27 January, 2015

Filled Under: , ,

Ni gute nakwivura Ibicurane bitera umuriro,ni iyihe miti nagura muri farumasi?,ni ryari najya kureba muganga?


INDWARA Y'IBICURANE BITERA UMURIRO

Ibimenyetso umuntu uyirwaye agaragaza:

  1. Gufunga amazuru
  2. • kuzana ibimyira
  3. • kubababara mu muhogo
  4. • kugira umuriro, kumva ufite imbeho
  5. • Inkorora itangira kuza hagati y'iminsi ibiri, kandi birasanzwe ko iyo inkorora imaze gihe kirekire ibindi bimenyetso biba byamaze gushira.
  6. • Ibicurane bimara akenshi hejuru y'icyumweru

Uko wakwivura iyi ndwara utagiye kwa muganga:

  1. Kora ku buryo unywa ibintu byinshi bihagije!
  2. • Ibuka kuruhuka!
  3. • Ibuka gukaraba intoki inshuro nyinshi n'amazi meza n'isabune (kugira ngo utayikwirakwiza mu bandi)!
  4. • Korora cyangwa itsamurire mu gipapuro cyagenewe kwihanagurisha ku mazuru cyangwa niwitsamura ukinge igice cyo hejuru cy'amaboko y'umupira wawe wambaye ku munwa!
  5. • ushobora koroherwa unyweye imiti igabanya kubyimbirwa n'ububabare (ibuprofeni) cyangwa imiti igabanya umuriro n'ububare(parasetamoli).
  6. • Gufunga amazuru bishobora koroshywa n'umuti uboneka muri farumasi wo gushyira/gutonyangiriza mu mazuru. Bariza ubundi busobanuro kuri farumasi.
  7. • Imiti y'inkorora ifasha abantu ubusanzwe ni mikeya. Imiti y'inkorora ishobora kugufasha cyane cyane iyo inkorora ituma utabasha gusinzira neza. 
  8. • Kubabara mu mihogo bishobora kugabanuka unyweye ibinini biboneka muri farumasi banyunguta/bahumeka bituma mu muhogo hataryana. Bariza ubundi busobanuro kuri farumasi.
  9. • Gusarara(kubyimba mu muhogo)uburyo bwiza bwo kwivura ni ukwirinda kuvuga. Kuvuga wasaraye binaniza umuhogo kuruta uko biwunaniza iyo uvugisha ijwi ryo hasi.
  10. • Kwiyuka, mbese gushyira umutwe mu kintu gifite ubushyuhe bwa dogere 40 - 44 ukagihumekeramo akanya gato, bishobora kugabanya ibicurane bivanze n'umuriro. Niba kubikora bikubangamiye cyane, we kwirirwa wongera kubikora. Ibicurane ni gake bituma umuntu ajya kwivuza kwa muganga mukuru. Antibiyotike ntizikiza indwara zitewe n'udukoko two mu bwoko bwa virus kandi ntizikoreshwa mu kuvura ibicurane kuko nyine biterwa na virus nka (rhinovirus...)!

Itabaze ibitaro biri ku izamu cyangwa ikigo nderabuzima cyawe:

  1. Niba muri rusange wumva umeze nabi.
  2. • Ibimenyetso by'uburwayi bimaze iminsi myinshi kandi waragerageje kwivura mu rugo ntibigire icyo bikumarira.
  3. • inkorora imaze iminsi irenze 3 kandi ikubangamiye.


0 Comments: