18 July, 2016

,

SOBANUKIRWA INDWARA YA HEPATITE IKUNZE GUTERA KANSERI Y'UMWIJIMA KU BANTU BATANDUKANYE.

HEPATITE ni iki?
Hepatite ni indwara ifata umwijima igatuma ubyimbagana kandi ukangirika mu buryo bugaragara. Iyi ndwara ikaba iterwa n'ibintu byinshi bitandukanye.
Hepatite iterwa n'iki?
Mbere yo kuvuga ikiyitera, reka tubanze tuvuge ko kugeza ubu hazwi ubwoko 5 bwa Hepatite, aribwo hepatite yo mu bwoko bwa A, B, C, D na E. Ubusanzwe hepatite iterwa na virus, gusa hari n'ibindi bishobora kuyitera harimo kunywa inzoga nyinshi, imiti imwe n'imwe, n'indwara zangiza abasirikare b' umubiri nka SIDA.
Iyi ndwara yandura ite?
Ubusanzwe, Hepatite A na E ziterwa n'amavirus zikaba zandurira mu kurya cg kunywa ibiribwa n'ibinyobwa byanduye izo virus.
Hepatite B, C na D zo zandurira mu matembabuzi y'umubiri, nko mu mibonano mpuzabitsina, mu bikoresho byanduye, by' umwihariko Hepatite B umubyeyi utwite ayanduza umwana, ikanaba mvukanwa nanone hepatite C ikunze cyane kwandurirwa mu guterwa maraso arimo virus ya hepatite C(HCV)
Ibimenyetso bya hepatite:
Iyi ndwara hari abayigira ntigaragaze ibimenyetso, gusa irangwa n'ibi:
*. Kudashaka kurya/kubura apeti
*. Umunaniro udasanzwe
*. Kugira umuriro udakabije
*. Kuribwa mu ngingo n'imikaya
*. Isesemi no kuruka
*. Kuribwa mu nda.
Iyo imaze kukurenga hiyongeraho:
*. Inkari zijimye
*. Kwituma ibyeruruka
*. Guhinduka umuhondo mu maso n’uruhu
*. Kumva utonekara
*. Ikizungera, guta ubwenge no kugwa muri koma
*. Kuvira imbere.
Ese hepatite yaba ivurwa igakira?
Nk'izindi ndwara zimwe na zimwe ziterwa na virusi, Hepatite yatewe na virusi ntivurwa ngo ikire. 
Gusa hari imiti itangwa igabanya ubukana bwayo imwe n'imwe ikunda no gukoreshwa ku bafite ubwandu bwa SIDA.
Hepatite A, B na E zigira inkingo zitangwa, gusa urwa Hepatite E ntirukoreshwa cyane bitewe nuko yo itandura cyane.
Kuko utarwara Hepatite D utararwaye B, urukingo rwa Hepatite B runakingira Hepatite D. Kugeza ubu nta rukingo rwa Hepatite C ruraboneka gusa ubushakashatsi burakomeje.
ZIRIKANA IBI:
Hepatite B iri kwiyongera cyane muri iyi minsi, kandi urukingo rwayo ruraboneka mu bitaro bikuru n’andi mavuriro atandukanye. Wizuyaza rero mu kwikingiza uzaba wirengeye urengeye n'abawe.
Zirikana ko iyo hepatite cyane cyane A na C zimaze kukurenga zishobora kugutera kanseri y'umwijima. Iyo rero wisuzumishije hakiri kare kandi ugakurikiranwa n'abaganga bishobora kukurinda kugera kuri urwo rwego rwa kanseri.
Bisangize abandi!
Read about this topic in English

07 July, 2016

DORE IBIMENYETSO BY'INDWARA Z'IMIRIRE MIBI UMENYE N'IMPAMVU Z'INGENZI ZISHOBORA GUTERA IMIRIRE MIBI.

 IMIRIRE MIBI
Imirire myiza ni ingirakamaro ku muntu uwo ariwe wese kugirano agire ubuzima bwiza. Imirire mibi yo igira ingaruka zikomeye ku buzima bw'umuntu, harimo kugabanuka k'ubudahangarwa bw'umubiri,ibyo bigatuma umuntu ashobora kwibasirwa n'indwara zinyuranye ndetse bigatera kudakura ku bana mu gihagararo no mu bitekerezo (reduced Physical and mental development) bityo umuntu ntashobore kwiteza imbere n'igihugu muri rusange.
Ifoto yerekana imirire mibi
Muri iki gihe isi ifite ibibazo by'imirire twavuga ko biri mu bwoko bubiri harimo imirire mibi ishingiye ku kubura intungamubiri(undernutrition) ndetse n'imirire mibi ishingiye ku kurenza intungamubiri zikenewe n'umubiri(overweight).Kimwe n'ahandi mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere,ikibazo cy'imirire mibi irangwa n'ibura ry'intungamubiri zubaka umubiri n'izitera imbaraga (Protein Energy malnutrition: PEM) ndetse n'ibura ry'intungamubiri zirinda indwara(Vitamin and mineral deficiencies) gikomeje kugaragara mu gihugu cy'u Rwanda. Ibi bikaba bigira uruhare mu kuzamura umubare w'abana n'ababyeyi bapfa mu gihugu.
ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda mu mwaka wa 2005,bwerekanye ko 19,5% by'abana bari munsi y'imyaka itanu bari bafite ikibazo cy'imirire mibi ikabije(Severe malnutrition).Mu rwego rwo gukemura ku buryo burambye iki kibazo cy'imirire,hashyizweho gahunda yo kuboneza imirire,ikazajya ikorwa mu Rwanda hose hifashishijwe abajyanama b'ubuzima muri buri mudugudu.
IBIMENYETSO BY'INDWARA Z'IMIRIRE MIBI
Buri bwoko bw'imirire mibi bugira uburyo bwigaragaza bitewe n'ubwoko bw'intungamubiri zibura.
Ibimenyetso by'imirire mibi ishingiye ku kubura intungamubiri (undernutrition)
  1. Bwaki yumisha (Marasmus)Iterwa no kubura intungamubiri mu bwinshi no mu bwiza (quality and quantity).iryo bura rishobora guterwa no gucuka imburagihe,amashereka adahagije n'indwara z'impiswi,kuruka ndetse no kudasobanukirwa n'ibyimirire. Ibimenyetso bya Bwaki yumisha n'ibi bikurikira:
    • Guta ibiro bikabije
    • Gupfuka umusatsi
    • Kuzongwa bikabije
    • Kugira iminkanyari nk'iy'umusaza mu maso ku mwana
    • Kudakura mu gihagararo
    • Guhorana apeti,guhora ashonje ashaka kurya
    • Kutabyimba umubiri.

  2. Bwaki ibyimbisha (Kwashiorkor) Iyi ndwara iterwa ahanini n'igabanuka rikabije ry'inyubakamubiri (Protein),akaba ari nayo mpamvu yo kubyimbagana Ubusanzwe iyi ndwara ikunze kugaragara ku bana bacukijwe imburagihe. Ibimenyetso biranga iyi ndwara n'ibi bikurikira:
    • Kubyimbagana nicyo kimenyetso cya mbere gihita kigaragaza akenshi.bitangirira ku birenge n'amaguru nubwo usanga akenshi bishobora no kuba k'umubiri wose
    • Guhindura imyitwarire: Kwigunga
    • Kwanga kurya,
    • Gutakaza ibiro ku buryo budakabije
    • Kudakura mu gihagararo
    • Gusaduka,komoka no gucika ibisebe k'uruhu
    • Kurwara ubugendakanwa
    • Gucurama umusatsi.

  3. Bwaki ifashe impu zombi (Marasmus-kwashiorkor) Iyo ibimenyetso bya Bwaki yumisha biri kumwe n'bya bwaki ibyimbisha bavuga ko bwaki ifashe impu zombi.
N.B:Ibimenyetso bikurikira dushobora kubisanga mu bwoko bwose bw'imirire mibi twavuze haruguru bushingiye ku kubura intungamubiri (undernutrition).
  1. Kugira amaraso make (Anaemia) Kugira amaraso make cyangwa se anaemia mu rurimi rw'icyongereza bisobanuye ko haba habayeho igabanuka rya poroteyine bita Hemoglobine mu maraso.ibyo bikunze kugaragarira ku bice bitandukanye by'umubiri birimo: Ururimi,ibiganza cyangwa imbere mu gihenehene cy'ijisho.ibyo bice byose bireruruka.
  2. Ubuhumyi (Nutritional blindness) Ubu buhumyi buterwa no kubura vitamine A mu mubiri. Ibimenyetso nteguza byo kubura Vitamini A mu mubiri (Warning signs and symptoms)
    • Ubuhumyi
    • Kutabona iyo hari urumuri ruke
    • Imbere mu gihenehene cy'ijisho haruma
    • Mu jisho hazamo ishaza (cataracte)
    • Kimwe mu bimenyetso mpuruza byo kubura vitamine A harimo gucika ibisebe mu maso (ulceration)
  3. Ibimenyetso bigendanye n'igabanuka rya vitamine B Mu mubiri.
    • Kutagira apeti
    • Gucika intege
    • Paralizi y'amaguru n'amaboko
    • Ibibazo by'uruhu cyane cyane ku bice bigerwaho n'izuba.
  4. Ibimenyetso bigendanye n'igabanuka rya vitamine C mu mubiri.
    • Kubyimbagana
    • Kuva amaraso mu ishinya
    • Kuribwa mu ngingo.
Indwara z'imirire mibi iterwa no kurenza urugero rw'intungamubiri zitandukanye.
Izo ndwara akenshi zikunze kugaragara mu bihugu byateye imbere (developed countries).izo ndwara akaba ari izi zikurikira:
  • Umubyibuho ukabije
  • indwara z'umutima n'imiyoboro y'amaraso
  • Diyabete (Type II Diabete)
  • Ibijagu (Dental carias)
  • Indwara y'umwijima (Cirrhose hépatique)
  • Kanseri y'urura runini (colo-rectal cancer)
  • Indwara ifata ingingo (Goutte)
IMPAMVU Z'IGENZI ZISHOBORA GUTERA IKIBAZO CY'IMIRIRE MIBI.
  1. Ubumenyi buke ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye.
  2. Kwiyongera kw'indwara ziterwa n'udukoko
  3. Ibura ry'ababyeyi ku kwita ku burere bw'abana babo.
  4. Gukoresha nabi umutungo w'urugo
  5. Kubyara abo udashoboye kurera
  6. Ubuvuzi butanoze
  7. Ubwiyongere bukabije bw'abaturage
  8. Ubukene muri rusange.