03 February, 2015

Filled Under: ,

Dore icyo wakorera umuntu urwaye Impiswi(Diarrhoea), Dore igihe wakenera kujya ku ivuriro igihe urwaye impiswi.


IMPISWI(Diarrhee)
Impiswi ni indwara igaragazwa kenshi no kwituma mu buryo budasanzwe aho umurwayi yituma umusarani urekuye cyane(w'amazi). Kandi akituma kenshi ku munsi.Akenshi iterwa n'udukoko dutandukanye harimo udutera indwara z'amara two mu bwoko bwa bagiteri ndetse n'utwo mu bwoko bw'amaparazite. Hari ndetse n'iterwa namavirusi nk'ayitwa Norovirus ndetse na rotavirus.

Impamvu rusange iyitera ni virusi y'icyorezo kandi birikiza. No kunywa imiti ya antibiyotike nabyo bishobora kubitera, kuko ituma udukoko twa bagiteri ziba mu mara zihungabana, ku bwo ibyo mu gihe umuntu ari kunywa umuti w'antibiyotike ntagomba kunywa amata na yawurute cyangwa se agakoresha ibinini, ibintu byakozwe bigashyirwamo aside y'amata na bagiteri.
Ibimenyetso biranga umuntu urwaye impiswi:

• Urwaye impiswi akenshi yituma ibintu byoroshye cyane inshuro nyinshi ku munsi.
• Kubabara mu nda umwanya muto, kugira isesemi no kuruka.
• Ibimenyetso byo kutagira amazi ahagije mu mubiri: urwungano rw'inkari ruragabanuka, ururimi rukuma n'umubiri ukumagara, muri rusange umuntu yumva atameze neza cyangwa amaso ye
agahenengera.
Kwivura Impiswi
• Ita ku isuku ihagije y'intoki.
• Haranira kunywa ibintu bihagije. Irinde kunywa ibintu biryohereye. Mu gihe umuntu mukuru arwaye indwara zo munda aba akeneye kunywa litiro zirenga 3 ku munsi.
• Nywa imitobe ivangwa n'amazi, amazi arimo gaze, icyayi, umutobe ufashe cyane w'inkeri cyangwa isupu y'inyama n' iy' imboga.
• Unywe amazi yakwirwa ku kiyiko buri hagati y'iminota 10, niba icyo unyweye cyose uhita ukiruka.
• Ushobora kugaruza ibyo wahiswe byose unywa amazi avanze n'ifu igurirwa muri farumasi. Haba harimo ibintu bituma amazi aba mu mubiri aba ahagije kandi bigatuma amara akora neza.
• Imiti ibonerwa kuri farumasi irimo aside n'amata bya bagiteri ni byiza kubikoresha.
• Gerageza kurya ibintu bidafata mu nda cyane n'ibiryo byoroshye nka salade, inkoko cyangwa amafi, imigati yumye n'utugati duto dukomeye.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Umwana cyangwa umukecuru bari guhitwa cyane. Kuri bo bishobora gutuma babura amazi ahagije mu mubiri ku buryo bashobora no gupfa. Ukurikirane uko bameze.
• Kutamererwa neza muri rusange.
• Impiswi zivanzemo amaraso.
• Uri kubabara cyane.
• Usanzwe ufite izindi ndwara urwara, urugero diyabete, n'igipimo cy'isukari ufite mu mubiri kigaragaza ko itari ku rugero rukwiriye.
• Utabasha kunywa bihagije kandi ufite ibimenyetso ko udafite amazi ahagije mu mubiri.
• Ari bwo ukiva mu rugendo rwo mu mahanga.
• Guhitwa bimaze icyumweru kirenga.
• Ukaba warigeze kunywa ibini bya antibiyotike noneho nyuma yabwo ugahita ugira umuriro ukanahitwa.
Umwana muto n'umuntu uri muzabukuru bo bagomba kwihutira kwivuza

0 Comments: