28 January, 2015

Filled Under: , ,

Sobanukirwa uburwayi bwo mu matwi, umuhaha... uko wazivura, imiti wagura muri farumasi,n'igihe biba ngombwa ko ujya kwa muganga


IBIMENYETSO BISHOBORA KUGARAGAZA UBURWAYI BWO MU MATWI
Impamvu rusange ituma abantu barwara mu matwi, ni ukubyimbirwa mu matwi, iyo ikaba ari indwara rusange ku bana batari bageza ku myaka yo gutangira amashuri. Ikaba iterwa na virusi, amabagiteri, cyangwa n'utundi dukoko dutera kubyimbagana.
Ibimenyetso byakwereka ko urwaye mu matwi:
• Ububabare, kumva injereri mu matwi
Ibicurane, inkorora, umuriro

• Kutumva neza
• Ugutwi gutangira kuvamo amashyira cyangwa amazi
• Kubura amahoro n' ijoro
• Kubangamirwa
• Kumva udashaka ibiryo(kubura apeti)
Ibicurane by' umwana birengeje ibyumweru bibiri

• Gukomeza kuzana ingonera mu maso kandi ushyiramo umuti
Uko wakwivura mbere yo kujya ku ivuriro: 
• Niba utangiye kubabara nijoro ukaba wumva bidakabije, ushobora gutegereza kugeza mu gitondo,ukabona kujya kwa muganga. Igihe utarembye mu minsi y' ikiruhuko ushobora gutegereza umunsi uzakurikiraho w'akazi.
• Uburyo bw' ibanze bwo kugabanya ububabare ni ugufata imiti igabanya ububabare (ibuporofene) cyangwa imiti igabanya ububabare n' umuriro (parasetamolo). Uha umwana umuti ukurikije imyaka n' ibiro bye!
• Imiti y' ibitonyanga byo mu matwi ushobora kuyikoresha iyo mu matwi hatava.
• Ni byiza kuzamura kwegura aho ushyira umutwe uryamye ukoresheje umusego cyangwa ugashyira igitabo munsi y' amaguru y' igitanda aho ushyira umutwe.
Itabaze ibitaro biri ku izamu cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Ububabare bwo mu matwi butakijijwe n' imiti igabanya ububabare nyuma y'umunsi 1-2.
• Ku gutwi cyangwa iruhande rw' ugutwi habyimbye
• Ugutwi kuri kuva/kwajemo amazi, amashyira cyangwa amaraso
• Ibimenyetso by' uburwayi bitaragabanutse kandi warakurikije inama zo kwivurira mu rugo

0 Comments: