Posts

Showing posts with the label INDWARA Z'ABAGABO

MENYA UKO WAKWITA KU MENYO YAWE NTIYANGIRIKE

Image
Tuvuge ibijyanye n'isuku y'amenyo Abantu benshi usanga batazi uko boza amenyo yabo, nababikora usanga batayoza neza uko bikwiye. Ubushakashatsi bugaragaza ko kutoza amenyo neza aribyo byangiza amenyo n'ishinya kuruta kutayoza namba.  Abenshi ntitwoza amenyo ngo tumare igihe gikwiriye, abenshi ntidukoresha akagozi kagenewe gukura imyanda hagati y'amenyo kandi nanone abenshi ntitugira umuco kureba muganga w'amenyo ngo tumenye ubuzima bw'amenyo yacu. Dore uko wakoresha uburoso bwawe; bufate nkuko ufata ikaramu ubundi usukure amenyo yawe mugihe cy'minota ibiri.  Ni gute wasukura mu kanwa? Oza amenyo yawe ukoresheje uburoso, woze hagati y'amenyo kandi ntiwibagirwe koza ururimi no mu gisenge cy'akanwa. Uburoso bwawe ntibufite kuba buteye mu buryo budasanzwe, gusa bugomba kuba bufite uturoso tworoshye kandi ukabuhindura buri kwezi. Watinda nturenze atatu.

Kanseri ya prostate ku bagabo. ese iteye ite? Yakwirindwa ite? Abaganga bayivura gute?

Image
BAGABO, MWARI MUZI KO MUFITE INYAMA ABAGORE BATAGIRA YITWA “PROSTATE” ISHOBORA KUBA INDIRI YA KANSERI KURI BAMWE MURI MWE? MWAKORA IKI NGO BITAGENDA NABI? Ubusanzwe iyo nyama, ifitwe n’abagabo gusa, ni imwe muzivubura amazi intanga ngabo ziba zirimo(amasohoro), ikaba iba hafi y’umuyoboro wo mu gitsina cy’umugabo(unyurwamo n’inkari n’amasohoro) ari naho ivubura ayo mazi. Abaganga bakaba bazi kuyisuzumira mu kibuno aho wumva ibyimbiye ubusanzwe . Ubusanzwe iyo nyama iraringaniye. Iyo muganga agusuzumye agasanga iyo “prostate” yarabyimbyeho bidasanzwe itanaringaniye, icyo gihe iba yinjiwe n’ikibyimba gishobora kuba cyaba na kanseri. Icyo kibyimba gitangira kitari kanseri, gishobora kuba cyabagwa umuntu agakira nta zindi nkurikizi. Ariko uko igihe kigenda, utanisuzumisha, niko icyo kibyimba kigenda kiba kanseri. Kanseri ihindura iyo nyama mbi cyane igenda yinjira umubiri hirya no hino, aho igeze iharwaza, ugasanga umuntu yarembye byo gupfa, akabaho nabi paka apfuye...