IHUNGABANA: MBESE IKIBAZO CYANGE ABAGANGA BAZAKIGIRA IBANGA? UKO UMUNTU UFITE IHUNGABANA AVURWA, N'UKO AFASHWA
Ni iki cyakorwa ngo umuntu ufite ihungabana afashwe? Abantu bahura n’ ibi bimenyetso by'ihungaban a bagomba gushaka ubufasha bwa muganga. Agahinda n'ihungabana ni kimwe n’uburwayi bw’umubiri. Ni ingirakamaro kuvurwa kugira ngo ukire. Iyo umuntu avuwe hakiri kare ashobora gukira vuba cyane . Kimwe muri ibi cyangwa uruvange rwa byose gishobora gufasha umuntu: Imiti ishobora gukiza uburyo bumwe bwo guhangayika. Bifasha kumenya no gucunga neza ibimenyetso. Inkunga n’ubufasha ni ukuvugana n’uwo muntu kugira ngo ahangan e n’ibyo bibazo, kumufasha gutsinda agahinda n’ibimenyetso byako. Inama z’amatsinda afasha no kuba hamwe n’abandi bantu bafite ibibazo byo guhangayika. Kwifatanya kw’imiryango ifite abantu bafite ibibazo byo guhangayika. Aya matsinda aha abantuamahirwe yo kuvugana ku bibazo, kwigiranaho ibyo guhangayika no gufashanya.Intego y’ubu bufasha ni ukugarurira icyubahiro, agaciro n’icyizere abantu bafite ibibazo byo guhangayika. Nabona ...