28 January, 2015

Filled Under: ,

Ni ryari bavuga ko umuntu afite umuriro?, ni ryari najya kureba muganga igihe mfite umuriro? ni gute nakwikorera ubutabazi bw'ibanze mu gihe mfite umuriro?,


KUGIRA UMURIRO
Kugira umuriro bisobanura ko ubushyuhe bw'umubiri buba bwarengeje urugero rusanzwe rw'ubushyuhe
bw'umubiri. Indwara nyinshi zitera kugira umuriro. Impamvu isanzwe ni ibicurane bifatanye no kugira umuriro biterwa na virusi, ituma iyo umuntu akimara gufatwa agira umuriro mwinshi cyane kandi akawumarana iminsi myinshi. Umuriro wo kugipimo cya 39 ku rugero rwa celcius, ntabwo uba ari ikibazo, ariko utuma umuntu ananirwa cyane kandi agacika intege akanabira ibyuya byinshi bigatuma umuntu akenera ibyo kunywa byinshi. Kuzamuka k'umuriro mu buryo bwihuse bishobora guturuka na none ku ndwara zo kubyimbirwa cyangwa se kuri inflamation.
Biterwa kandi na virusi ituma amara abyimba akenshi bituma umuntu aruka agahitwa kandi akagira n'umuriro. Imyanya ijya
ibyimbirwa (ingero: ikibyimba cya kubyimba k'uruhu) ahabyimbye hatera kugira umuriro ndetse hejuru y'ibyo ahabyimbye haba hokera kandi hanatukura. Umuriro ushobora no guterwa n'ikindi kitari virusi cyangwa udukoko dutera ibibyimba.
Ibimenyetso umuntu agaragaza:
• Kugira imbeho, kubabara mu nyama(mu mikaya).
• Kubabara umutwe.
• Umunaniro
Uko wakwivura(wakwikorera ubutabazi bw'ibanze)
• Nywa ibyo kunywa byinshi!
• Irinde kwinaniza.
• Ruhuka, ukurikirane uko umerewe.
• Kugira ngo umuriro gabanuke ugerageza kuba mu cyumba gihehereye, ukambara imyenda yorohereye, ukanafata imiti igabanya ububabare no kubyimbirwa ukurikije uko ifatwa.
Itabaze ibitaro bikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Uri kurushaho kuremba.
• Hejuru yo kugira umuriro, ubabara mu bitugu, ukumva ufite isesemi kandi ukaruka.
• Hejuru yo kugira umuriro ukumva ubabara no mu nda yo hasi n'umugongo ahagana hasi cyangwa ufite ibimenyetso by' uko ufite uburwayi aho inkari zinyura.
• Umaranye umuriro iminsi 3-4 kandi bikaba bigaragara neza ko atari umuriro uterwa n'ibicurane.
• Wongeye kugira umuriro kandi wari umaze iminsi ibiri waragiye ku ivuriro.
• Ku mubiri wawe hari gutukura.

0 Comments: