29 January, 2015

Filled Under: ,

Kuva imyuna ni iki? ni gute nakwikorera ubutabazi bw'ibanze igihe nyirwaye? ni ryari najya kwa muganga?

KUVA IMYUNA(epistaxis)
Ijambo kuva imyuna ni kimwe no kuvuga kuva amaraso mu mazuru. Kuva imyuna bishobora kwizana cyangwa bishobora guterwa n'ibicurane, kwipfuna cyane, kuma mu mazuru, ubumuga cyangwa kugira umutima utera vuba vuba ni ukuvuga ufite umuvuduko w'amaraso mwinshi.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:


• Kuva imyuna birahindagurika rimwe iza ari mike ubundi ikaza ari myinshi.
Uko wakwivura(wakwikorera ubutabazi bw'ibanze:
• Pfuna amazuru umaremo ibiremve byose.
• Kanda ku mazuru mu minota 15 - 30.
• Ryama ariko umere nk'uwicaye, umutwe wegutse.
• Shyira barafu cyangwa se ishashi irimo barafu hejuru y'amazuru(ku bayibona) no mu irugu(ariko ugire ikintu ubanza ku mubiri){ubukonje butuma imitsi yegerana bityo bikaba byafasha amaraso gukama.}
• Shyira barafu cyangwa se agace ka barafu mu kanwa, kugira ngo byoroshye mu mihogo hafi y'amazuru.
• Mu minsi ibiri wirinde gukora mu mazuru, kurya ibiryo bishyushye, koga amazi ashyushye no kunywa inzoga.
• Mu kwirinda kuva imyuna washyira mu mazuru umuti ubonerwa muri farumasi w'amavuta ya
sezame, vitamine A y'ibitonyanga byo mu mazuru cyangwa umuti upurizwa mu mazuru utuma mu
mazuru horoha.
• Ushobora kugura by'agateganyo udutambaro two mu mazuru, washyiraho utangiye kuva, ngo
imyuna ihagarare.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Kuva imyuna bidahagaze hagati y'amasaha 2-3.
• Kuva imyuna bikunda kugaruka inshuro nyinshi.
• Uva imyuna myinshi cyane.

0 Comments: