Birazwi ko inyanya zishobora gufasha umubiri guhorana itoto kuko zifite "lycogene”, irwanya gusaza k’uruhu.
Inyanya kandi ngo zifite ubushobozi bwo kurwanya ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri(Dehydration), ndetse ngo uwaziriye bimufasha kudahura n’ikibazo cyo kunanirwa kwituma(constipation) kuko zifite umunyungugu wa potasiyumu, utuma umuntu yituma neza, kandi uyu munyungugu wa potasiyumu ufite akamaro kanini cyane ku mikorere y'imikaya yaba iyo mu mubiri hasanzwe cyangwa se ifasha umutima gutera kuko iyo umuntu yawubuze mu mubiri we umutima we utera nabi cyane kandi agakunda kurwara icyo bita ibinya cyangwa gufatwa n'imbwa.
Inyanya kandi ngo zigira uruhare mu kurwanya umubyibuho ukabije(Obesity), ndetse ngo kuba 93% byazo bigizwe n’amazi, bituma zishobora guhangana n’ikibazo twigeze kuvuga haruguru cyo kubura amazi mu mubiri, kubura amazi mu mubiri rero bikaba ari bibi cyane kuko nk'uko tubizi kugirango umubiri ubashe gukora, ukenera amazi haba mu gusohora imyanda, kurwanya indwara cyangwa no gutuma ibindi umubiri ukora bigenda neza byose amazi abigiramo uruhare.
Ikindi ni uko inyanya zifasha mu igogorwa ry’ibiryo(Digestion), bityo abantu bakaba bagirwa inama zo kujya bazifata kenshi gashoboka.
Ku bijyanye n’uko inyanya ziribwa, bivuga ko ari byiza kuzirya ari mbisi kuko ari bwo ziba zigifite umwimerere wa za ntungamubiri n'imyunyungugu twavuze haruguru.
Aha kandi binavugwa ko mbere yo kurya urunyanya ari rubisi, ari ngombwa kubanza kururonga neza kugira ngo imiti baba bararuteye rukiri mu murima ishireho, ndetse n’izindi mikorobe rushobora kuba rufite ziveho.
Inyanya kandi zishobora gukorwamo umutobe cyangwa se zigatekwa mu biryo nka kimwe mu birungu, gusa ngo iyo zitetswe zitakaza umwimerere wazo, ni ukuvuga za ntungamubiri twavuze haruguru hari icyo zigabanukaho.
Ku muntu wariwe n’inzuki, ibitangangurirwa cyangwa se utundi dusimba, agirwa inama yo gusiga umutobe w’inyanya aho yarumwe kuko zifite ubushobozi bwo kurwanya ububabare bw’aho yarumwe
 |
Umutobe w'inyanya |
kandi hakaba hanakira vuba.
Source: Edited from izuba Rirashe