29 January, 2015

Filled Under:

Menya byinshi ku bushye, uko wafasha umuntu wahiye, ndetse n'ibyiciro by'ubushye.

UBUSHYE (Skin burn)
Ubushye bushobora guterwa n'ibintu bitandukanye bishobora gutwika uruhu cyangwa se n'umubiri wawe bikaba bukaba hari n'igihe bugera ku igufa bitewe n'icyagutwitse.
Urwego rwa mbere rw'ubushye ni ugushya ku ruhu, icyo gihe uruhu ruratukura kandi hakokera. Mu bushye haba harimo uburibwe bwokera ariko ntihatumba. Bishobora guterwa n'izuba cyangwa n'ibintu bisukika bishyushye. Ubushye buto ushobora kubwivurira mu rugo.
Urwego rwa kabiri rw'ubushye ni ubucengera mu mubiri imbere, nk'urugero bishobora guterwa n'ibintu bisukika bishyushye, umwuka w'amazi ushyushye cyangwa amavuta. Ahahiye haratukura, hakabyimba, hakababaza cyane, hakanatutumbamo amazi imbere.

Uko wakwikorera ubutabazi bw'ibanze:
• Hita ukonjesha aho hantu hahiye ukoresheje amazi akonje umare nk'iminota 15 - 30, kugira ngo
ubushye budakomeza gukwira n'ahandi kandi bigabanye n'ububabare.
• Kuramo ibintu bishora kukuvamo urugero nk'impeta, inzara zo ku ntoki hakiri kare bigishoboka
mbere y' uko habyimbirwa bikagorana kubikuraho.
• Wimena ikibyimba.
• Kubwo ububabare ushobora gufata imiti igabanya umuriro kubyimbirwa (parasetamolo cyangwa
ibuporofeni).
• Banzaho igipfuko kirimo umuti w'amavuta kugira ngo bande idafata mu bushye. Hejuru y'icyo
gipfuko kirimo amavuta zengurutsaho bande ifite isuku ihagije, kandi uzajye uzihindura hagati
y'iminsi 2-3 cyangwa mu gihe biri ngombwa.
• Irinde ikintu cyakora ku bushye kikaba cyahakomeretsa cyangwa kikahanyeganyeza mu gihe bitari ngombwa.
• Kuraho ibyo bipfuko witonze. Niba ibipfuko byafashe mu bushye banza ushyireho amazi ahagije
kugira ngobyorohe mbere yuko ubikuraho.
• Oza gisebe neza ukoresheje amazi meza afite isuku kandi ugipfuke neza. Kugira ngo uruhu ruzakire
neza ushobora kujya usigaho amavuta yagenewe gusigwa ku bisebe.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
Ubushye ari bunini kandi hari kuvamo amazi n'ibindi bintu.
• Wahiye mu maso, ku gitsina cyangwa ku mavi.
• Ahantu wahiye habyimbye, ntihakire, hakanakubabaza, hakokera, hanuka cyangwa wagize umuriro.
• Ubushye bumaze ibyumweru bibiri butarakira.

0 Comments: