20 January, 2015

Filled Under: ,

INDWARA YA EMOROYIDE(hemorroids): Imitsi yo mu kibuno ibyimba igasohoka hanze nk'ibibyimba!


 Emoroyide ni ibibyimba biza mu kibuno aho imyanda isohokera. Ushobora kwibaza icyaba gitera ibyo bibyimba. Hari imitsi ishinzwe gukura amaraso mu mwoyo, rimwe na rimwe rero hari igihe iyo mitsi iba itagikora neza bitewe n’impamvu turi buvuge nyuma noneho ikabyimba, amaraso akipakiramo.

Ese gukora nabi kw’iyi mitsi kwaba guterwa n’iki ?

Impamvu nyayo itera kubyimba ntabwo izwi, ariko hari bimwe na bimwe byagaragaje ko bishobora kuba bifitanye isano. Bimwe muri ibyo akaba ari ibi bikurikira:

• Kutituma neza(Impatwe)  kenshi dukunda kwita Constipation : Kwikanira umuntu agiye ku musarani mu gihe yagize konsitipasiyo bibuza amaraso kuzamuka noneho akigumira muri ya mitsi yo mu kibuno.
• Gutwita: Iyo umuntu atwite , umwana uri mu nda ni nkaho aba atsikamiye ya mitsi izamura amaraso ibi rero bigatuma amaraso yigumira muri ya mitsi yo mu kibuno. Ariko nanone igihe umuntu atwite hari imisemburo umubiri we ukora bigatuma imitsi ye iba minini, ibi bikaba bigabanya umuvuduko amaraso atemberana bityo akigumira mu bice byo hasi harimo n’ikibuno.
• Ubusaza : Nabyo ni impamvu yagaragaye ko ishobora gutera emoroyide
• Iyi ndwara kandi hari imiryango imwe n’imwe yibasira kandi nta mpamvu nimwe muzo twavuze haruguru ihari (hereditaire).
Ushobora kwibaza ibimenyetso biranga iyi ndwara:
• Ibimenyetso biratandukanye ariko ikimenyetso abantu bose bahuriraho ni ukuva amaraso nyuma yo kwituma, akenshi umuntu ayabona kucyo yihanaguje.
• Hari igihe umuntu azana ibintu bisa n’ururenda mu kibuno.
• Rimwe na rimwe hari igihe emoroyide ziryana ndetse umuntu akaba ashobora no kwishima.
• Kumara kwituma nyamara ukumva mu kibuno hakirimo imyanda.


Emoroyide ivurwa ite ?

• Kwirinda konsitipasiyo kuko ituma umuntu yikanira : mu kurwanya konsitipasiyo gerageza urye cyane cyane imbuto ndetse n’ imboga, nywa amazi menshi : umuntu mukuru agomba kunywa byibura litiro ebyiri ku munsi
• Jya ku musarani vuba bishoboka igihe wumva ubishatse : gutinda kujya ku musarani bituma imyanda ikomera noneho igihe ugiye ku musarani bigatuma wikanira. Ibi tumaze kuvuga bigabanya ibimenyetso nko kuva amaraso ndetse niyo emoroyide zitari zagera kure, mbese zitaragera mu kiciro cya gatatu n’icya kane nkuko tugiye kubibona mu kanya. 

Ibyiciro bya emoroyide ni ibi bikurikira :

• Ikiciro cya mbere: kirangwa no kuva amaraso nyuma yo kwituma gusa
• Ikiciro cya kabiri: kirangwa no kuva amaraso nyuma yo kwituma ndetse n’ ibibyimba bisohoka hanze nyuma yo kwituma nyamara nyuma ya kanya gato bigahita bisubira imbere.
• Ikiciro cya gatatu: kugira ngo ibibyimba bisubire imbere bisaba ko, umurwayi abisubirishamo intoki ze
• Ikiciro cya kane: ibibyimba birasohoka maze kubisubizayo ntibishoboke
Iyo rero emoroyide iri mu kiciro cya gatatu n’icya kane ivurwa ku buryo bukurikira:
• Gushiririza bya bibyimba bakoresheje imirasire ya razeri.
• Kubishiririza bakoresheje umuti ukozwe muri azote.
• Kubibaga.

Ushobora kwibaza impamvu uku gushiririza ibibyimba cyangwa kubibaga bidahita bikorwa kandi bisa naho byoroshye kurusha kwirinda konsitipasiyo urya indyo yabugenewe. Impamvu ntayindi ni uko kubaga cyangwa gushiririza emoroyide bishobora rimwe na rimwe kugira izindi ngaruka mbi nko gufungana kw’ikibuno, guhora utakaza imyanda ndetse no kudashobora kumenya igihe ushaka kwituma. 

Niyo mpamvu rero niba ufite iki kibazo cya emoroyide, bakaba baraguhaye indyo ugomba gukurikiza, yikurikize aho kwihutira gusaba ko bakubaga.

0 Comments: