01 November, 2025

Filled Under:

Indwara iterwa no gucugusa Umwana bikabije (shaken baby syndrome)


Gucugusa umwana bivamo uburwayi ni iki? Indwara iterwa no kuzunguza umwana bikabije  ibaho iyo uruhinja cyangwa umwana muto asimbijwe, agacuguswa cyangwa akazunguzwa muburyo bukabije bityo ubwonko bw'umwana bukikubita kw'igufa ry'agahanga bujya imbere n’inyuma, bikaba byamutera gukomereka k'ubwonko bikomeye.

Ibitera indwara yo Gucugusa umwana bikabije:

1. Umuntu urera uruhinja cyangwa  umwana muto ashobora kumusimbiza ari kumuhoza byakwanga akamucugusa bikabije kubera umujinya cyangwa umunaniro iyo umwana ari kurira adahagarara yanze guceceka.

2. Imihangayiko, kwitega byinshi bitaribyo ku ruhinja cyangwa umwana, cyangwa kutagira uwagutera inkunga bishobora gutera umuntu kugirira nabi umwana muri ubwo buryo.


Ibimenyetso by'indwara yo gucugusa umwana bikabije:

1. Umwana bimugora guhora ari maso.

2. Agira ibibazo byo guhumeka nabi

3. Kuruka, guta ubwenge no kujya muri koma, cyangwa kugagara nk'umunyagicuri.

4. Kutarya neza cyangwa kwanga kurya burundu, kugagara ingingo (paralize).

5. Umwana kwifata buryo budasanzwe wenda hari aho ababara.


Uburyo bwo kwirinda indwara yo gucugusa umwana muburyo bukabije:

1. Nubwo waba unaniwe cyangwa warakaye ute, ntuzigere uzunguza umwana muburyo bukabije.

2. Iyo umwana arize cyane bikabije yanze guhora, mushyire ahantu hatekanye mu gitanda cye maze nawe ufate akanya utuze maze uze kongera umuhoze udafite umujinya.

3. Niba umwana arushya cyane bikugora kumuhoza, shakisha ubufasha mu nshuti, mu muryango, cyangwa ku baganga kuko bashobora kukugira inama.

0 Comments: