITWARAHO


ICYOREZO CY' IBICURANE(INFLUENZA)
Icyorezo cy'ibicurane mu ndimi z'amahanga bita Influenza ni ibicurane biterwa na virusi(Influenza viruses) zituma mu myanya y'ubuhumekero bw'umuntu haza ibisebe. Ibi bicurane bitandukanye n'ibicurane bisanzwe. Icyo cyorezo kiza muri buri tumba. Abantu bakuru badakunze kurwaragurika akenshi bakira icyo cyorezo nyuma y'icyumweru 1-2 baba bamaze bayanduye. Abasaza, abakecuru, abana, n'abandi bantu
basanzwe barwaye indwara zimwe na zimwe zigabanya ubwirinzi bwabo bw'umubiri ,icyorezo k'ibicurane gishobora kubagiraho ingaruka yo kuba barwara izindi ndwara(ibihaha,umuhaha) no kujya mu bitaro. Umuntu wafashwe n' icyo cyorezo cy'ibicurane
ashobora guhita yanduza abandi umunsi ubanziriza ko bigaragara ko yafashwe na nyuma y'iminsi 3- 7 yaramaze gufatwa. Igihe umuntu aba agifatwa ariko nta bimenyetso by'uburwayi afite, no mu minsi yambere ibimenyetso by'uburwayi bigitangira kugaragara, ubusanzwe umuntu aba ashobora kwanduza
abandi hagati y'iminsi 2-3.
Ikizakubwira ko urwaye ibi bicurane!
• Kugira umuriro mwinshi bitunguranye, 
• Kubabara mu mihogo, inkorora no kwitsamagura
• Ibindi bimenyetso byerekeranye n' ibyo ni ukubabara mu
umutwe, guhinda umushyitsi, kugira umunaniro, rimwe na rimwe kugira isesemi no guhitwa. Abana bashobora no kubabara mu nda.
Uko wakwivura(ubutabazi bw'ibanze)
• Niba ubona utarembye cyane, ukabona utari mu itsinda ry'abazahazwa n'icyorezo, imiti y'icyorezo itangwa na muganga cyangwa imiti ivura iyo virusi ahanini ntabwo uba uyikeneye, ahubwo waguma kurwarira mu rugo. Wirinde kwegera abandi kugira ngo utabanduza kandi ugume mu rugo mu gihe cyose uba utari wakira neza.
• Kuruhuka bihagije no kunywa bihagije n'ingenzi cyane.
Umuriro n'uburibwe bishobora kugabanywa n'imiti igurirwa muri farumasi. 
Kanda hano urebe ahavuga uko wakwivura ibicurane
Niba ufite uburwayi usanganywe cyangwa uri mu itsinda ry'abashobora kwandura vuba, wihutire kwivuza ukibona ko uri kurushaho kurwara cyangwa ukomeje kuremba. 
Ihutire guhita uvuza umwana ufite ibi bimenyetso:
• Umwana usinziriye ntakanguke cyangwa ntabashe no kunyeganyega.
• Ibibazo byo kudahumeka neza.
• Uruhu ruhindutse nk'ubururu cyangwa rwerurutse.
• Umwana atabasha kunywa bihagije.
• Umwana ari kuruka cyane cyangwa umusubirizo.
• Umwana ari kwiyenza, ntiyemere ko n'umuntu amuterura.
• Ibimenyetso by'icyorezo cy'ibicurane biragenda ariko bigahita byongera bikanagaruka.
Umuntu mukuru ugize ibi bimenyetso aba agomaba kwihutira kwivuza
• Ibibazo byo kudahumeka neza.
• Kuribwa cyangwa kubabara mu gatuza.
• Kugira isereri bitunguranye cyangwa guta umutwe.
• Kuruka cyane cyangwa gukomeza kuruka buri kanya.
• Ibimenyetso by' ibanze by' icyorezo cy' ibicurane bigenda ariko bigahita byongera bikagaruka.

Ushobora kwirinda kwanduza abandi ukora ibi bikurikira:
• Kinga ku munwa no ku mazuru agapapuro kabugenewe wayuye cyangwa witsamuye. Nurangiza
uhite ujugunya ako gapapuro mu ngarani. Mu gihe udafite ako gapapuro, witsamuye cyangwa
ukoroye kinga ku munwa igice cyo haruguru cyo ku maboko y'umupira wambaye, wikingaho
ikiganza cyawe.
• Karaba intoki ukoresheje umuti wo ku ntoki wabugenewe wica udukoko dutera indwara buri gihe
uko uvuye hanze na mbere y' uko ujya kurya ndetse byakarushaho igihe umaze kwitsamura
cyangwa gukorora. Irinde gukora ku maso, ku mazuru cyangwa ku munwa utari wamara gukara
intoki.
INKINGO Z'ICYOREZO CY'IBICURANE(Influenza vaccine)
NIBWO BURYO BW'INGENZI BWO KWIRINDA ICYO CYOREZO!



0 Comments: