27 January, 2015

Filled Under: ,

Indwara ya tetanos( Agakwega)




TETANOSI(AGAKWEGA)



Tetanosi ni iki?
Tetanosi (Agakwega) ni imwe mu ndwara z’urwungano rw’imyakura(nervous system) y’igikatu kandi yica,ikaba iterwa n’ubumara mu mwakura (nerve) buturutse ku gakoko(bacterium) ka Clostridium tetani, aho aka gakoko kagaragara hirya no hino ku isi mu butaka,mu rura(intestine) rw’inyamanswa n'abantu.
Aka gakoko gakurira he mu mubiri?
Mu busanwe dukurira mu bisebe nibikomere. Ibisebe nibikomere rero usanga byarabaye karande ibyo biba byorohereza utwo dukoko kuba twahakurira tukanahororocyera
Agakoko k'injirira mu bisebe
Agakoko k'injirira mu bisebe
Ibisebe rero usanga bimeze nkibifunguye cyangwa bicukutse (deep wounds) byaba byatewe n’impanuka cyangwa ikindi kintu icyari cyo cyose  cyatuma igisebe kiba nk'ikirangaye nabyo biba byoroherereza twa dukoko kuba twahakurira.
Utu dukoko rero dushobora kwinjira mu mubiri binyuze mu bushye,aho umubiri waba wacitsemo cyangwa se aho baba baguteye urushinge kandi nanone turiya dukoko(bacterium) dushobora gusagarira (attack) umubyeyi n'umwana igihe abyara binyuze mu rureri igihe barukata.
Ingorane rero z’iyi ndwara zitangira kugaragara iyo utu dukoko twabonye uburyo bwo kororoka tugatangira kujya twohereza ubumara bwatwo mu bice bindi by'umubiri buvuye mu gisebe.
3.Uko ubumara bwa tetanosi butera indwara?
Ubu bumara bwa tetanosi ubundi bwangiza aho umwakura(Nerf) uhurira n’umukaya(muscle)uwukangurira igikorwa runaka. ubu bukana rero aho bugeze bwangiza uburyo bwa butumwa bwageraga kumukaya bigatuma imikaya yikanya(tighten up) cyangwa ikarwara  imbwa
Ubu bumara kandi bwakwangiza imikorere y’imyakura n’imikaya mu mwana ucyivuka,aho byatuma abura ubushobozi bwo kwitabwarwaho n’ibibazo byo mu mutwe, kandi ibi byigaragaze cyane mu byumweru bibiri avutse kandi erega n’igihe umubyeyi abyazwa  hari isuku nke cyangwa bikorwa n’abatabizobereyemo bishobora kuba imvano yindwara (niyo mpamvu ari byiza kugira umuco wo kubyarira kwa muganga kuko baba baziboreyemo)
Tetanosi irangwa ni iki,inakura ite?
Mbere yuko tureba ibiyiranga ariko tubanze tumenye koko ko igihe wamaze kwandura byibuza bifata hagati y’iminsi ibiri n’amezi abiri ngo ibimenyetso byambere byigaragaze
Mu cyumweru cyambere rero ugenda uhura n'ibibazo by’imbwa z’imikaya(spasm) biturutse kuri bwa bumara bwayo (tetanosi) muri cya gice ufitemo igisebe ariko uko iminsi igenda iza bikaba byakomereza no ku bindi bice byumubiri kandi no gucika intege cyane no kuribwa umutwe birigaragaza muri icyo gihe
Imikaya ishobora gutuma umuntu amera atya kubera ubumara bwa tetanos
Imikaya ishobora gutuma umuntu amera atya kubera ubumara bwa tetanos
Rero uko ubwo bumara bukomeza gusagarira n’ibindi bice by’umubiri niho iyo ndwara ya tetanosi iherako ikurira kuko izagenda m’umikaya ya bimwe mu bice byingenzi mu mubiri nk’ibihaha,umutima,impyiko,umwijima n’ibindi.ukaba rero wakwisanga utagishobora guhumeka neza,umutima utagitera neza nk’ibisanzwe n’ibindi bikaba byazarangira n’ubundi utagishoboye kubaho ugapfa igihe na zindi ngamba zafashwe z’ubuvuzi
Tetanosi yakwirindwa ite?
Uburyo bwiza bwo kwirinda indwara nkiyi nayindi uretse kuyikingirwa kandi ingamba nziza zigomba gufatwa kugira ngo hirindwe kwinjirirwa n'utu dukoko nkaho dugomba kujya twirinda kugendera kumisumari kandi nigihe byabaye ngombwa kwigisebe kivuka tugerageze kukigirira isuku kandi nabwo na passive immunization yakorwa bibaye ngombwa
Gahunda y’urukingo rwa tetanosi?
Ubundi abana bose bagomba gukingirwa iyi ndwara ya tetanosi
Gukingiza umwana ni ingenzi cyane
Gukingiza umwana ni ingenzi cyane

bahabwa uruhererekane rw'inkingo zigera kuri eshanu, aho atangira kuruhabwa byibuza mu mezi abiri y'amavuko bikarangira agize imyaka itanu kandi urukingo rwo kuzamura abasirikare b’umubiri ruracyenewe  ku myaka nka cumi numwe.
Ariko nanone ubu ugicyeneye guhozayo urwo rukingo byibuza buri myaka icumi
Ingaruka z'urwo rukingo?
Ingaruka rero  z'uru rukingo zikunze kuba mu bantu 25 ku ijana(25%) baruhawe,kandi izikunze kwigaragaza ziba zoroheje kandi  zirasanzwe aho usanga ari ukugira udusebe,kubyimbirwa no gutukurira aho hantu baba baguteye urwo rukingo.
SOURCE:IMIBEREHO.COM

0 Comments: