02 June, 2015

Filled Under: , ,

Sobanukirwa Pre-eclampsia, Indwara yo kubyimba amaguru n'ibirenge. Ikunda gufata abagore batwite!

Preeclampsia ni indwara ikomeye ikunda kwibasira  bamwe mu babyeyi batwite. Ikunda kwibasira abagore bafite inda iri hejura y’amezi atanu. Iyi ndwara kandi ishobora gufata  umubyeyi uri no ku bise, abyara cyangwa nyuma gato amaze kubyara.
Irangwa no kugira umuvuduko w’amaraso wo hejuru ndetse no gutakaza za Proteines.
Umubyeyi ufashwe n’iyi ndwara arangwa no kugira umuvuduko mwinshi w’amaraso (high blood pressure).
Umubyeyi kandi atakaza ibyubaka umubiri (proteyini) mu nkari ze (loss of protein in urine).
Kubera umuvuduko minini w’amaraso ndetse no gutakaza ibyubaka umubiri umwijima, impyiko, ndetse n’amaso bigira ibibazo.
Izindi ngaruka mbi z’iyi ndwara ni uko ababyeyi bashobora kubyara abana bafite ibiro bike.
Ni iki gitera pre-eclampsia?
Ubushakashatsi  bwinshi ntibuvuga impamvu ibitera,ubundi bwo  buvuga ko impamvu itazwi.
Ni bande bafite ibyago byo kugira preeclampsia?
Nubwo bigorana kwerekana impamvu nyayo itera pre-eclampsia abahanga berekana ko ababyeyi batwite bwa mbere hamwe n’abatwite impanga aribo bafite ibyago byinshi byo kuyirwara.
Abandi bagore bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara ni abatwite impanga, abarwaye diyabeti, impyiko, ababyibushye, abayigize kunda iheruka, cyangwa se abafite umwe mu muryango wayigize.
Ni ibihe bimenyetso bya pre-eclampsia?
Ubusanzwe ababyeyi benshi bumva nta kibazo bafite keretse iyo iyi ndwara ikaze.
Bimwe mu bimenyetso umurwayi wa pre-eclampisa agaragaza ni umutwe umurya cyane, guhinduka mu kureba:kureba ibirorirori( umurwayi atabona neza amashusho amuri imbere),…kubabara mu nda cyane cyane mu gice giherereyemo igifu…
Ni gute pre-eclampsia itera ibibazo ku mwana umubyeyi atwite?
Umwana ashobora kudakura neza mu gihe ari mu nda, hashobora kandi kubaho igabanuka ry’amazi umwana aba arimo muri nyababyeyi.
Aha umubyeyi asabwa kwihutira kujya kwa muganga mu gihe yumva umwana atagikina neza mu nda.
Ese haba hari ibizamini byerekana ko umuntu arwaye pre-eclampsia?
Birahari rwose. Muganga, umuforomo cyangwa se umubyaza bazagufata ibipimo by’umuvuduko w’amaraso.Kimwe mu byerekana ko umubyeyi ayirwaye nuko azaba afite ibipimo biri hejuru y’140 kuri 90.
Urugero: umubyeyi wabwiwe ko afite ibipimo by’umuvuduko w’amaraso wa 150/96 azaba afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru naho uzaba afite umuvuduko w’106/67 uzaba uri hasi.
Ikindi kizamini muganga afata ni ikizamini cy’inkari bakazijyana muri Laboratwari gusesengura ngo barebe ko nta ma proteyini ari mu nkari.
Ni gute pre-eclampsia ivurwa?
Umuti wa mbere wayo ni ukubyara umwana utwiswe.
Ariko Muganga  abanza kureba niba icyo gihe aboneye umubyeyi aribwo byaba byiza ko yabyara  cyane cyane no mu gihe n’ubundi yari yegereje kubyara cyangwa habaho gutegereza mu gihe yari akiri kure y’itariki yari kuzabyariraho.
Gusa muganga aha umubyeyi imiti igabanya umuvuduko w’amaraso ndetse n’iyindi irinda umubyeyi kugagara dore ko bishoboka cyane mu gihe umubyeyi atayibonye.
Ni ibihe byago uwagize pre-eclampsia yagira?
Uretse ibyavuzwe haruguru umubyeyi wagize pre-eclampsia ashobora kugira ibyago (complications) nko kuvira amaraso mu bwonko, kwangirika bikabije kw’impyiko byagera naho zasimbuzwa, kwangirika cyane k’umwijima n’izindi ngaruka nyinshi zitandukanye.
Babyeyi rero musabwe gukurikirana ubuzima bwanyu  n’ubw’uwo mutwite. Mujye kwa Muganga hakiri kare  kuko bazabafasha mu gihe babonye ikibazo hakiri kare.
src:umuseke.rw

0 Comments: