28 January, 2015

Filled Under: , ,

Indwara yo kutumva iterwa n'ubukurugutwa bwabaye bwinshi mu matwi, dore uko wayivura, imiti wagura muri Pharmacy, n'igihe biba ngombwa kujya ku ivuriro


UBUKURUGUTWA BWAFUNZE AMATWI
Ubundi ubusanzwe ugutwi kugizwe n'ibice bitatu by'ingenzi ni
ukuvuga ugutwi kw'inyuma(outer ear), ugutwi ko hagati(middle ear), n'ugutwi kw'imbere(inner ear). Ubukurugutwa burinda ugutwi ko hagati(Middle ear), bwihoma ku ruhu rwaho bukaba nk'agashishwa kometseho.
Ibice bigize ugutwi
Ibice bigize ugutwi

Ubu bukurugutwa rero bushobora gufunga ugutwi ko hagati, iyo ubwinshi muri bwo bwahomye mu gutwi ko hagati kandi
bukumiraho. Iyo ukoze mu gutwi ushobora gusunika ubukurugutwa bigatuma bwegerana. Iyo amazi agiye mu gutwi, agacengera muri bwa bukurugutwa bishobora gutuma mu matwi yo hagati habyimba.
Ibimenyetso byakwereka ko ubukurugutwa bwagufunze amatwi:
• Kumva neza biragabanuka
• Kugira injereri mu matwi
• Isereri
• Kumva ugutwi kuremereye
Uko wakwivura n'uko wakwirinda ko ubukurugutwa bufunga mu matwi hawe:
• Iyo wumvise ugutwi kwafunze biba byatewe n'ubukurugutwa bwinshi bwumiye mu matwi, mu kwivura wakoresha umuti utonyangiriza mu matwi uboneka muri farumasi ukubahiriza inama z' uko ukoreshwa.
• Ubukurugutwa na none ushobora kubworoshya urugero ushyira mu matwi iminsi mike amavuta yo ku mubiri. Bariza ubundi busobanuro bw' uko ukoreshwa kuri farumasi.
Itabaze ibitaro cyangwa ku kigo nderabuzima cyawe, niba:
• Ugutwi kwifunze mu buryo butunguranye kandi wumva ubabara mu gutwi.
• Ugize isereri iterwa no kwifunga kw'amatwi.
• Ugutwi kuva.
• Ibimenyetso by'indwara bitashize nubwo wivuye ukoresheje inama zo kwivurira mu rugo.
Kozwa mu matwi na muganga wabyigiye biba bikenewe, ari uko wagerageje kwivura mu matwi ariko kubw'
impamvu runaka ntibishoboke cyangwa ntibikunde.

0 Comments: