Tifoyide (typhoid) ni indwara igagaragara ku isi hose yandura iyo umuntu ariye cyangwa anyoye amafunguro arimo udukoko dutera tifoyide twita salmonella typhi
Typhoid (tifoyide) ni indwara y’icyorezo igaragazwa no guhitwa ,indandara(umuriro ukabije) uduturugunyu ku mubiri cyane cyane mu gituza ndetse no kubura amahoro. Typhoid ni indwara imenyerewe mu Rwanda.
IKIYITERA
Tifoyide iterwa n’udukoko twitwa salmonella typhi biciye mu bifungurwa byamaze kwandura,cyangwa amazi,iyo uriye cyangwa unyoye ikintu icyo aricyo cyose cyandujwe nutwo dukoko.Abantu barwaye iyo ndwara bashobora gukomeza gukwirakwiza udukoko tuyitera mu myanda basohora .
IBIMENYETSO BIYIRANGA
Mu bimenyetso bigaaragara vuba harimo:
- Umusonga
- Kubabara umubiri wose
- Kubabara munda
- Impiswi zikabije
- Umuriro ukabije
IBINDI BIMENYETSO BIRANGA UMUNTU URWAYE TYPHOID
- Ubukonje budasanzwe(ubuyanja)
Umuntu yumva atameze neza - Kubura umutuzo
- Guta ubwenge
- Kuva imyuna
- Umunaniro ukabije
- Gucika intege
UKO TIFOYIDE (TYPHOID) IVURWA.
Amatembabuzi ntetse ni byo bita electrolytes mu rurimi rw’icyongereza bishobora guhabwa umurwayi bicishijwe mu mitsi y’imigarura, cyangwa umurwayi agasabwa kunywa amazi usukuye avanzemo ipaki yibyo bita electrolytes mu rurimi rw’icyongereza. Umurwayi wa tifoyide (typhoid) ahabwa imiti yica udukako dutera tifoyide
AMAHIRWE YO GUKIRA KU MURWAYI WA TIFOYIDE (TYPHOID)
Umurwayi wa tifoyide yoroherwa mu byumweru bibiri kugeza kuri bine ari ku miti. Kandi Inzoza ziba nziza cyane iyo afashe imiti kare ,ariko iyo atinze indwara irushaho kumuzahaza.
INGARUKA IYO ITAVUWE NEZA
- Kuva amaraso mu rwungano ngogozi
- Kwangirika kwamara
- Kwangirika kw'impyiko
UKO TIFOYIDE(TYPHOID) YAKWIRINDWA
Ni ngombwa gufata urukingo rwa tifoyide (typhoid), kugirango wirinde kuzazahazwa nayo igihe wafashwe niyo ndwara,cyane cyane igihe ugiye kujya mu gace kagaragaramo iyi ndwara .
Umuntu agomba kujya anywa amazi asukuye kandi akarya ibiryo byatetswe bigashya
Kugira isuku y’ibikoresho dukoresha mu gikoni tukanarinda ibyo kurya byacu inigwahabiri zikwirakwiza iyo ndwara.
0 Comments:
Post a Comment