Posts

Showing posts with the label Indwara z'urwungano nyamaraso

Dore ibyo utari uzi ku ndwara ya Malariya.

Image
Malariya Malariya ni indwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa parazite kitwa plasmodium, gakwirakwizwa no kurumwa n’umubu wanduye kuko warumye umuntu urwaye malariya. Mu mubiri, utwo dukoko duhita tujya mu mwijima aho twikuba tukaba twinshi hanyuma tukanduza insoro zitukura (red blood cells cg globules rouges) Malariya igaragara cyane mu bice bishyuha, ibibamo amashyamba, cg se ahantu hareka ibidendezi by’amazi Bimwe mu bimenyetso bya malariya twavuga:   *. umuriro *. kumva ufite imbeho (niyo haba hashyushye) ". kuribwa Umutwe *. kumva ubabara mu ngingo *. kuruka Akenshi ibi bimenyetso bitangira kugaragara nyuma y’iminsi 10 na 15 urumwe n’uyu mubu. Malariya iyo itavuwe neza iba icyorezo gikomeye kuko ishobora kwangiza ibice by’ingenzi by’umubiri (nk’umutima, ibihaha, impyiko n’ubwonko) bikurizamo n'urupfu. Bimwe mu byo wakora mu kwirinda malariya; • Mu gihe warwaye ni ugukoresha imiti (ubu uri rusange mu Rwanda no mu karere dutuyemo ni Coartem cg indi miti igaragaramo a...

Sobanukirwa Pre-eclampsia, Indwara yo kubyimba amaguru n'ibirenge. Ikunda gufata abagore batwite!

Image
Preeclampsia ni indwara ikomeye ikunda kwibasira  bamwe mu babyeyi batwite . Ikunda kwibasira abagore bafite inda iri hejura y’amezi atanu. Iyi ndwara kandi ishobora gufata  umubyeyi uri no ku bise, abyara cyangwa nyuma gato amaze kubyara. Irangwa no kugira umuvuduko w’amaraso wo hejuru ndetse no gutakaza za Proteines. Umubyeyi ufashwe n’iyi ndwara arangwa no kugira umuvuduko mwinshi w’amaraso ( high blood pressure ). Umubyeyi kandi atakaza ibyubaka umubiri (proteyini) mu nkari ze (loss of protein in urine). Kubera umuvuduko minini w’amaraso ndetse no gutakaza ibyubaka umubiri umwijima, impyiko, ndetse n’amaso bigira ibibazo. Izindi ngaruka mbi z’iyi ndwara ni uko ababyeyi bashobora kubyara abana bafite ibiro bike. Ni iki gitera pre-eclampsia? Ubushakashatsi  bwinshi ntibuvuga impamvu ibitera,ubundi bwo  buvuga ko impamvu itazwi. Ni bande bafite ibyago byo kugira preeclampsia? Nubwo bigorana kwerekana impamvu nyayo itera pre-eclampsia abahanga b...

Kuva imyuna ni iki? ni gute nakwikorera ubutabazi bw'ibanze igihe nyirwaye? ni ryari najya kwa muganga?

Image
KUVA IMYUNA(epistaxis) Ijambo kuva i myuna ni kimwe no kuvuga kuva amaraso mu mazuru. Kuva imyuna bishobora kwizana cyangwa bishobora guterwa n' ibicurane , kwipfuna cyane, kuma mu mazuru, ubumuga cyangwa kugira umutima utera vuba vuba ni ukuvuga ufite umuvuduko w'amaraso mwinshi. Ibimenyetso by'iyi ndwara: • Kuva imyuna birahindagurika rimwe iza ari mike ubundi ikaza ari myinshi. Uko wakwivura(wakwikorera ubutabazi bw'ibanze: • Pfuna amazuru umaremo ibiremve byose. • Kanda ku mazuru mu minota 15 - 30. • Ryama ariko umere nk' u wicaye, umutwe wegutse. • Shyira barafu cyangwa se ishashi irimo barafu hejuru y'amazuru(ku bayibona) no mu irugu(ariko ugire ikintu ubanza ku mubiri){ubukonje butuma imitsi yegerana bityo bikaba byafasha amaraso gukama. } • Shyira barafu cyangwa se agace ka barafu mu kanwa, kugira ngo byoroshye mu mihogo hafi y'amazuru. • Mu minsi ibiri wirinde gukora mu mazuru, kurya ibiryo bishyushye, koga amazi ashyushye no kunywa ...