UBURWAYI BWO MU MUHOGO
Impamvu za rusange zitera kubabara mu muhogo ni uburwayi bwo mu rumiriro no gufunga mu mazuru bitewe no kumagara mu myanya y' urumiriro. Ububabare bwo mu muhogo bushobora guterwa n'ikintu cyose umuntu akoze gishobora kwangiza amatembabuzi yo mu mubiri, akenshi biterwa n'itabi,
ariko n'ivumbi ndetse n'imyuka y'ubutabire dusanga mu mwuka duhumeka iba yasohowe n'amamoteri nayo irabitera. Kubyimbirwa ko mu myanya y'urumiriro cyangwa kw'imitsi yo mu myanya yo mu rumiriro bishobora guterwa n'agakoko nka bagiteri agahumyo cyangwa na virusi.
Ibimenyetso umuntu agaragaza:
• Kubabara uri kumira
• Kumagara ukumva mu rumiriro hahanda.
• Gutukura mu muhogo/kumva mu muhogo hahomye ibindi bintu.
• Ububabare bwo mu muhogo ubwumvira mu matwi kandi atariho urwaye.
Uko wakwivura iyi ndwara:
• Ububabare bwo mu muhogo bwatewe na virusi akenshi bugaragazwa n'ibicurane, bikaba byikiza.
• Ububabare bushobora kugabanywa n'imiti igabanya ububabare (ibuporofeni) cyanwa imiti igabanya ububabare n'umuriro (parasetamolo).
• Mu muhogo hashobora koroshwa n'imiti iboneka muri farumasi iba ari ibinini umuntu ahekenya/cyangwa apuriza mu kanwa.
• Nywa ibintu byinshi bihagije.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Ukomeje kubabara mu muhogo mu icyumweru 1-2 kandi nta mpamvu igaragara yabyo nta
n'umuriro ufite.
• Ubababara cyane mu muhogo bikaba byatunye ugira umuriro mwinshi, icyo gihe uba ugomba kwihutira kujya kwivuza uwo munsi.
• Muri bene wanyu wa bugufi hari uwarwaye umuhaha uterwa n'agakoko kitwa streptococcus, mu muhogo wawe hatukuye kandi ukaba ufite n'umuriro.
• Ibimenyetso by'uburwayi bitagabanuka kandi waragerageje kwivurira mu rugo.
Niba ububabare bwo mu muhogo bufatanije no kunanirwa kuvuga cyangwa no kudahumeka neza, ukaba utabasha kumira cyangwa utabasha kubumbura umunwa neza ugomba guhita wihutira kwivuza!
0 Comments:
Post a Comment