28 January, 2015

Filled Under: ,

DORE UKO WAKWIKORERA UBUTABAZI BW'IBANZE IGIHE UFASHWE N'INDWARA YO KUBYIMBIRWA MU NZARA

INDWARA YO KUBYIMBIRWA MU NZARA
Kubyimbirwa mu nzara ni ukubyimbirwa aho inzara zihurira n'uruhu, zigasaduka kandi zikanavaho. Guca
inzara ukazigira ngufi cyane bishobora gutuma wisesereza kubyimbirwa bigacengera mu rwara imbere. Kubyimbirwa mu nzara bishobora kuba ku mpande aho inzara zirangirira cyangwa ku ruhu aho inzara zitangirira zifatana n' umubiri. Inzara zo ku mano zakuze zinjira mu mubiri biba biterwa no kwambara inkweto zitagukwira zifunganye cyane cyangwa se n' ibindi bintu bishobora kuba bitsikamira cyangwa bibangamira amano.
Ibimenyetso byakwereka ko urwaye iyi ndwara: 

 • Kubabara cyangwa kokerwa mu nzara zo ku ntoki cyangwa ku mano.
• Aho inzara zihurira n'umubiri hatukura cyane.
• Aho inzara zihurira n'umubiri harimo amazi.


• Kubyimba aho inzara zihurira n'umubiri igihe kirekire, hagasaduka kandi inzara zikavamo. Inzara
zirashishuka kandi n' aho zihurira n'umubiri hakababaza.
Uko wakwivura n'uko wakwirinda kurwara iyi ndwara:
• Guca inzara neza utisesereza no kuzigirira isuku ihagije.
• Irinde gukuraho ahashishutse aho inzara ziteye cyangwa ahabyimbye ndetse n'aho zihurira n'umubiri.
• Irinde komora aho inzara zitereye.
• Uribwa cyangwa ubabara ushobora gufata imiti igabanya kubyimbirwa cyangwa imiti igabanya
ububabare n'umuriro.

 Inama z'ingenzi ku muntu ukunda kurwara mu nzara kugira ngo azirinde kujyamo amazi:
o Mu gihe ari ngombwa wakwambara uturinda ntoki ngo turinde intoki.
o Gukaraba/koza mu nzara zo mu ntoki/zo ku mano rimwe ku munsi.
o Buri mugoroba ugomba gushyiraho amavuta agabanya kubyimbirwa kugeza ubyimbutse.
• Inzara zo ku mano zakuze zinjira mu ruhu, mu buryo bwo kuzirinda ni ngombwa kwambara inkweto
zidafunguye.
• Wimaza ibirenge byawe umwanya munini ahantu hatose (urugero: bote cyangwa supuresi zitoze).
• Rinda ibirenge n'intoki ubishyira ahantu hari umwuka uhehereye.
Itabaze ibitaro bibikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Ukomeje kurwara nubwo waba waragerageje kwivurira mu rugo.
• Aho inzara zihurira n'umubiri hatukura, hokera, hakubabaza kandi aho zihurira harimo kuva.

0 Comments: