24 February, 2017

, ,

Indwara y'ubwandu bw'amaraso (Blood infection). Ese iteye ite? Yakwirindwa ite? Ivurwa ite?

Ni kenshi muri iki gihe, umuntu arwara yajya kwa muganga bamusuzuma akumva baramubwiye ngo ufite "infection" mu maraso. Iyi rero niyo yitwa ubwandu bw’amaraso (blood infection), ikaba ari indwara imaze kugenda yiyongera kandi ihitana benshi iyo itavuwe hakiri kare.
Ese ubwandu bw’amaraso ni iki? Buterwa n’iki?
Ubusanzwe tugira indwara nyinshi twandura zitewe na mikorobi, habaho iziterwa na bagiteri, imiyege (champignon) cyangwa virusi. Uko rero umubiri ugenda uhangana n’izi mikorobi, habaho igihe zimwe muri zo zinjira mu maraso atembera mu mubiri. Ibyo bishobora gutuma ibice by’inyama zo mu nda bibyimba cyangwa bikangirika bitewe n’izo mikorobi zinjiye mu maraso. Nibyo twita ubwandu bw’amaraso.
Ese ni bande iyi ndwara yibasira cyane?
Iyi ndwara n’ubwo ntawe itafata, ariko hari abo yibasira cyane:
Abantu bafite ikibazo cy’ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanyutse. Abo ni abafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA, abarwaye kanseri, kimwe n’abatewe izindi ngingo z’umubiri (impyiko, umutima,..)
Abana bato. Abo ahanini ni abana bari munsi y’umwaka muri rusange, n’abari munsi y’amezi 6 by’umwihariko.
Abantu bageze mu zabukuru by’umwihariko iyo bafite ubundi burwayi.
Abarwayi ba diyabete.
Imbagwa ziri mu bitaro cyangwa zivuyeyo vuba.
Ese ni ibihe bimenyetso biranga iyi ndwara?
Umuriro mwinshi cyane ujyana no gutengurwa no kubira ibyuya
Kugabanyuka kw’inshuro wihagarika
Isesemi no kuruka
Impiswi
Ukuyoba ubwenge
Guhumeka insigane.
Rimwe na rimwe gukonja bikabije.
Gucika intege cyane
Ese iyi ndwara yakirindwa?
Ku bana bato bisaba kubitaho no gukurikirana buri karwara kose barwaye ugahita umuvuza. Byaba ibicurane, inkorora, gusa ukibona agize umuriro ujyana no kuruka no guhitwa kandi hari indi ndwara yari afite cyangwa akirutse, mwihutane kwa muganga. Isuku ni isoko y’ubuzima. By’umwihariko ku bantu bari mu bitaro, gukaraba intoki no kwita ku isuku y’aho uri byagufasha.
 
Urifuza ko hari ikindi twavuga ku ndwara ya infection?
twandikire. Reba ahanditse contacts aho hejuru.
, ,

Uko wakwirinda indwara y'umwijima ikunze gutera kanseri n'urushwima

Hepatis B ni indwara mbi cyane ifata umwijima kandi iterwa na virus ya hepatiteB(HBV), ni indwara ibangamira imikorere y’umwijima, ikagenda yangiza uturemangingo tugize ibice by’umwijima .
Indwara y’umwijima ku bantu bamwe ishobora kuva ku rugero rworoheje ikaba ikigugu(chronic) igihe irengeje amezi atandatu uyanduye. Gutinda kwivuza hepatite B no kutayivuza neza byongera ibyago byo kuba habaho kanseri y’umwijima n’urushwima bityo ikaba yavutsa ubuzima uyirwaye.
Indwara y’umwijima iri muzica abantu bucece
Ku isi yose abasaga Miliyoni 500 barwaye Hepatitis B, naho abagera kuri Miliyoni 1,5 bapfa buri mwaka kubera indwara z’umwijima. Mu Rwanda naho iyi ndwara iri kugenda ifata indi ntera ari nako ikomeje guhitana benshi. Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), bwagaragaje ko indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa Hepatite B na C zi mu ndwara z’ibyorezo zihangayikishije nyuma ya Sida.
Ni ibihe bimenyetso by’umwijima wo mu bwoko bwa Hepatite B?
Ibimenyetso bya hepatite B bigenda byiyongera ikurikije uko hepatite B igenda ikura ari nako yangiza uturemangingo tugize ibice by’umwijima, akenshi bikunze kugaragara hagati y’ukwezi kumwe n’amezi ane umuntu ayanduye. Ibimenyetso bikunze kuyiranga ni: kuribwa mu nda, inkari zishaka kuba umuhondo, umuriro, kubabara mu ngingo, kubura ubushake bwo kurya( appetit), isesemi no kuruka, gucika intege no kunanirwa cyane, uruhu ruba rujya kuba umuhondo kimwe n’amaso.
Ese indwara ya Hepatite B iravurwa igakira?
Mugihe umuntu akeka ko yaba yanduye hepatite B, agomba kwihutira kujya kwa muganga agasuzumwa yasanga yarayanduye agahabwa imiti izamufasha guhangana n'iyo ndwara. Amakuru meza kuri yo ni uko iyi ndwara ikingirwa, ariko ku wamaze kuyandura ntacyo urukingo rwamumarira icyenera gukoresha imiti kugirango akomeze agire amagara mazima.
Mu kuvura indwara z’umwijima ni ngombwa no kwitwararika, umurwayi agomba kwirinda ibintu byose binaniza umwijima aha twavuga nk’inzoga, itabi, amavuta menshi, imiti inaniza umwijima. Ni ngombwa kwivuza neza no gukurikiza amabwiriza ya muganga, uyirwaye asabwa kurya indyo iboneye.
Niki umuntu uyirwaye yakorango atanduza? Ni iki wakora ngo wirinde kwandura iyi ndwara?
kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko hepatite B Yandurira mu maraso, ikaba nayo ishobora guhererekanywa mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Kugira isuku
Kwirinda gutiza inshinge n’ibindi byose bishobora gukomeretsa byakoreshejwe
Kwirinda gutanga amaraso mu gihe wanduye
Kwirinda ikintu cyose cyatuma amaraso n’amatembabuzi yawe ahura n’ayundi muntu
Kubyarira kwa muganga kugira ngo umubyeyi atayaduza umwana we.
Gukoresha uturinda ntoki mugihe ukora ku rwaye Hepatite B
Ni iyihe miti umuntu yafata ngo urugero rw’indwara rugabanuke cyangwa ngo ikire?
Hariho imiti ikoreshwa mu buvuzi busanzwe mu kuvura iyi ndwara nka: Antiviral medications( lamivudine (Epivir), adefovir (Hepsera), telbivudine (Tyzeka) and entecavir (Baraclude). Interferon alfa-2b (Intron A) ku bantu bato.:habaho no gusimbuza umwijima mugihe wangiritse cyane (Liver transplant ).
Ni irihe tandukaniro hagati ya Hepatite B na hepatitis C ?
Hepatite C na B biratandukanye n’ubwo zose zifite byinshi zihuriyeho ku buryo bwo kwandura n’ibimenyetso biziranga mu gihe zimaze kuba ibigugu, izi indwara zose zifata umwijima, kandi zikaba zitera n’ama virus.
Hepatite B ifitiwe urukingo ariko hepatitie C ntarukingo igira Hepatite C ni mbi cyane, akenshi ibimenyetso byayo bitinda kugaragara mu guhe itaraba ikigugu(chronic),
Ibimenyetso byayo igihe yakuze yangiza umwijima cyane, aho umuntu arwara urushwima bikunze kugaragara nyuma y’imyaka myinshi, umwijima unanirwa gukora, ukarwara Kanceri kandi itera ibibazo by’igogora nk’igifu no mu mihogo bityo uyirwaye akaba yabura ubuzima ananirwa no kurya,abyimbye inda. Hepatite C iravurwa hifashishijwe imiti cyangwa bakaba baha umuntu undi mwijima(liver transplant). Bikaba bigoye cyane. Nta rukingo rwa Hepatite c ruraboneka. Gusa iravurwa igakira burundu.


Dore zimwe munama zingenzi wakubahiriza :
Ni ngombwa kwikingiza indwara ya Hepatite B mu gihe utarayirwara. Gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, Kwirinda gutizanya ibikoresho bikomeretsa byatuma uva amaraso (urugero: inshinge, inzembe, ibikwasi, ...).
Urifuza ko hari ikindi twavuga ku ndwara y'umwijima?
Twandikire. Reba ahanditse contacts aho hejuru.
, ,

INDWARA YO KWIBAGIRWA (Amnesia). Ese wari uzi ko wayikira?

Indwara yo kwibagirwa ikomeje kugenda ifata benshi, aho usanga hari abatibuka aho bashyize ibikoresho, abandi bakibagirwa gahunda bafitanye n’abandi, ibyo bavuze n’ibindi,nyamara ugasanga nta gikorwa kugira ngo hirindwe iyi ndwara ndetse ugasanga n’uyirwaye ntazi icyamufasha ngo abe yakira.
Ese indwara yo kwibagirwa iteye ite ?
Indwara yo kwibagirwa ni indwara yibasira ubwonko,akenshi bikambura ubwonko ubushobozi bwo kwibuka ibintu bimwe na bimwe byabaye mu gihe gito,cyangwa bimaze igihe byarabaye,bikaba byanagira ingaruka kuwayirwaye mu gutekereza ahazaza he. Akenshi iterwa n’indwara zo mu mutwe,nk’ihahamuka,ihohoterwa,itotezwa cyangwa se igaterwa n’inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge byinshi umuntu yaba yafashe,ndetse ishobora no guterwa no gukoresha ubwonko cyane bukananirwa.
Ibimenyetso by’iyo ndwara :
* kwibuka ibice bice ibyatambutse
* kwibuka ibitaribyo cyangwa ibyo wihimbiye
* gutekereza ibitajyanye
* kugira igihirahiro mubyo utekereza
* kwibagirwa mu gihe gito ukimara kubona ikintu
* kwibagirwa buhoro,cyangwa kwibagirwa burundu.
* kwibagirwa amasura,ndetse n’ahantu
Ese wayirinda ute ?
Gufata isukari mu rugero : Abahanga bavuga ko gufata isukari bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byarwanya kwibagirwa.
Gukora imyitozo ngororamubiri ngo nabyo biri mu birinda umubiri w’umuntu kwibagirwa, kuko ngo bituma amaraso atembera neza.
Ni ngombwa kandi gufata akaruhuko nyuma yo kurya kugira ngo ibyo wariye bigogorwe neza, ari nako umuntu afata umwanya wo kwitegereza neza ibintu bitandukanye, kuko uwo mwitozo ufasha ubwonko kutibagirwa.
Isuku : Isuku ngo ni ngombwa cyane kuko ituma umubiri uhumeka neza ku buryo ubwonko bukora butabangamiwe.
mu gihe umuntu agaragaza ibimenyetso byo kwibagirwa, akwiye kujya afata umwanya wo gutekereza neza mbere yo gufata icyemezo runaka, kugira ngo ase n’ukangura ubwonko, bityo abashe kwibuka neza ibyo yagombaga gukora, gufata, cyangwa se aho yashyize ikintu runaka.

Urifuza ko hari ikindi twavuga ku ndwara yo kwibagirwa?
Twandikire. Reba ahanditse contacts aho hejuru.
, ,

Dore uko wakwirinda indwara z'umutima zugarije benshi.

Umutima ni inyama yo mu gatuza, iherereye hagati y’ibihaha. Iyo nyama ikaba ingana hafi y’igipfunsi cya nyirayo. Akamaro k’umutima ni ugusunika amaraso uyohereza mu bice binyuranye by’umubiri no kwakira avuye mu bice binyuranye by’umubiri agatunganywa. Mu migendere y’amaraso hakaba hakoreshwa imiyoboro yitwa imijyana (arteries) ari yo ijyana amaraso mu mubiri cyangwa mu bihaha avuye mu mutima hakabaho n’imigarura (veins) igarura amaraso yanduye mu mutima avuye mu bihaha cyangwa mu bindi bice by’umubiri. Kugira ngo amaraso ave mu mujyana agere mu mugarura anyura mu tundi dutsi duto mu ndimi z’amahanga twitwa capillaires. Kuba amaraso yitwa ko yanduye ntibivuze ko hari indwara yateza, ahubwo ni uko aba arimo umwuka mubi wa gaz carbonique, gusa iyo uyu mwuka ubaye mwinshi bibangamira ihumeka bikaba byanatera ubundi burwayi.
Umutima ukaba ugizwe n’ibice 4 by’ingenzi
* Agatwi k’iburyo (Aureillette droite) kakira amaraso avuye mu migarura nako kakayohereza mu kabondo k’iburyo
* Akabondo k’iburyo (Ventricule droite) kakira amaraso avuye mu gatwi k’iburyo kakayohereza mu bihaha ari naho asukurirwa, aho umwuka mwiza wa oxygen usimbura uwa gaz carbonique
* Agatwi k’ibumoso (Aureillette gauche) kakira amaraso yuzuye umwuka oxygen avuye mu bihaha kakawohereza mu kabondo k’ibumoso
* Akabondo k’ibumoso (Ventricule gauche) ni nako gafite ingufu,kohereza amaraso akungahaye kuri oxygen aturutse mu gatwi k’ibumoso kakayohereza mu bindi bice binyuranye by’umubiri.
Ese ni izihe ndwara zikunze gufata umutima ?
Akenshi,kurwara umutima abantu babifata nkaho ari indwara imwe,nyamara uburwayi bw’umutima burimo amoko menshi,ni nabyiza kwisuzumisha kugira ngo umenye neza uburwayi ubwo ari bwo,muri yo twavugamo :
* Coronary artery disease : ni indwara iterwa nuko cholesterol (urugimbu) yagiye ikaziba imiyoboro izana amaraso mu mutima. Uko iyi mitsi iziba bishobora kugeraho bigatera amaraso kwipfundika, nuko umutima ugahagarara gutera. Nibyo byitwa akenshi ngo yishwe n’umutima. Ubu burwayi nibwo butera ubuzwi nka myocardial infarction (heart attack), burangwa n'uko umutima ubura oxygen, ugaca.
* Angina pectoris : ubu ni uburwayi buterwa nuko imitsi yo ku mutima iba mito nuko ukumva mu gatuza hakubabaza cyane cyane iyo winjije umwuka cyangwa ukoze igituma agatuza kaguka.
* Arrhythmia : ibi ni ugutera kudasanzwe k’umutima, akenshi biterwa nuko hari impinduka mu gukora kw’ibikoresha umutima. Akenshi ntacyo biba bitwaye biranikiza ariko nanone hari igihe bisaba kujya kwivuza, iyo biba kenshi.
* Congestive heart failure : hari igihe umutima unebwa ku buryo utabasha kohereza amaraso akenewe (ahagije mu mubiri). Ibi birangwa ahanini no guhumeka insigane hamwe no kubyimba amaguru.
* Myocarditis : kubyimba k’umutima akenshi biturutse kuri virusi runaka
* Pericarditis : kubyimba kw’agahu gatwikiriye umutima akenshi biterwa no kwandura virusi runaka, indwara y’impyiko, no kubura ubudahangarwa. Ibi bishobora no guteza kuzura amazi hagati y’agahu n’umutima ubwawo bizwi nka pericardial effusion
Izi si zo ndwara zifata umutima zonyine, gusa ni zo zikunze kuboneka mu barwayi benshi b’umutima.


Urifuza ko hari ikindi twavuga ku ndwara z'umutima?
Twandikire. Reba ahanditse contacts aho hejuru.
, ,

GUSUSUMIRA: Sobanukirwa indwara yo gususumira, ibiyitera,uko wayirinda n’uko wayivuza







Indwara y’isusumira (Parkinson’s disease) ni indwara iterwa n’iyangirika ry’uturemangingo tw’ubwonko (neuronal cells), tw’agace gashinzwe kugenzura imikorere y’ingingo kandi ako gace gatuma umuntu ahagarara agakomera neza akanatambuka.
Iyi ndwara yibasira abantu b’ibitsina byombi, ikaba ikunze kugaragara ku bantu bari hagati y’imyaka 50 na 65, gusa akenshi ijya inafata abakiri bato. 
Ntabwo ihita izahaza umuntu ako kanya, ahubwo igenda imwibasira uko imyaka igenda yicuma na yo ikagenda ikura.
Iyo hashize imyaka iri hagati y’10 na 20 umuntu yarafashwe no gususumira, aba ageze ku rugero rwo kuba nta kintu na kimwe ashobora gukora, ariko kureba, kumva hamwe no gutekereza byo bikomeza gukora uko bisanzwe, ibi bigashimangira ko iyi ndwara itibasira igice cy’ubwonko cya cerebral cortex kibiyobora.

Dore bimwe mu bimenyetso by’indwara y’isusumira:

  • Uwo yamaze gufata atangira asusumira ikiganza kimwe cyangwa byombi(tremor or shaking). 
  • Intoki zafata ntizikomeze, hagakurikiraho amaboko n’amaguru,
  • Kugenda yomboka(bradykinesia).
  • Imikaya irakanyarara (Rigid muscles)
  • Mu gihe gikurikiyeho noneho umuntu iba imaze kumwibasira ku buryo no kuvuga bitangira kuba ikibazo, ugasanga ahora avuga magambo amwe (monotonous speech)
  • Arangwa no gukora ibintu bimwe na bimwe ahubutse
  • Ashobora kuvuga adidimanga ndetse no kwandika cyangwa kunoza umukono bikunze kumugora
Zimwe mu mpamvu zitera ubu burwayi

  1. Akenshi usanga ziba uruhererekane mu miryango
  2. Hari uturemangingo twitwa lewy bodies tuba mubwonko tubigiramo uruhare
  3. Hari no kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge

Zimwe mu nama zafasha umuntu kwirinda uburwayi bw’isusumira

  • Kwirinda ibiyobyabwenge kuko bishobora kwangiza uturemangingo tw’ubwonko
  • Gukora imyitozo ngororamubiri (Physical Exercises)
  • Gukora uturimo dutandukanye twa buri munsi ku bageze mu za bukuru (Daily living activities)
  • Kurya indyo yuzuye.
  • Kuruhuka bihagije kuko bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byakurinda ubu burwayi.
Uko iyi ndwara ivurwa
Hari imiti myinshi ishobora kukuvura gusa uyihabwa na muganga gusa wagusuzumye abanje kukwandikira ordonance medicale
Carbidopa-levodopa,Dopamine agonists nka mirapex,ropinirole,
hari indi nka eldepryl,zelapar,tolcapone na anticholinergics nka benztropine ndetse na amantadine.

Hari abantu benshi bafite ubu burwayi bw’isusumira,ugasanga baratereye iyo, abandi bagakeka ko barozwe, nyamara ubu ni uburwayi kandi buvurwa bugakira. Ku bantu mufite cyangwa mwatangiye kugaragaza ibimenyetso by'ubu burwayi bw’isusumira,mushobora kugana kwa muganga (neurologist) ubegereye cg mukatubwira tukabafasha kuri +250785688920.

Byateguwe na

Muganga NIYOMUBYEYI Théophile 

22 February, 2017

, ,

INDWARA YO KUGIRA UDUSEBE MU GIFU N'UKO WAYIKIRA (GASTRIC ULCERS)

Igifu ni rumwe mu ngingo zifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu ; aho kigira umumaro mu igogorwa (gutunganya ibiryo) ry’ibiryo n’ibyo tunywa byose. Ni kimwe mu nyama zo munda, giherereye ku gice cy’iburyo munsi gato y’igicamakoma (diaphragm)
Abantu bose ntibagira igifu kingana, ingano igenda itandukana kuri buri wese. Mu bihe bisanzwe igifu gishobora kwakira hagati ya litiro 1 na 2 zibyo kurya ndetse nibyo kunywa uba wafashe. Igifu kandi kirakweduka kuburyo gishobora kwakira hagati ya litiro 3 kugeza kuri 4 zibyo kurya no kunywa waba wafata. Ariko iyo gikwedutse cyane bitera ibibazo ; nihamwe umuntu yumva yabyimbye inda rimwe na rimwe, akarwara ikirungurira, kuko igifu kiba kiremerewe nibikirimo bituma kitabasha kubivanga neza ngo kibisye bityo bikomeze bigabanuke mugifu, aribyo bita indigestion.
Ese iyi indwara iterwa niki ?
Kugira udusebe ku gifu (aribyo bita gastric ulcers), biterwa ahanini nibi bikurikira :
* Helicobacter pylori (soma : elikobagita pirori) ; ni utunyabuzima two mu bwoko bwa bagiteri twibasira igifu tukaba twatera uburibwe bukomeye ku gifu, ndetse na infection. Izi bagiteri iyo zibasiye igifu zigenda zishimashima impande z’igifu ariko hagenda hacika udusebe, ibi bikaba bibabaza cyane.
* Ikoreshwa cyane ry’imiti igabanya uburibwe (cg ububabare) nka ibuprofen, diclofenac, aspirin n’indi yo muri ubu bwoko. Nubwo iki kibazo gikunda kuba ku bantu bakoresheje iyi miti igihe kirekire cg igihe habayeho kunywa imiti myinshi irengeje urugero.
* Imibereho ; ku bantu bahora bahangayitse, batishimiye ubuzima babayemo cg se abantu bakora akazi kavunanye batajya babona umwanya wo kuruhuka uhagije baba bafite ibyago byinshi byo kuzana utwo dusebe ku gifu.
* Kunywa itabi ndetse no kunywa inzoga cyane
* Abantu barwaye kanseri y’igifu nabo bafite ibyago byinshi byo kurwara utu dusebe
Dore bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye iyi ndwara :
- Igihurirwaho na benshi, ni ukugira ububabare bukomeye mu gice cy’inda yo hagati ndetse n’ahazamuka hegereye mu gatuza. Ubwo bubabare buraza bukagenda.
- Kumva umeze nkuri gushya mu bitugu ahahurira inshyi z’amaboko. Wumva hameze nk’aharimo akanyengetera.
- Ibindi bimenyetso twavuga harimo : kubura appetit, kugira iseseme, guta ibiro, rimwe na rimwe kwituma amaraso (cg se ibisa umukara)
Urifuza ko hari ikindi twavuga ku ndwara y'igifu?
Twandikire. Reba ahanditse contacts aho hejuru.
, ,

Menya ibimenyetso byakwereka ko umwijima wawe urimo kwangirika n’uko wawurinda


Umwijima ni rumwe mu ngingo nini z’umubiri, kandi ukora n’imirimo ikomeye yo gutunganya intungamubiri (fonction métabolique et processus chimique). Upima amagarama 1500 (Ikilo n’igice : 1.500 gr). Buri munota, litiro n’igice y’amaraso avuye mu mara agera mu mwijima anyuze mu mutsi w’amaraso bita « veine porte », agizwe n’intungamubiri zakuwe mu biribwa, uburozi ibyo byo kurya bishobora kuba bifite, n’imiti yose yafashwe n’ikindi kintu cyose cyanyuze mu nzira y’ibiryo (tube digestif) gishobora kunyura mu maraso. Akamaro gakomeye k’umwijima ni:

Gusukura no gusohora uburozi mu maraso
Gukora igikoma kizwi nka bile, gifasha mu igogorwa ry’ibyo turya byose
Kubika isukari (glucose) yitabazwa mu gutanga imbaraga zituma umubiri ukora neza.
Ese ni ibihe bimenyetso byakwereka ko umwijima wawe uri kwangirika? 
Guhora unaniwe cyangwa wacitse intege kandi nta kazi gakomeye wakoze, bishobora kuba ikimenyetso cy’umwijima ukora nabi. Iyo umwijima utari gukora neza, umubiri biwusaba gukora cyane kandi ukoresheje intungamubiri nke, kugira ngo ubashe kubaho, bityo ugahora wumva urushye.
Iyo utanyweye amazi ibara ry’inkari rikunda guhinduka rigasa umuhondo. Niba ariko unywa amazi menshi inkari zigakomeza gusa umuhondo, ni ikimenyetso cy’uko umwijima ushobora kuba ufite ikibazo.
Kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane by’uko umwijima uri kwangirika, ni uguhindura ibara ku ruhu akenshi rugasa umuhondo (jaundice). Utangira kubona amaso, intoki, inzara, ururimi n’uruhu byose bisa umuhondo.ibara ry’umuhondo riterwa nuko bilirubin iba yabaye nyinshi mu maraso no mu ngingo.
Kubura ubushake bwo kurya: Nubwo gutakaza appetit ari ikibazo giterwa n’impamvu nyinshi, nibiramuka bikubayeho biherekejwe na kimwe mu bindi bimenyetso twavuze aha uzihutire kugana ivuriro. Kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umwijima wawe wibasiwe n’indwara ikomeye nka hepatite cg impyiko zitagikora neza.
Iseseme no kuruka: Iseseme no kuruka ni ikimenyetso cy’uko mu mubiri hari ikintu kitagenda neza.Ku bantu umwijima watangiye kwangirika, bahorana iseseme itajya ishira. Impamvu ni uko umwijima uba utagishobora gusohora no kwikiza uburozi. Ibibazo mu rwungano ngogozi:Nkuko twabibonye, akamaro gakomeye k’umwijima ni ugufasha mu igogorwa ry’ibiryo, ukora bile. Iki gikoma gifasha mu gucagagura ibiryo bikomeye nk’ibinure, no gufasha amara kwinjiza intungamubiri ziba zamaze kugogorwa.Umwijima utabasha kugogora neza . bishobora gutera ibindi bibazo bikomeye nk’utubuye mu rwagashya, ibyuka mu mara, kwituma impatwe, kutihanganira ibiryo birimo amavuta n’inzoga n’izindi ndwara zibasira amara.
Kubyimbagana: Kwangirika k’umwijima bishobora gutera amazi kwireka cyane cyane mu birenge cg mu mavi. Bigatuma umuntu abyimba ibirenge ndetse n’ahandi mu ngingo.
Ese warinda umwijima wawe ute?
Irinde kunywa inzoga nyinshi, nubishobora uzireke.
Ni ngombwa kurya ibiryo bisukura umwijima; nka tungurusumu, beterave, pome, avoka, broccoli, indimu n’icyinzari
Ni ngombwa gufata amafunguro akungahaye kuri vitamin C, kuko arinda kwangirika k’umwijima
Niba ubyibushye birengeje urugero, tangira ushake uburyo ubigabanya
Ugomba kwirinda kunywa itabi
Irinde kurya kenshi ibiryo bitunganyirizwa mu nganda n’ibirimo amavuta menshi kuko bibangamira umwijima.
Niba urwaye diyabete, gerageza kugira ibipimo bikwiriye by’isukari mu maraso.
, ,

ESE WAHANGANA UTE N’INDWARA YA DIYABETE IKOMEJE GUHITANA BENSHI

Ese Diyabete ni iki ?
Diyabete cyangwa indwara y’isukari (diabetes mellitus) ni indwara yibasira uburyo umubiri ukoresha isukari (isukari yo mu maraso izwi nka glucose), uyirwaye agira isukari nyinshi mu maraso, bitewe n’uko impindura (pancreas) iba itakibasha kuvubura umusemburo wa Ensiline(Insulin) cyangwa se uturemangingo tw’umubiri tutumva neza uwo musemburo.

Ubwoko butandukanye bwa diyabete
Habaho ubwoko 3 butandukanye, nubwo ubuzwi cyane ari 2 ;
Diyabete ya 1 (Diabetes type 1)
Aha impindura (Pancreas) ntibasha kuvubura wa musemburo wa ensiline (Insuline). Ubu bwoko buza umuntu akiri muto kandi igaragara ku bantu bake.
Diyabete ya 2 (Diabetes type 2)
Impindura (Pancreas) ntibasha gukora insulin ihagije cyangwa se uturemangingo tw’umubiri twinangira ku mikorere ya insulin (insulin resistance). Ubu bwoko akenshi ntibugaragaza ibimenyetso, bigenda biba bibi uko igihe gishira ;Umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngorora mubiri no kurya nabi ni bimwe mu bishobora gutera ubu bwoko bwa kabiri. Uko umuntu agenda akura kandi niko ibyago byo kuyirwara bigenda byiyongera
Diyabete iterwa no gusama (gestational diabetes).
Yibasira abagore batwite. Abagore bamwe na bamwe bagira isukari nyinshi mu maraso, umubiri wabo ntubashe gukora insuline ihagije mu gutwara iyo sukari no kuyibika mu turemangingo, nuko igakomeza kwiyongera mu maraso.
Ese ni uruhe rugero rukwiye rw’isukari mu maraso ?
Mbere yo kurya Ku bantu batarwaye diyabete ni ; 3.9-5.5 mmol/L (70-99 mg/dl)
Ku barwayi ba diyabete ; 4.5-7.2 mmol/L (80-130 mg/dl)
Amasaha 2 nyuma yo kurya
Ku bantu batarwaye diyabete ; igomba kuba munsi ya 7.8 mmol/L (140 mg/dl)
Ku barwayi ba diyabete ; igomba kuba munsi y’ 10 mmol/L (180 mg/dl)
Bimwe mu bimenyetso n’ibiyiranga :
• Kugira inyota ihoraho idashira
• Kunyaragura cyane
• Gusonza bidasanzwe
• Kwiyongera ibiro cg gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe
• Guhora wumva unaniwe
• Kureba ibicyezicyezi
• Kugira ibisebe bidakira cg bitinda gukira
• Kunyara inkari zihumura (ibi biterwa nuko hagaragara mu nkari ibyitwa ketones, biba byatewe nuko nta insulin ihagije iri mu mubiri)
• Guhorana infections zitandukanye, nk’izo mu ishinya, ku ruhu ndetse no mu gitsina
• Kumva umubiri udakomeye.
Ese waba uzi imiti myimerere yagufasha guhangana n’iyi ndwara ?
Ni byiza kwirinda iyi ndwara kuko bishoboka,Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara,kandi ikaba yaranakuzengereje.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka : FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi) . Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’impindura gukora neza bigatuma wa musemburo wa Ensiline utangwa neza,isukari ikajya kuri gahunda, kandi igatuma Diyabete itangiza ibindi bice by’umubiri.Muri iyo miti twavugamo nka : Glucoblock capsule, Balsam pear tea (Plant insulin), Chitosan capsule,............. .Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

Ubonye ibi tubagejejeho bitagufashije waza kwivuriro ryacu tukagufasha biruseho dore ko tubasuzuma twasanga urwaye tugahita tuguha Umuti ugukiza ukisubirira mu kazi  .Ubaye ushaka kumenya uburyo warinda umubiri wawe n'uburyo wafasha abandi bafite uburwayi butandukanye waza tukaguhugura tugafatanya. Wokwitinya uburwayi ufite ubwaribwo bwose tugane turagufasha. Dukorera Mu Mugi wa KIGALI kwa Rubangura. Hamagara 0722198296/0782796172/0733279892 cyangwa utwandikire kuri Whatsap kuri numero +250722198296  niba ushaka kwivuza, gufatanya natwe cyangwa kugura umuti.

, ,

IBICECE: Menya imiti yagufasha kugabanya ibinure byo ku nda (ibicece) bikunda gutera benshi ipfunwe.

Kugira ibicece cyangwa se ibinure byo ku nda bikunda kubangamira abantu benshi. Kuba umuntu afite ibinure byinshi kunda bimutera ipfunwe no kutisanzura igihe ari mu bandi.
Kugira umubyibuho ukabije ku nda bibangamira abashakanye mu gikorwa cyo guhuza urugwiro.
Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukoreshwa kwa muganga mu kugabanya ibinure) bushobora ndetse kuzanira nyiri kubukoresha izindi ngorane zitandukanye ku buzima.
Nyamara kumenya ibiribwa ukwiye kurya ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri ngo byagabanya umubyibuho ukabije w’inda.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa internet: naturalnews.com , kurya neza ntibivuga kurya ibyo umuntu yiboneye, ahubwo kurya neza ngo ni ukurya indyo gakondo kandi ikungahaye ku ntungamubiri umubiri zishobora gukoreshwa neza n’umubiri bitawugoye kandi zitamuzanira ingorane zirimo umubyibuho ukabije w’inda.
Bumwe mu bwoko bw’ibiribwa bavuga bwafasha umuntu kugabanya ibinure byo mu nda

Kurya imbuto za Pomme: Inyigo nyinshi zakozwe mu gihugu cya Brazil kuri izi mbuto ngo zagaragaje ko abantu barya byibuze imbuto za pomme 3 ku munsi batakaza ibiro byinshi kurusha abatazirya uretse kandi ibi ,imbuto za pomme zikungahayemo intungamubiri zitwa pectin zirinda umuntu kanseri y’amara.

Umuneke: Kimwe n’imbuto za pomme, umuneke ubamo intungamubiri zitwa pectin zirinda umuntu kanseri y’amara, vitamin zitandukanye nka A, C, E, B6, imyunyungugu ya potassium, magnesium, ndetse n’ibinyamavuta bicye byose bishobora kurinda umubyibuho ukabije w’inda.
Inyanya: Nk’uko bitangazwa mu nyigo yakozwe na Dr Teruo Adawa ku nyanya, bavuga ko mu nyanya habonekamo intungamubiri idasanzwe yitwa 9-oxo-octadecanoic igabanya amavuta menshi mu maraso.
Avoka: Izi mbuto zo ngo zibonekamo ibyitwa lecithin birinda umwijima gukora akazi kenshi, bigafasha umuntu gufata mu mutwe ndetse bigatuma agira ibiro biringaniye kandi biri mu rugero.
Mu bindi bavugamo:

– Imboga za celeri zikoreshwa nk’ibirungo – Imbuto z’inkeri – Inyama z’intama – Ibintu bishobora kuribwa byose biva mu Nyanja
Hari n’ibinyobwa bishobora kugufasha Kwirinda ibinure ku nda
Gira amazi ikinyobwa cyawe cya buri munsi: Iyo unywa amazi buri munsi bifasha umubiri wawe kuvana ibinure, kuko amazi afasha mu igogorwa ry’ibiryo bityo kwa kumva ugugaraye mu nda byakurizamo no kumva wambyimbye ntibibeho. Fata ikirahure cy’amazi wongeremo umutobe w’indimu, w’ironji cyangwa w’ikibiringanya (Concombre) kugira ngo uyongerere uburyohe ku bantu banga amazi. Iyi mitobe yongera ububasha bw’amazi mu kugira munda hato,.
Gerageza kunywa Tangawizi; nuyikandira mu cyayi cyangwa ukayitogosa mu mazi, izagufasha kutabyimba mu nda.
Irinde ibinyobwa bisindisha, kuko niba ushaka kunanuka mu nda, inzoga ugomba kuzirinda kuko zituma bya binure aho gusohoka mu mubiri bigenda bikitsindagira mu nda. Burya niyo mpamvu ubona abantu banywa inzoga cyane cyane za byeri bagira mu nda hanini cyane!
Gukora imyitozo ngorora mubiri nabyo bifasha kugabanya ibinure mu nda. Ni byiza gukora imyitozo ngorora-mubiri yo kwiruka, ubushakashatsi bwagaragaje ko, gukora umwitozo ngorora-mubiri wo kwiruka bigabanya 67% by’ibinure mu mubiri w’umuntu cyane cyane ibyo mu nda.
Kora imyitozo yo kugorora mu nda (Abdominaux), ni umwitozo mwiza cyane ku bashaka kugabanya ibinure byo mu nda.
Kora umwitozo wo gusimbuka umugozi, nabyo bizagufasha gutwika ibinure biri mu mubiri cyane cyane ibiri ku nda.
Hari imiti iboneka muri Horaho life Company yabugenewe igabanya ibinure n’ imiti y’umwimerere ikorwa na Green world International nkuko muganga Uwizeye Dieudonne yabitangaje
Muriyo twavuga: Slimming capsules, Proslim tea
Uwizeye yatangaje ko abenshi babagana bafite umubyibuho ukabije ariko bamara gufata icyayi cya Proslim tea cyangwa ibinini bya Slimming capsules bigashira burundu. Nkuko yakomeje abidutangariza, umuntu ufite ibicece icyayi cya Proslim akinywa igihe kingana n’ibyumweru bitatu naho ibinini byo binywebwa mu gihe kingana n’ukwezi.
Ku bantu bashaka kwirinda umubyibuho ukabije, ni ahanyu ho gukurikiza imyitwarire n’imirire twabonye haruguru. Kubaba bafite iki kibazo bashaka imiti yabafasha bagana ivuriro ryacu aho rikorera mu mugi wa Kigali , mu nyubako yo kwa Rubangura. waza tukagufasha biruseho doreko tubasuzuma twasanga urwaye tugahita tuguha Umuti ugukiza ukisubirira mukazi  .Ubaye ushaka kumenya uburyo warinda umubiri wawe nuburyo wafasha abandi bafite uburwayi butandukanye waza tukaguhugura tugafatanya. Wikwitinya uburwayi ufite ubwo aribwo bwose tugane turagufasha .Dukorera Mu Mugi wa KIGALI kwa Rubangura. Hamagara 0722198296/0782796172/0733279892 cyangwa utwandikire kuri Whatsap kuri numero +250722198296  niba ushaka kwivuza, gufatanya natwe cyangwa kugura umuti.


, ,

MENYA VIGPOWER UMUTI UFASHA ABAGABO BATAGIRA UBUSHAKE BWO GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA .

Imigendekere mibi yo gutera akabariro ni cyo kibazo cy ’ ibanze giteza ubwumvikane buke hagati y’ abashakanye ndetse bakaba banacana inyuma . Abagabo barangiza vuba , abakunda gucika intege muri iki gikorwa cyangwa se ntibabashe gushimisha abagore babo uko bikwiye mu gutera akabariro bibatera ipfunwe .
Kutamara amata , kugira ubushake buke cyangwa bwa ntabwo (impuissance ), kurangiza vuba ni bimwe mu bibazo bihurirwaho n’abagabo benshi nyamara bituma bumva bahora biyanze kuko baba batabasha kurangiza inshingano zabo nk ’ abagabo . Mu gushaka gufasha aba bagabo twanyarukiye ku ivuriro Horaho Life rivura indwara zinyuranye ariko by ’ umwihariko bakaba bafite umuti ufasha abagabo cyane bafite ibibazo nk ’ ibyo twavuze haruguru witwa Vigpower uba ukoze mu buryo bw’ ibinini .
Bivugwa ko uyu muti ukomeje gufasha benshi mu bagabo bawukoresheje ndetse benshi bawuvuga imyato . Vigpower ni umuti ufite akamaro kanini cyane cyane ku bagabo bagira ubushake buke hamwe n’abarangiza imburagihe mu gihe cyo gutera akabariro . Hari ababa baragiye kwa muganga ariko ikibazo ntigikemuke . Uyu muti wa Vigpower ukoze mu bimera uwukoresheje asezera burundu kuri iki kibazo gikomeje gutandukanya imiryango myinshi .
Umuti wa Vigpower ukomeje gufasha abagabo benshi
Tuganira na muganga Uwizeye Dieudonne wo muri Horaho Life yadutangarije ko benshi mu babagana bagarutse kubashimira kubwo kubafasha . Ati “ Ubundi twe dukurikirana umurwayi n ’ uko afata imiti . Abagabo twagiye duha uyu muti benshi bagarutse kudushimira kuko ahanini bazaga ingo zabo zirimo ibibazo kubera kugira ubushake buke mu gihe cy ’ imibonano mpuzabitsina , kurangiza vuba, gutinda kongera kugira ubushake n ’ ibindi bibazo binyuranye. Ni umuti mwiza kuko nta ngaruka mbi ugira ku mubiri w ’ umuntu . Utangira kugira ingaruka nziza kuwukoresheje nibura mu gihe cy ’ ibyumweru hagati ya bitatu n ’ ukwezi kumwe .
Uwizeye Dieudonne kandi yadutangarije ko uretse Vigpower banafite undi muti witwa Zinc tablet nawo ufasha abagabo cyane.
Akamaro ka vig power capsule na zinc tablet kubagabo
- Ifasha kongerera abagabo imbaraga
- Yongera umubare w ’ intanga kubagabo ukanazifasha gukomera
- Ituma umwuka mwiza wa oxygen utembera neza mu mubiri no ku gitsina
- Izibura imitsi yo ku gitsina bigatuma ugira ubushake buhagije
- Itera apeti no kugira ubushake ku bagabo
- Irinda udusabo tw ’ intangangabo kwangirika
- Ifasha abafite ikibazo cy ’ impyiko n ’ indwara ya prostate
Ni umwimerere uyinweye nta ngaruka igira ku buzima bwe .
Ivuriro ryacu rikaba rikoresha imiti yo mu bimera ikomoka ku buvuzi bw’ abashinwa ikorwa na sosiyeti y ’Abanyamerika iryo vuriro rikaba riri i Kigali . Ubonye ibi tubagejejeho bitagufashije waza kwivuriro ryacu tukagufasha biruseho doreko tubasuzuma twasanga urwaye tugahita tuguha Umuti ugukiza ukisubirira mukazi  .Ubaye ushaka kumenya uburyo warinda umubiri wawe nuburyo wafasha abandi bafite uburwayi butandukanye waza tukaguhugura tugafatanya. Wikwitinya uburwayi ufite ubwaribwo bwose tugane turagufasha. Dukorera Mu Mugi wa KIGALI kwa Rubangura. Hamagara 0722198296/0782796172/0733279892 cyangwa utwandikire kuri Whatsap kuri numero +250722198296  niba ushaka kwivuza, gufatanya natwe cyangwa kugura umuti.


21 February, 2017

, ,

ESE WARI UZI KO UMUVUDUKO W’AMARASO UKABIJE UVURWA UGAKIRA ? (HYPERTENSION)


Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeye,bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika.Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa Muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika

Ese umuvuduko w’amaraso ni iki ?
Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cg 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka systole/diastole) . Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cg 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Zimwe mu ngingo zibasirwa n’iyi ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko n’impyiko.
Ese umuvuduko w’amaraso ukabije uterwa n’iki ?
Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko ukabije, ariko cyane cyane imyitwarire yawe : uko ubaho, ibyo urya n’ibyo unywa biza ku mwanya wa mbere mu gutera iyi ndwara.
Dore zimwe mu mpamvu zishobora kuyitera :
* Ushobora kuyikomora ku babyeyi, cg indwara ikagenda iza uko ugenda ugana mu zabukuru (akenshi hejuru y’imyaka 45)
* Kuba ufite ibiro byinshi cg ubyibushye bikabije.
* Kunywa itabi : bimwe mu bigize itabi bizwiho kwangiza imijyana (udutsi duto cyane tuvana amaraso mu mutima tuyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri) cyane. Itabi rituma imijyana iba mito cyane, bigatuma umuvuduko wiyongera.
* Kunywa inzoga nyinshi.
* Kurya umunyu mwinshi.
* Kurya cyane ibiryo birimo amavuta menshi.
* Kudakora imyitozo ngorora mubiri.
* Guhora uhangayitse cyane bishobora gutuma amaraso yawe ahora ku muvuduko ukabije buri gihe.
* Kuba urwaye indwara nka ; diyabete, impyiko, ndetse no kubura ibitotsi.
* Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe nk’ imiti iringaniza urubyaro, imiti y’ibicurane, imiti ifungura imyanya y’ubuhumekero, imiti ikiza ububare,……
* Gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe. Cocaine cg amphetamines zongera ku buryo bukomeye umuvuduko w’amaraso.
Ese ni izihe ngaruka z’umuvuduko w’amaraso ukabije ?
Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kuwugendana nta kimenyetso na kimwe ubona. Ibi bikaba bituma yica uyifite itunguranye, ari byo bita tueur silencieux, mu rurimi rw’igifaransa kuko uyu muvuduko ushobora kwangiza nk’imitsi ijyana amaraso mu mutima, mu bwonko, ndetse no mu mpyiko, ariko nta kimenyetso cyari cyagaragara.
Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora gutera indwara z’umutima. Iyo umuvuduko ukabije w’amaraso wangije imitsi y’amaraso yo mu bwonko, umuntu ashobora kuvira mu bwonko (hemorrhagie cerebral) ndetse akaba yahita agwa muri koma, kimwe n’uko ashobora guhita apfa, ari byo bita accident vasculaire cerebral (AVC) mu rurimi rw’igifaransa.
Ese waba uzi imiti yakuvura iyi ndwara ?
Ubundi iyi ndwara ushobora kuyirinda cyane cyane wirinda ibiyitera twavuze haruguru.Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara,gukira bikaba byaranze.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka : FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi) .Iyo miti rero ikaba iringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse ikarinda n’umutima kuba wakora nabi.Muri iyo miti twavugamo nka :Cardiopower capsule, SuperCoQ10 Capsule, Gingko biloba capsule........... ...Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera. Ubonye ibi tubagejejeho bitagufashije waza kwivuriro ryacu tukagufasha biruseho doreko tubasuzuma twasanga urwaye tugahita tuguha Umuti ugukiza ukisubirira mukazi  .Ubaye ushaka kumenya uburyo warinda umubiri wawe nuburyo wafasha abandi bafite uburwayi butandukanye waza tukaguhugura tugafatanya. Wikwitinya uburwayi ufite ubwaribwo bwose tugane turagufasha .Dukorera Mu Mugi wa KIGALI kwa Rubangura. Hamagara 0722198296/0782796172/0733279892 cyangwa utwandikire kuri Whatsap kuri numero +250722198296  niba ushaka kwivuza, gufatanya natwe cyangwa kugura umuti.


, ,

Prostate ni iki? ni izihe ndwara ziyifata? mbese zivurwa zite?

Porositate ni rumwe mu ngingo z’umubiri w’umugabo rujyanye n’imyororokere, ikaba iri imbere munsi y’uruhago, aho ishinzwe gukora ibintu bituma intanga iyo zimaze kuva aho zikorerwa mu dusabo twazo, zizamuka mu miyoboro zikagera ahantu mu tuntu tumeze nk’udusaho (tumeze nk’udufuka) zigahura n’amazi agizwe na poroteyine yakozwe na porositate akajya muri twa dusabo, intangangabo zagera mo akaba ariho zikurira. Ayo mazi nizo ntanga akaba ari nabyo byitwa amasohoro”. Porositate ifite akamaro kanini ko gukora ibitunze intangangabo mbere y’uko zisohoka.
Indwara zifata porositate
Porositate ishobora kurwara indwara zitadukanye. Harimo zimwe muri mikorobe umugabo ashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, izindi mikorobe zikaba zitahandurira. Urugero rw’indwara nka infection urinaire. Harimo kandi na mikorobe nk’iza mburugu zandura mu mibonano mpuzabitsina nazo zishobora kujya muri porositate zikayitera uburwayi. Iyo byagenze gutya, muri porositate hakageramo uburwayi babwita prostatite . Ubundi burwayi bushobora gufata Porositate bujyana n’uko umuntu agenda akura. Gusa, uko umuntu agenda akura niko porositate nayo ishobora kugenda ikura ariko atari ku bantu bose. Iyo imaze kuba nini bitewe no kurwara nibwo itera ibibazo kuburyo ibuza inkari gusohoka.Ubu burwayi bw’uko porositate iba nini ikabuza inkari gusohoka umugabo akamererwa nabi, bikaba ngombwa ko abagwa bwitwa Adenome de prostate.
Kanseri ya porositate : Kanseri ya porostate ni indwara nayo ifata abagabo batangiye gusaza, bafite kuva ku myaka 55 kuzamura.Ni iya 2 muri kanseri zihitana abagabo ku isi.
Bimwe mu bimenyetso by’indwara za Porositate
Kutihagarika neza ni kimwe mu bimenyetso by’uko porostate cyangwa mu miyoboro y’inkari harimo ikibazo. Kwihagarika nabi, kubyuka kenshi nijoro, gusunika cyane mu gihe umuntu yihagarika, inkari zaza rimwe na rimwe zikaza zitwika , kuva kwiharika umuntu akumva arashaka gusubirayo.Gusa nanone ngo ntawahita yemeza ko ubifite aba arwaye porositate, ahubwo kujya kwa muganga ni byo byiza ngo abe ariwe usuzuma neza arebe.Kunyara inkari zirimo n’amaraso n’ibindi.
Ese hari imiti wakoresha yizewe kuri izi ndwara ?
Hari imiti yabonetse ikoze mu bimera ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa n’abanyamerika ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga Ikaba yarasuzumwe n'ikigo mpuzamahanga kita ku buziranenge bw'ibiribwa ndetse n'imiti (Food and drugs Administration FDA). kandi ikaba yizewe,ifasha kurinda ndetse no kuvura indwara zifata Prostate,umuntu akaba ashobora gukira burundu.
Muri iyo miti twavugamo nka : Prostasure capsule, β-carotene&Lycopene capsule, Ginseng Rh capsule,....

Twabibutsa ko iyo miti nta zindi ngaruka igira ku muntu wayikoresheje kuko ikozwe mu bimera ikaba ari myimerere.
Dukorera Mu Mugi wa KIGALI kwa Rubangura. Hamagara 0722198296/0782796172/0733279892 cyangwa utwandikire kuri Whatsap kuri numero +250722198296  niba ushaka kwivuza, gufatanya natwe cyangwa kugura umuti.

, ,

Urashaka kunanuka cyangwa kugabanya ibiro ? dore Ibiribwa warya ndetse n’inama wakurikiza

Hari igihe uba waragize ahantu ujya, cyangwa se wenda waragumye no mu rugo, ariko ukumva warabyibushye cyane ku buryo wumva utamerewe neza, ukumva wifuza nibura kunanukaho nk’ibiro bitatu. Hari n’igihe uba ushaka guhagarika uwo mubyibuho wa hato na hato.
Hano hari inama , gusa icyo ugomba kumenya ni uko izi nama ntacyo zakumarira igihe ushaka kunanuka cyane, kugera ku biro nk’i 10 ! Icyo gihe bwo bigusaba kwegera muganga kugirango aguhe inama hamwe na régime special. Kugirango rero ubashe kunanuka, ni ngombwa guhindura uburyo waryaga, hanyuma byagukundira ahubwo ukongera imyitozo ngororamubiri wakoraga.
Ngo niba uyu munsi nta mwitozo ngororamubiri n’umwe ukora, wikumva ko byanze bikunze ugiye gukora sport ikarishye. Ushobora kuba wajya ukora urugendo rw’amaguru buri munsi, cyangwa se ukajya ujya koga buri cyumweru.
Uretse rero kugenda n’amaguru cyangwa koga, hari ibindi ugomba kuzirikana.
Kugirango ute ibiro 2 kugera kuri 3, ugomba :
- kwiha igihe nibura kigera ku kwezi. Wikumva ko ibiro bizahita bitakara gutyo gusa.
- Kwirinda ubusambo hamwe n’umunaniro
- Kubahiriza amahame/gahunda wishyiriyeho
- Kwirinda indyo nkene muri vitamines no mu myunyu
- Kwirinda gukoresha imiti cyangwa se ibiribwa bidasanzwe byo gutuma unanuka
- Kugerageza kugumana ubushake buhagije bwo kurya.
Mu kwiha amahame cyangwa gahunda no kuyikurikiza rero cyane cyane mu guhindura ibyo waryaga, ni ngombwa kwibanda kugabanya calories ziri mubyo ufata. Ibiryo wirinda gufata ari byinshi ukaba ugabanyije calories, akaba ari ibinyamavuta hamwe n’ibinyamasukari
Ariko kandi mu kugabanya ibyo urya, ni ngombwa gukomeza kurya indyo yuzuye.
Dore muri make uko ibiryo bigira calories dukurikije ubwoko bwabyo
Ubundi ngo abantu basabwa gufata ama calories bitewe n’icyo baricyo, umugore cyangwa umugabo, umuntu mukuru cyangwa umwana. Ariko ibi tubyirengagije, dore uko ibiryo bigira ama calories dukurikije ubwoko bwabyo.
Ubundi ngo umuntu nibura aba agomba gufata calories zingana nibura na kimwe cya kabiri kirenga ku munsi ziturutse mu binyasukari. Aho 1g iba irimo 4kcal.
Hanyuma noneho hagati ya 30 na 35 kw’ijana bya calories akabivana mu binyamavuta, aho 1g iba irimo 9kcal.
Dutanze urugero, umugabo uhamye ubundi agomba gufata Kcal 2100 ku munsi. Izi Kcal rero ashobora kuzibona mu bintu bikurikira :
Umugabo agomba gufata 290 g ku munsi z’ibinyasukari. Urugero ni umukati, umuceri, ibijumba, ibirayi n’ibindi biribwa byose bigira isukari.
Hanyuma agafata 70 g z’ibinyamavuta
Hamwe na 70 g z’ibiribwa bigira protéines nk’inyama, amagi, amafi, amata n’ibiyakomokaho Imboga zumye n’ibindi.
Uretse izi calories umuntu aba agomba gufata, hari n’andi mategeko uba ugomba kwitaho kugirango urebe ko watakaza ibiro :
Kwirinda kwanga kurya, ugasanga wasimbutse ibiryo, wanze gufata ifunguro rya mugitondo se, wiyemeje kutazongera kurya saa sita, cyangwa ukaba wareka ibya ninjoro. Ibi sibyo Kwirinda kuryagaguza. Niba ifunguro rya mugitondo ryarangiye, ukirinda kugira ikindi kintu wafata ifunguro rya saa sita ritaragera. Iyo wumvise ushonje irindi funguro ritaragera, nibura unywa ikirahure kinini cy’amazi, ukaba wanywa icyayi se cyangwa ikawa ariko bitarimo isukari. Niba ushaka kunanuka ho gato kandi, ugomba gufata ibyo kunywa mbere yo kurya ndetse no mu gihe uri kurya
Ugomba kandi kurya ibinyamafufu kuri buri biryo kuko bituma umuntu yumva ahaze kandi amerewe neza. Ibyo ni nk’umutsima, umuceri, ibirayi hamwe n’umukati. Ahubwo ibibiherekeza byo uba ugomba kugerageza gufata bikeya bishoboka. Ubwo ndavuga amasosi n’amasupu, amavuta, fromage/cheese, crème/cream itose n’ibindi. Ugomba rero kurya bya binyamafufu byonyine, cyangwa se ukabirisha ibintu bitarimo amasukari, kandi bitarimo n’amavuta.
Niba ushaka kunanuka, ugomba kureka ibinyobwa bidasindisha bifite isukari
Ugomba kureka inzoga n’ibindi binyobwa byose bifite alcool, gusa ntibyakubuza kuba wakomeza gufata vino, cyane cyane vino itukura (vin rouge/red wine), kandi nabwo nturenze ikirahuri kimwe ku munsi.
Kwirinda kurya ahantu hatari mu rugo kuko iyo uriye mu gasozi bigora kwiha umurongo ngenderwaho. Muri resto wenda wagerageza, ariko iyo wasuye abantu burya birananirana. Bikubayeho cyakora ugirwa inama yo kugerageza kwiyarurira uturyo duke dushoboka, kandi ukirinda kwiyongeza.
Kugerageza kurya inyama zitagira ibinure byinshi, cyane cyane ugakunda kurya ibiguruka ariko ukirinda uruhu rw’inyuma (nk’inkoko), hanyuma ubundi ugakunda kurya amafi n’ibindi…
Itondere kurya amavuta atagaragarira amaso, ya yandi usanga nko mu nyama zitetse mw’isosi, ibyokeje, ibyo kurya bikorwa mu mata, ikirunge na crème, amagi, amafiriti, ibintu by’ama cakes, ama gateaux, ama chocolats n’ibindi
Niba ushaka kunanuka kandi, ugomba kurya imboga z’ubwoko bwose. Zikaranze, zitogosheje, zakozwemo potage n’ibindi
Ugomba kurya imbuto ebyiri ku munsi kandi ntuzirenze.
Uretse ibi kandi, niba wifuza kunanuka cyangwa se kudakomeza kubyibuha cyane, hari ibiryo bifite uko bitetse uba ugomba gukunda kurya kurusha ibindi :
Inyama zokeje
Amafi yokeje cyangwa atogosheje
Imboga zahishijwe n’umwuka gusa
Gukora ku buryo ibyo ufata biherekeza bya binyamafufu ugomba gukunda kurya biba bidafite amavuta menshi : Ugakarangisha utuvuta duke cyangwa ukabireka, ugakunda gukoresha indimu, yaourt/yogurt, isosi ya soya n’ibindi. Ibirungo ntibibujijwe.
Kugeza aha, ikiba gisigaye ni ukubyiyemeza !
Muri make rero, kugirango ubashe kugira ibiro nibura bike ugabanyukaho, ni ngombwa kumenya guhitamo ibiryo ufata bidatanga calories nyinshi, niyo mpamvu uba ugomba kumenya ibiribwa na calories zibonekamo uko zingana. Ibi nabyo tuzagerageza kubigushakira.
Ngaho rero iyemeze gukurikiza izi nama, kandi wirinde kugwa mu bishuko bikubwira ngo “nzongera nsubire kuri gahunda ejo reka uyu munsi nirire ibyo mbonye” Ubonye ibi tubagejejeho bitagufashije waza kwivuriro horaho life tukagufasha biruseho doreko tubasuzuma twasanga urwaye tugahita tuguha Umuti ugukiza ukisubirira mukazi  .Ubaye ushaka kumenya uburyo warinda umubiri wawe nuburyo wafasha abandi bafite uburwayi butandukanye waza tukaguhugura tugafatanya. Wikwitinya uburwayi ufite ubwaribwo bwose tugane turagufasha . Dukorera Mu Mugi wa KIGALI kwa Rubangura. Hamagara 0722198296/0782796172/0733279892 cyangwa utwandikire kuri Whatsap kuri numero +250722198296  niba ushaka kwivuza, gufatanya natwe cyangwa kugura umuti.

, ,

Sobanukirwa igitera kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagore

Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu ndimi z’amahanga byitwa ‘frigidity’ ni ikibazo kitoroshye kuko bituma benshi babaho mu buzima bubashaririye kuko uretse no kuba abagabo babibaziza na nyirubwite bimutera ipfunwe akumva ko atameze nk’abandi.
Ese kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore ni iki ?
Kugira ngo byumvikane neza abahanga basobanura ko kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku bagore wabifata nk’uburemba ku bagabo, ni ukuvuga ko ari igihe umugore aba atagira ubushake (desire sexuel) bw’imibonano mpuzabitsina yanayikora,ntagire icyo yumva ndetse ntagere no kubyishimo bya nyuma(orgasme) bikamera nk’aho ntacyo akoze.
Ese ni iki gitera umugore kutagira ubushake bw’imibonano ?
Indwara yo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagore ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo uburwayi nka
diyabete,indwara z’umutima,Hepatite,Cancer,…. Ishobora kandi guterwa n’ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, gufatwa ku ngufu,ugutandukana kw’ababyeyi bawe bikakwangisha imibonano, imisemburo itameze neza mu mubiri, ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye, kumara igihe kirekire udakora imibonano n’ibindi.
Akenshi iki kibazo kigaragara akenshi ku bagore bakuze (Bacuze cg bari hafi gucura),ibi ahanini biterwa n’imisemburo iba yaragabanyutse mu mubiri wabo yo bita estrogen,bigatuma umugore yumva nta mibonano mpuzabitsina ashaka,ibi kandi bikaba bigira ingaruka nyinshi ku bashakanye,harimo n’ubwumvikane buke hagati yabo.
Ese hari imuti wakoresha yizewe kuri iki kibazo ?
Hari imiti yabonetse ikoze mu bimera ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa n’abanyamerika,ikaba ikorwa na kompanyi yitwa Green World,ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe,ifasha kongera imisemburo ya Estrogen ,bityo bigafasha umugore kugira ubushake mu mibonano mpuzabitsina.Ikindi kandi iyo miti ifasha abagore bageze mu gucura
(Menopause),kudahura n’ingaruka zo gucura.
Muri iyo miti twavugamo nka : Soy power capsule,Royal jelly capsule,….. Twabibutsa ko iyo miti nta zindi ngaruka igira ku muntu wayikoresheje kuko ikoze mu bimera ikaba ari imyimerere Ikaba yarasuzumwe n'ikigo mpuzamahanga kita ku buziranenge bw'ibiribwa ndetse n'imiti (Food and drugs Administration FDA).  . Ubonye ibi tubagejejeho bitagufashije waza kwivuriro ryacu tukagufasha biruseho doreko tubasuzuma twasanga urwaye tugahita tuguha Umuti ugukiza ukisubirira mukazi  .Ubaye ushaka kumenya uburyo warinda umubiri wawe nuburyo wafasha abandi bafite uburwayi butandukanye waza tukaguhugura tugafatanya. Wikwitinya uburwayi ufite ubwaribwo bwose tugane turagufasha. Dukorera Mu Mugi wa KIGALI kwa Rubangura. Hamagara 0722198296/0782796172/0733279892 cyangwa utwandikire kuri Whatsap kuri numero +250722198296  niba ushaka kwivuza, gufatanya natwe cyangwa kugura umuti.

, ,

Mbese wabwirwa n’iki ko urwaye indwara y’umwijima?

Imikorere mibi y’umwijima igaragarira mu buryo bunyuranye. Iyo mikorere mibi ikaba ishingiye ku bwumvikane buke buboneka hagati y’umwijima hamwe n’impindura. Ibi bishobora gutera izi ndwara zikurikira :
a) Umwijima unaniwe inshingano zawo. Ibi bigusaba kubanza kumenya umurimo w’umwijima mu mpagarike y’umuntu. Nyamara dushingiye ku byavuzwe na PAMPLONA ROGER muri « Le guide des plantes médicinales, PG 379 ». yavuze ko umwijima ari akagingo bita glande (imvubura). Ni ko kanini mu zindi ngingo z’imvubura zihuriye ku murimo.
Umwijima ushinzwe imirimo inyuranye yo mu mpagarike. Ariko hari imikorere iruta iyindi igera kuri 3 umwijima ushinzwe:
1. Guhinduranya ibyo kurya bikavukamo intungamubiri zikenewe
2. Umwijima ni wo utunganya indurwe ukayibika mu mpindura. Maze impindura ikayigeza mu gifu binyuze mu muzingo w’umuheha uvuye mu gifu ugana mu mara. Uwo muzingo witwa DUODENUM.
3. Umwijima ufite inshingano yo gutunganya amaraso ukoresheje kuburizamo no gutangira imyanda no gusohora uburozi bunyuranye bugenda mu maraso.
Icyitonderwa: Dukurikije inshingano nyinshi umwijima ufite, ni yo mpamvu iyo ukoze nabi, haboneka uburibwe bunyuranye mu mpagarike yose y’umubiri.
– icya mbere n’umwijima ukoze nabi, ibyo urya byaba impfabusa maze intungamubiri ntizigere aho zikenewe.
– Icya kabiri ni uko indurwe itaboneka ku gihe kigenwe, ibyo byatera igifu kumererwa nabi, gahunda yacyo n’iy’amara bikagenda nabi.
– Icya gatatu umwijima unaniwe gutunganya amaraso no gukuramo imyanda, umutwe wakora nabi, uruhu n’inyama bishobora kurwara ku bw’imyanda iba yaheze mu maraso. Ingingo zose z’umubiri zahunika amaraso adakwiriye, kandi uburozi bwakwibumbira hamwe bukaba ububyimba, ibiturugunyu no kwipfundika kw’imitsi. Ubonye ibi tubagejejeho bitagufashije waza kwivuriro ryacu tukagufasha biruseho doreko tubasuzuma twasanga urwaye tugahita tuguha Umuti ugukiza ukisubirira mukazi  .Ubaye ushaka kumenya uburyo warinda umubiri wawe nuburyo wafasha abandi bafite uburwayi butandukanye waza tukaguhugura ubundi tugafatanya kandi nawe ugira ako ushira ku mufuka. Dukorera Mu Mugi wa KIGALI kwa Rubangura. Hamagara 0722198296/0782796172/0733279892 cyangwa utwandikire kuri Whatsap kuri numero +250722198296  niba ushaka kwivuza, gufatanya natwe cyangwa kugura umuti.


, ,

Kanseri: Ibimenyetso 5 simusiga abantu batitaho byerekana ushobora kuba urwaye Cancer.

Buriya hari ibimenyetso byinshi abantu batajya baha agaciro ariko bishobora kukwereka ko umuntu arwaye Cancer cyangwa wowe ubwawe ukaba uyifite ariko icyo kintu utarigeze ugiha agaciro.
Dore bimwe muri ibyo bimenyetso byatuma utangira kwikekaho ko waba urwaye Cancer bityo ukaba wajya kwipimisha ugatangira kwivuza.

1:Guhumeka bigoranye usa nkaho usemeka:Ubu buryo bwo guhumeka umuntu ahumagira cyane ngo bushobora kuba ikemenyetso cy’uburwayi bwa Cancer y’ibihaha.

2.Inkorora y’igikatu ivanzemo n’ubabare budasanzwe bwo mu gatuza :aha uburwayi bwa Cancer y’ibihaha ahanini nabwo bugaragazwa no gukorora kudasanzwe gukabije cyane.
aha ngo uburyo bwo kumenya itandukaniro ni ukumenya niba iyo nkorora yakubayeho karande cyangwa ari iy’igihe gito.

3.Amainfections ahoraho”Cyangwa guhora umuntu agira ibisebe binenda ntibipfe gukira”:Ibi ahanini ngo bishobora guterwa nicyo kibazo ko Cancer irimo, noneho kuba icyo bita Globules Blancs zikora akazi gakomeye mu marasaro ubwo iyo zacitse intege kubera ubwo burwayi niho ubwo busebe budakira bugenda bunenda niho buza.Iyo akaba ari Cancer yo mu maraso .

4.Kumagana umubiri hose kugeraho aho ubura n’amacandwe:Icyo kibazo nacyo ngo gifite aho gihurira na Cancer yo mu bwonko ndetse na Cancer yo mu gifu kuko ayo matembakanwa niyo afasha mu igogorwa ry’ibiribwa ahanini.

5.Gutakaza ibiro nta kibazo namba ufite : Icyo nacyo ni ikibazo gikomeye cyane ugomba kwitaho ukaba wagana muganga kugirango umenye niba nta Cancer irimo, iyo Cancer akaba ariyo bita cancer du Colon ifatira murura runini.

Hari ibimenyetso byinshi bya Cancer gusa ibi ni bimwe mubyo twabashije kubabonera, mu gihe byakugeraho gerageza kugana muganga akugire inama cyangwa anaguhe imiti ifatika ikwiye kuvura iyo ndwara urebe ko wakira bigishoboka amazi atararenga inkombe. 
, ,

Dore ubundi buryo bwo kuvura indwara ya amibe no kuyirinda


Indwara y'amibe ni indwara y'inzoka ituruka ku mwanda w'amazi anyobwa cg akoreshwa ndetse n'ibiribwa bidasukuye. Ikaba iterwa n'udukoko duto twitwa "Entamoeba histolytica" twinjira mu mubiri iyo uriye cg unyoye ibyandujwe n'amagi yazo.
Iyo utwo dukoko tugeze mu mara dutangira kugenda tuyamunga gahoro gahoro.Amibe kandi zishobora kwangiza umwijima,umutima ndetse zikaba zagera no mu bwonko.

ESE IRANGWA N'IKI?

-Kubabara mu nda
-Kugira umuriro rimwe na rimwe
-Gushaka kujya ku musarane nyamara wajyayo bikanga
-Guhurwa ibiryo bimwe na bimwe
-Kwishimagura,.........

ESE IRAVURWA IGAKIRA?

Yego, iravurwa igakira burundu, ubundi ukita cyane ku isuku kuko ituruka ku mwanda.
Hari imiti y'umwimerere ikomoka ku buvuzi gakondo bw'abashinwa n'abanyamerika;ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga ivura kandi igakiza amibe burundu.
Muri yo twavuga nka:
Garlic Oil capsule, Parashield plus capsule,iyi yica ndetse ikamenagura n'ibikonoshwa bya amibe,hakaba n'icyayi bita Intestine Cleansing tea cyoza mu mara kigakuramo amagi yazo ndetse n'indi myanda mu mara.
Twabibutsa ko nta ngaruka iyi miti igira kuko yizewe kandi ikaba ikoze mu bimera. Ikaba yarasuzumwe n'ikigo mpuzamahanga kita ku buziranenge bw'ibiribwa ndetse n'imiti (Food and drugs Administration FDA). Ubonye ibi tukugejejeho bitagufashije waza ku ivuriro ryacu tukagufasha biruseho dore ko dugusuzuma  twasanga urwaye tugahita tuguha Umuti ugukiza ukisubirira mu kazi.  Ubaye ushaka kumenya uburyo warinda umubiri wawe n'uburyo wafasha abandi bafite uburwayi butandukanye waza tukaguhugura ubundi tugafatanya kandi nawe ugira ako ushira ku mufuka. Dukorera Mu Mugi wa KIGALI kwa Rubangura. Hamagara 0722198296/0782796172/0733279892 cyangwa utwandikire kuri Whatsap kuri numero +250722198296  niba ushaka kwivuza, gufatanya natwe cyangwa kugura umuti.