UKO WAKWIKORERA UBUTABAZI BW'IBANZE IGIHE UGIZE IBISEBE
Ibisebe byoroheje bishobora kuvurirwa mu rugo.Ibimenyetso
• Ibisebe bishobora guterwa no kwambara inkweto zitagukwiriye cyangwa zikiri shyashya, n'uko
waguye hasi ugakomereka, ari ikintu cyagushwaratuye, hari ikintu cyagutemye nk'icyuma cyangwa
igice cy'ikirahure cyangwa hari ikintu cyakujombye.
Uko wakwivura
• Karaba intoki zawe
• Oza cyangwa hanagura mu gisebe n'iruhande rwaho ukoresheje amazi yo muri robine(atembaho) n'isabune isanzwe/cyangwa isabune yica udukoko dutera uburwayi. Mu gihe uhoza unakureho ibyatumye uzana igisebe, urugero nk'imicanga cyangwa udusate duto tw'uturahure.
• Kanda ku gisebe iminota mike wifashishije igitambaro gisukuye, kugira ngo amaraso ari kuva akame.
• Pfukisha igisebe igitambaro cyabugenewe urugero: Zengurutsaho bande cyangwa shyiraho igitambaro cyabugenewe ubundi urenzeho papiyekora.
Ikitonderwa: Siparadara ipfuka ishobora gutuma mu gisebe hazamo ubushyuhe bwinshi.
• Hindura ibipfuko nibura rimwe ku munsi cyangwa inshuro nyinshi, niba igisebe kiva cyane kigatunguka ku gipfuko inyuma.
(Kuraho ibipfuko buhoro buhoro. Ibipfuko byafatanye n' ibisebe ushobora gushyiraho amazi kugira ngo biveho ku buryo bworoshye).
• Niba igisebe kiva, cyogeshe amazi inshuro ebyiri ku munsi.
Itabaze ibitaro bikwegereye cyangwa ku kigonderabuzima cyawe, niba:
• Igisebe kiva cyane kandi ntikirekere aho kuva nyuma y'iminota 20.
• Igisebe ari kinini, gicukutse cyangwa cyanduye.
• Igisebe ari igikomere cy'ikintu cyakurumye cyangwa igisebe cyacukumbutse.
• igisebe kirimo ibindi bintu, urugero uduce tw'ibirahure utabasha kwikuriramo.
• udashobora koza neza igisebe ngo gicye.
• Igisebe gitangiye kukubabaza, kuzamo umuriro cyangwa gutukura.
• Igisebe gitangiye kuva cyangwa kuvirirana.
• Ugize umuriro.
Iyo bibaye ngombwa igisebe kiba kigomba kudodwa, mu gihe kitarenze isaha imwe nyuma yo gukomereka.
Reba niba ubushobozi bw' urukingo rwa tetanosi bugifite ubushobozi mu mubiri wawe.
Umuntu aba agomba kurukingirwa buri nyuma y'imyaka 10.
0 Comments:
Post a Comment