29 January, 2015

Filled Under: ,

Dore icyo wakora igihe kwituma bikugora(Impatwe), imiti wagura muri farumasi n'igihe biba ngombwa kujya kwa muganga.

IMPATWE (Constipation)
Ikibazo cy'umukunzi wa Baza muganga: Mwiriwe? mbandikiye mbasaba ko mwafasha umuvandimwe mu kibazo yagize.Ikabazo cye giteye gutsa,kuva akiri muto yagiraga ikibazo cyo kwituma kuburyo rimwe narimwe yajyagamo bikanga byanakunda akababara,uko agenda akura byagiye birushaho gukomera,kuburyo ubu atacyinifuza kujya mubwiherero niyo agiyeyo avamo yacitse ibisebe,kuko umwanda(amabyi) usohoka uba ukomeye cyane,agerageza kunywa amazi gusa ntacyo bitanga.ese yaba ariki kibitera?ese harumuti yabona?mumufashe kuko arababaye! Murakoze 
Impatwe ni indwara ya rusange mu bantu. Abakuze bashobora kurwara impatwe urugero bitewe no
kutanywa ibintu bihagije, imiti banywa, indyo ituzuye no kudakora imyitozo ngorora muburi.


Ibimenyetso by'impatwe:
• Uko muntu asanzwe ajya kwituma biragabanuka kandi /cyangwa bikagora ukurikije uko byari bisanzwe bimeze.
Icyo umuntu yakora mu gihe afite iki kibazo:
• Mu gitondo mbere yo kurya ujye ubanza ugire ikintu unywa, unywe hagati y'ikirahure 1-2 by'amazi
nta kindi kintu kiragera mu nda. Nywa ibintu byinshi nibura litiro ebyiri z'amazi ku munsi, byoroshya
ibintu biba biri mu mara.
• Rira ku gihe buri gihe kandi ukacange neza ibyo uri kurya.
• Koresha ibiryo birimo intungamubiri zihagije n'imboga nyinshi cyane za rwatsi. Hejuru y' ibyo ukunde nko kurya puruniye, ikinyomoro na porici bifasha umuntu urwaye uburwayi bw'impatwe.
• Genda genda bihagije kugira ngo bifashe amara gukora neza.
• Jya ku musarani buri gihe wumvise ubishatse ntukirindirize.
• Ushobora gukoresha imiti igurirwa muri farumasi ifasha umuntu kwituma neza batanga umuntu
atarinze kwerekana urupapuro rwa muganga mukuru, nk'imiti y' ifu yoroshya mu mara, isukwa, ijya kumera nk'ibinini cyangwa iyo banyuza mu kibuno ariko yo umuntu afata mike. Kuri farumasi naho bashobora kuguha inama nyakuri kandi zitagira ingaruka mbi z'uko umuti ukoreshwa.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
Impatwe zaje ku buryo butunguranye kandi mu gihe uri kwituma ukaba ubabara cyane bikabije
kandi mu byo witumye hakazamo n'amaraso.
Ikigeretseho impatwe zikaba zifite ibimenyetso, urugero nko guhorana umunaniro, kubababara mu
nda mu buryo budasobanutse, kugira isesemi, kuruka, kugira umuriro cyangwa guhitwa.
Uburwayi bugutinzeho kandi uburyo wivuye mu rugo bukaba ntacyo bwakumariye.

0 Comments: