Showing posts with label Indwara zo mu myanya ndangabitsina. Show all posts
Showing posts with label Indwara zo mu myanya ndangabitsina. Show all posts

08 January, 2018

BYINSHI KURI VIRUS ITERA SIDA N'IMPAMVU HARI UBWOKO BW'ABANTU BUDASHOBORA KUYANDURA

SIDA ni indwara iterwa n'ubwandu bw'agakoko ko mu bwoko bwa virus kitwa VIH (Virus d'Immuno Humaine) ikaba yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ikorwa hagati y'umugabo n'umugore mu gihe umwe muri bombi aba afite bwa bwandu.
Ishobora no kwandurira mu bikoresho bijombana nk'inshinge n'ibikwasi,inzembe,...
Ishobora kandi kwandura igihe umubyeyi arimo abyara bitabereye kwa muganga cg akanduza uruhinja igihe arwonsa.                                      

Iyi ndwara,iyo ikigera mu mubiri irihisha,ikabanza igakura (Replication) aho yifashisha ubwirinzi bwo mubwoko bwa lymphocytes T twitwa CD4 (Cluster Differenciation 4),ikagenda ibwica kugeza aho umubiri ucikiye intege,ninabwo ibyuririzi bitangira kugaragara,tukavuga ko yabaye SIDA.Iki gihe ishobora no kumara imyaka 10 mumubiri itarahinduka SIDA mugihe uyibana utabizi.

T Lymphocytes zo mubwoko bwa CD4 (CD4+ Helper cells) nizo zonyine zifite agace kabugenewe kakira izo virus (Specific receptors).

Ese udafite CD4 mu mubiri wabaho?

Igisubizo ni oya,ntiwabaho kuko yaba ari inenge kuko zigira uruhare cyane mugufatanya na MHC (Major Histocompatibility Complex) Class 2 mu kwerekana ishusho y'udukoko twateye umubiri ndetse zikanafatanya na Lymphocytes T mukurinda umubiri.

Ese hari ubwoko bw'abantu bashobora kubaho ntibandure?

Yego,hari race y'abantu cyane bo ku mugabane wa ASIA bavukana CD4 nk'abandi ariko nyuma hakabaho ihinduranya (mutation) yitwa Delta 32 aho haremwa proteine yitwa CCRS kuri bwa bwoko bw'ubwirinzi bwa CD4,Icyo gihe iyo virus ya SIDA ije,iyo proteine iyibuza kwinjira,bigatuma za virus ziba mumubiri gusa ntakintu na gito zigutwaye.


20 October, 2015

,

Indwara yo kugorama kw'igitsina. Ese biterwa n'iki? bivurwa bite? ninde ufite ibyago byo kugorama igitsina?

Indwara yo kugorama kw'igitsina
Peyronie's Disease cyangwa se kugorama kw’igitsina cy’umugabo ni indwara igaragazwa no kugorama bikabije kw’igitsina cy’umugabo, iyi ikaba ari indwara yavumbuwe bwa mbere n’umuganga uvura indwara zibagwa wo mu gihugu cy’Ubufaransa, ari we Francois de la Peyronie, hari ahagana mu mwaka wa 1743.

Kugeza ubu nta muntu uzi neza ikintu gitera iyi ndwara. Cyakora, abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere bo batekereza ko iyi ndwara yaba iterwa n’impanuka ikabije yaba yageze ku gitsina, cyane cyane nko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ikoresheje ingufu nyinshi cyane zikabije.

Bakomeza bavuga ko hari abagabo bamwe bagira ibitsina bigoramye ariko kugorama kwabyo bidaturutse kuri iyi ndwara ahubwo ugasanga ari ko bameze mu buryo bwa karemano. Ariko kandi ngo uko byaba bimeze kose, kugorama kw’igitsina cy’umugabo bitera ububabare bukabije mu gihe umugabo akora imibonano mpuzabitsina ndetse bigatuma igitsina cy’umugabo kigaragara nk’aho ari gito mu burebure nyamara Atari ko bimeze. Iyi ni nayo mpamvu ituma abagabo bafite iki kibazo bashaka ubufasha kwa muganga kugira ngo barebe ko igitsina cyabo cyagororoka.
Mu ngaruka ziterwa n’iyi ndwara,harimo kugira imikorere mibi y’igitsina mu bijyanye no gufata umurego, kwihina ndetse no gukomera bikabije kw’igitsina cy’umugabo, kwigunga bitewe no kutiyumva neza mu muryango.
Kugeza ubu rero hari uburyo butari ukubagwa bwavumbuwe bwo gukosora iki kibazo. Ubwo buryo bukaba bukoresha akantu kameze nk’insimburagingo bita extenseur du penis gatuma igitsina kigororoka. Ubu buryo bubasha gukosora iki kibazo ku rugero ruri hagati ya 40 na 70 ku ijana.
Mu bushakashatsi yakoze, Dr. Wendy avuga ko ku bagabo bafite igitsina kigoramye, byaba ari karemano cyangwa bituruka ku ndwara ya ‘peyronie’ ari ngombwa kujya kwa muganga mu bihe bikurikira:
-Igitsina cyawe kikubabaza cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
-Mu gihe ubabara igitsina gifashe umurego
-Mu gihe wumva iki kibazo kikubangamiye
Tukaba rero tukugira inama yo kugana kwa muganga niba ufite iki kibazo kugira ngo uhabwe ubufasha.

03 February, 2015

, ,

Dore ibiranga indwara ifata umuyoboro w'inkari, menya uko wafasha umuntu uyirwaye.


INDWARA YO KUBYIMBIRWA K'UMUYOBORO W'INKARI KU BANTU BAKURU
Muri rusange indwara yo kubyimbirwa k'umuyoboro w'inkari ikunze gufata igitsina gore n'abantu bageze mu za bukuru.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:

• Kumva ushaka kwihagarika buri kanya.
• Kumva ubabara mu gihe wihagarika.
Kugira umuriro.
• Kubabara umugongo wo hasi no mu nda yo hasi.
Kugira isesemi no kuruka.
• Kuzana amaraso avanze n'inkari igihe wihagarika.
Uko wakwivura iyi ndwara:
• Nywa ibintu byinshi, urugero umutobe w'inkeri cyangwa amazi.
• Nywa ikinini kigabanya ububabare mu gihe ari ngombwa.
• Kujya kunyara hagati y'amasaha 3-4 na buri gihe nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.
• Uharanire kugira isuku ihagije.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba(mbere na mbere ubahamagre kuri telefone)
Ufite umuriro, ubabara mu mugongo wo hasi, ucika intege muri rusange.
Ugira isesemi kandi ukaruka
• Ufata imiti ya kanseri.
Urwaye diyabeti, utwite cyangwa wonsa.
• Uri mu zabukura utangiye kujya akorora cyangwa uvuga ibintu bidahuye.
• Mu nkari harimo amaraso.
• Umwana cyangwa umugabo ufite ibimenyetso by'uburwayi bwo mu rwungano rw'inkari.
• Nubwo unywa umuti wa antibiyotike ibimenyetso by'uburwayi bikaba bikikugaragaraho.
• Ibimenyetso byo kurwara mu myanya y'urunyariro ntibigabanuke kandi wagerageje kwivurira mu rugo.
Niba utwite, itabaze abaganga bavura indwara z'abagore!

,

Dore icyakubwira ko uzarwara indwara ya herpes, menya uko wafasha umuntu urwaye ibihara

INDWARA Y'IBIHARA
Ibihara ni indwara yandura cyane iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa virus ya helpes (mu ndimi
z'amahanga) ikaba ituma umuntu agira umuriro. Iyo virusi yandura cyane cyane binyuze mu dutonyanga
duturutse mu myanya y'ubuhemekero cyangwa se uducandwe duturuka mu kanwa iyo umuntu avuga, akoroye cyangwa yitsamuye.

Uyirwaye ashobora guhita ayanduza abandi umunsi ubanziriza ko azana uduheri ku mubiri no mu minsi itanu uduheri twaratungutse. Ibimenyetso bitangira kugaragara hagati y'iminsi 14 - 21. Mu ntangiriro y'iyo ndwara igaragazwa n'ibiheri bikwira ku mubiri, aho byaje hagatukura kandi hakaryaryata. Ibiheri bimwe muri ibyo bizamo amazi imbere, bigahishira kandi akenshi bikameneka cyangwa bikaza ariko ntibihishire neza nyuma y'iminsi bigahoka aho byari biri hagasigara inkovu. Ibindi biheri biza hagati y'iminsi 3-4 ugereranije. (Abana benshi hejuru y' ibyo bimenyetso usanga bafite umuriro, inkorora, kubura ubushake bwo kurya no kugira umunaniro igihe ibiheri biba bitangiye kuza n'umunsi ubanziriza ko ibiheri biza). Ibimenyetso by'ibihara bishobora no kuza ari bike cyane, mbese wabirwara ukazana ibiheri bihishiye bike. Iyo ibiheri byamenetse ntawe uba ushobora kwanduza.
Mukwirinda iyi ndwara ni uguterwa urukingo rwakabuhariwe rwabugenewe.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:
Kugira umuriro igihe ibiheri biba bigitangira kuza.
Ibiheri biryaryata.
• Ibiheri by'ibihara bishobora no kuza mu kanwa.
• Kubababara umutwe.
• Inkorora.
• Kumva udashaka kurya.
• Kugira umunaniro ibiheri bitangiye kuza cyangwa umunsi ubanziriza ko ibiheri bitunguka.
Kwivura
• Ibihara kenshi birikiza urebye nko hagati y'icyumweru 1-2
• Umwana agomba kuguma mu rugo hagati y'iminsi 5-6, kugeza ubwo ibihara biba byamaze kuma.
• Mu kugabanya umuriro mwakoresha ibinini bigabanya kubyimbirwa n'umuriro, kwambara imyenda yoroshye no kuba mu cyumba kirimo umwuka ukonje.
• Wishima mu bihara, ni biba ngombwa uce inzara kandi ni joro wambare ga.
• Kubw' uburyaryate wakoresha umuti banywa wa antihisitamini.
• Amavuta yo gusiga ku bihara wayabonera muri farumasi nta rupapuro rwanditswe na muganga
bisaba agabanya uburyaryate. Ntibyemewe gusigaho amavutaya korutizone.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
Utwite kandi utarigeze urwara ibihara ukaba uheruka guhura n'umuntu wari urwaye ibihara.
• Aribwo ukimara kubyara kandi wowe/cyangwa ari uruhinja rufite ibimenyetso by'ubwo burwayi.
• Uburyaryate bwabwo bukugoye, kandi n'amavuta avura ibihara ntacyo yakumariye. Iyo ari
ngombwa muganga mukuru aba ashobora kugenera umuntu umuti ugabanya uburyaryate.
• Ibiheri biri ku mubiri/ibyamenetse bisa ni ibyabyimbagatanye mbese byahishiye cyane, biri guhinda umuriro na /cyangwa bivirirana.
Wongeye kugira umuriro.
• Ibimenyetso by'uburwayi bitagabanuka kandi wagerageje kwivurira mu rugo.

Dore uko wakwikorera ubutabazi bw'ibanze igihe urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. reba igihe biba ari ngombwa kujya ku ivuriro.


INDWARA ZO MU MYANYA NDANGAGITSINA
Ahanini indwara zo mu myanya ndangagitsina zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Indwara zo mu myanya ndangagitsina ni izi:
o Kalamidiya
o Kondoloma
o Mburugu
o Imitezi
o Imisuha
o Virusi itera SIDA
Rimwe na rimwe iyo umugore ababara mu gitsina, hari uduheri, arwaye umwijima wo mu rwego rwa hepatiti B, bibarirwa mu ndwara zo mu myanya ndangagitsina.
Ibimenyetso by'izi ndwara:

• Indwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntizikunda guhita zigaragaza ibimenyetso.
Ushobora no kuyimarana umwaka nta kimenyetso.
• Kubabara uri kunyara cyangwa mu nda yo hasi.
• Kunyara ibintu byenda gusa n'amashyira.
• Kuzana ibisebe ku gitsina.
Uko wakwivura izi ndwara:
• Uko indwara ibonetse hakiri kare niko haba hari amahirwe yo kuyikira. Umuti w' antibiyotike ushobora kuvura imitezi, mburugu n'ibyuririzi. Virusi itera SIDA nta miti ifite yo kuyikiza, ariko hari
imiti ituma iyo virusi itaguma kugira ubukana mu mubiri w'umuntu, igatuma ibyuririzi bitaza vuba.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Ujya kunyara ukababara, unyara ibimeze nk'amashyira cyangwa wazanye ibisebe ku gitsina. Iyo ufite ibi imenyetso baba bagomba kugusuzuma iminsi itarenze ibiri!
• Niba uzi ko wakoze imibonano mpuzabitsina itemewe cyangwa ukeka ko wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Birahagije iyo usabye gusuzumwa mu minsi mikeya.
Niba ukeka ko wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina wakoresha agakingirizo mu gihe
cyose uri gukora imibonanompuzabitsina kugira ngo wirinde kwanduza uwo mwashakanye. Koresha agakingirizo mu
gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina bigutunguye kugira ngo wikingire. Agakingirizo iyo
gakoreshejwe neza kakurinda kwandura cyangwa kwanduza indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina. Ujye wibuka ko gukora imibonano mpuzabitsina n'uwo muhuje igitsina /gusomana ku gitsina,
gukora imibonano ukoresheje umunwa nabyo ushobora kubyanduriramo indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina.

29 January, 2015

, ,

Kuki umugore utwite Muganga amubaza igihe aherukira mu mihango? Dore uko abaganga babara igihe umubyeyi utwite azabyarira, bahereye ku gihe aherukira kujya mu mihango!


ICYO ABAGANGA BAKORESHA KUGIRANGO BAMENYE IGIHE UMUBYEYI AZABYARIRA
Ababyeyi benshi bajya kwisuzumisha igihe batwite bakunda kubazwa igihe baherukira mu mihango, abenshi babyibazaho kuko rimwe na rimwe baba babwiye muganga ko babizi neza ko batwite.
Kuki umugore utwite muganga amubaza igihe aherukira mu mihango?
Benshi mu bagore rero babazwa iki kibazo, bacye nibo bamenya impamvu.
Ubundi umubyeyi uje kwisuzumisha atwite akorerwa byinshi harimo kureba uko ubuzima bwe bumeze nyuma yo gutwita, ubw’umwana uri munda, ndetse n'ingorane afite cyangwa ashobora kugira n’ibindi.
Ariko kugirango abaganga bamenye inda afite igihe igezemo bituma bamukurikirana bijyanye nabyo, bamuza itariki aherukira mu mihango.
Iyi tariki nayo ibafasha kumenya ibyumweru umwana amaze munda ya nyina ndetse no kumenya igihe runaka yakwitegura kubyara.
Mu buganga hakunda gukoreshwa ibyumweru kurusha uko bakoresha amezi.
Urugero: mu buzima busanzwe havugwa ko inda ifite amezi 4 ariko mu buganga hakoreshwa kenshi ibyumweru 16.
Umuhanga Franz Karl Naegele (1778–1851) niwe washyizeho uburyo babara igihe umwana azavukira uhereye ku gihe umubyeyi aherukira mu mihango.
Akaba yaravuze ko kugirango ushake itariki umubyeyi azabyariraho ubegenza gutya:
  • Ufata itariki aherukira mu mihango ukongeraho umwaka 1
  • Ugakuraho amezi 3
  • Ukongeraho iminsi 7

Urugero: umubyeyi wagiye mu mihango ku itariki ya 17/07/2012 akabonana n’umugabo mu gihe cy’uburumbuke agahita asama yazabyara:
Itariki aheruka mu mihango :17/07/2012
+ umwaka 1 = 17 /07 /2013
-   amezi 3     =  17 /04/ 2013
+ iminsi 7     =     24 /04/ 2013
Gusa ntibivuze ko neza neza uyu mubyeyi twafashe azabyara kuri iriya tariki,  ubushakashatsi bwerekana ko mbere ho ibyumweru 2 na nyuma ho ibyumweru bibiri ariho hafi 90% by’ababyeyi babyarira, bifasha abaganga ndetse n’umubyeyi gukurikiranwa byimbitse muri icyo gihe.
Babyeyi ngiyo impamvu muganga akubaza igihe uherukira mu mihango, niyo yaba abireba neza ko utwite.
source:uwizewell.blog.com

27 December, 2014

,

IBYO UTARI UZI KU NDWARA YA MBURUGU CYANGWA SE IMITEZI(syphilis).

Iby'ibanze twayimenyaho: Indwara ya Mburugu ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, umuntu uyirwaye iyo ayigiranye n’utayirwaye icyo gihe utari uyirwaye arayandura.
Amoko y'iyi ndwara:Hari amoko 3 y’indwara ya Mburugu. Hari” Venereal syphilis” ikaba ari Mburugu ikwirakwizwa n’imibonano mpuzabitsina  ku bantu 2 umwe ayirwaye undi atayirwaye. 
Ubwoko bwa 2 ni “Congenital Syphilis ” ikaba ari Mburugu umubyeyi yanduza umwana we amutwite cyane cyane inda ifite amezi 4.
Ubwoko bwa 3 ni “Endemic Syphilis ” ibinyoro bikunda kuboneka ahantu henda kuba ubutayu.
Hari na Mburugu iterwa n’agakoko bita “Treponema pallidum”. Aha rero tugiye kwita cyane kuri Mburugu yandurira mu mibonano mpuzabitsina, yandura mu gihe uyirwaye ayikoranye n’utayirwaye”Venereal syphilis”. Mburugu kandi ishobora kuvukanwa.
Mburugu yandurira mu mibonano mpuzabitsina  igaragara mu byiciro 3.
Ibyiciro bya mburugu yandurira mu mibonano mpuzabitsina n'ibimenyetso bibiranga:
  • Ikiciro cya mbere “Primary phase”: Iki kiciro kigaragara hagati y’ibyumweru 3 n’amezi 3 uyanduye, kirangwa n’ibimenyetso birimo agasebe ku gitsina kataryana, kadacukura mu mubiri, kadafite amashyira, ukarebye ukabona gakeye.Ikibyimba mu ntantu gikomeye kitaryana.Uyirwaye agira ibiswaganga mu ntantu (mu mayasha). Ako gasebe karijyana nta muti mu byumweru bimwe na bimwe hagasigara cya kibyimba cyo mu ntantu gikomeye kitaryana.
  • Ikiciro cya 2”Secondary phase ” kiva ku mezi atatu kikagera ku myaka 3. Umuntu urwaye Mburugu igeze muri icyo kiciro ashobora kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu magufwa, kugira utubyimba twinshi, gusesa ibintu ku mubiri bisa n’ururabo rw’idoma (rose), ashobora gusesa n’ibindi bintu ku mubiri bisa n’ibihushi, kugira ikibara ku munwa kimeze nk’ikirimo amazi, kuzana ibintu mu birenge no mu biganza ugasanga umuntu asatagurika ndetse anashishuka, kumungwa kw’inzara no gupfuka umusatsi.
  • Icyiciro cya 3”Tertiary phase ”kuva ku myaka 3 kuzamura. Iki cyiciro kirangwa n’uko umuntu ukigezemo asesa ibintu ku ruhu byiyongera, ku munwa haza ikibara gitukura, amagufwa akangirika, umuntu atangira guta umutwe, kuba paralize cyangwa se kugagara ibice bimwe na bimwe by'umubiri ntibikore neza, imyanya y’imbere mu mubiri ikangirika(umutima,umwijima,n’ibindi)[heart renal or liver failure].                                         
Ibindi twamenya kuri mburugu: Ku mwana wavukanye mburugu,usanga asheshe ibintu ku ruhu birimo amazi cyane cyane mu maso, ku maboko, ku gitsina, mu birenge, mu biganza no ku kibuno. Akunda kurwara ibicurane bidakira, utubyimba, kubyimba umwijima, kwangirika kw’amagufwa, kwangirka k’ubwonko, gucika kw’amenyo, gupfa amatwi n’ibindi.
    Ingamba zafatwa mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara
    Kujya kwa muganga hakiri kare ukibona bimwe mu bimenyetso byavuzwe by’iyi ndwara. Kwirinda kwivuza magendu kuko bishobora gutuma indwara yiyongera kurushaho.
    Ku birebana n’inama yagirwa abantu mu rwego rwo kuyirinda no kwirinda kuyikwirakwiza, Kubera  ko twamenye aho iyi ndwara yandurira, ubwo kwirinda imibonano mpuzabitsina igihe cyose utarashaka ari ngombwa kuko aribwo buryo bwizewe bwo kuyirinda, ikindi ni ukwirinda guca inyuma uwo mwashakanye.

    02 December, 2014

    ,

    INDA KU MUBIRI!

    TUMENYE INDA N'AMOKO YAZO!
    Igihe nari nkiri mu mashuri abanza, Umwarimu yanyuraga kuri buri munyeshuri areba mu musatsi we ndetse akamanura n'imyenda akamureba mu gatuza no mw'irugu. Noneho ibyo byarangira, nyuma ukumva bahamagaye amazina y'abana basanzeho inda ngo bajye kwitaba mu biro, bakabahamagara bakoresheje indangururamajwi y'ikigo twigagaho. Jye nabonaga ari iyicarubozo. Nari ndwaye inda zo mu mutwe, n'ubwo mama wange ntako atagiraga ngo akore ibishoboka byose kugirango nzikire, byabaga iby'ubusa. Abantu baransekaga cyane. Iyo twabaga turi kumurongo tugiye gufata ifunguro rya saa sita dore ko naryaga ku ishuri kumanywa,wasangaga abana twiganaga barabaga bandyanira inzara, bakanyitaza cyane, ndetse ugasanga bari kurwana inyuma cyangwa imbere yange ngo hatagira unyegera nkazimwanduza.Byari biteye agahinda. Sinashoboraga kuba nagira inshuti nk'abandi bana, kuko nahoraga nanifitiye isoni n'ikimwaro.Ubu cyakoze ndizera ko ibigo by'amashuri bimaze gusobanukirwa iby'utwo dusimba duto. byavuzwe n'umukobwa witwa Amberada wo muri Amerika. Ushobora kuba  nawe ujya ubona umwana wawe ahora yishimagura ukayoberwa impamvu.  Ushobora no kuba ujya wumva mu mutwe(mu musatsi) hakuryaryata. Izo zishobora kuba ari inda! Gusa niba ari zo ibyo ntibigutere impungenge. Rapport zigaragaza ko buri mwaka, abantu hagati ya miliyoni 6 na 12, barwara inda zo mu mutwe. Inyinshi muri izo milioni usanga ari abana ariko ntibibuza ko n'abantu bakuru zibafata. Ku bantu bize mu bigo birimo internat nibo bazi cyane iby'utu dukoko duto , aho usanga baragiye batwita amazina nk'IBIKWAVU, IBIMASA... Reka turebe iby'utwo dusimba tubivuye i muzingo:
    Inda ni udusimba duto ushobora gusanga ku binyabuzima bimwe na bimwe bifite amaraso harimo n,abantu. Utwo dusimba rero tukaba dukenera kunywa amaraso y'icyo kinyabuzima kugirango tubeho, ku bantu utwo dusimba dukunze kuboneka mu mutwe, ku bindi bice by'umubiri(cyangwa se mu myenda), ndetse no kubice byegereye imyanya ndangagitsina. kugirango izo nda zibeho rero zikaba zinyunyuza amaraso ya wa muntu maze zikaba ariyo zikoresha mu kugirango zibone ibyo umubiri ukeneye.


    Dukurikije ibyo tumaze kuvuga rero inda twavuga ko zigabanyijemo ubwoko butatu:
    1)INDA ZO MU MUTWE(pediculus humanus capitis)
    2)INDA ZO KUMUBIRI ( ZO MU MYENDA)(pediculus humanus corporis)
    3)INDA ZIKUNDA KUBA HAFI Y'IMYANYA NDANGAGITSINA(mu mayasha)(pthirus Pubis)
    1)Inda yo mu mutwe ikuze neza ishobora kureshya na millimetero 2kugeza kuri 3! zikaba zikunze kugaragara cyane mu mutwe ndetse no ku gice cyo mw'irugu(mw'ijosi).
    inda zo mu mutwe
    Mu buryo bwo kubyara inda zo mu mutwe zitera amagi yazo ku mizi y'umusatsi cyangwa se aho imisatsi itereye, maze igihe cyagera amagi akavamo inda nkuru. izi Inda ntabwo ziguruka cyangwa ngo zisimbuke nk,uko bimeze ku mbaragasa ahubwo zigendera ku tuguru twazo tune(4). Izi nda zo mumutwe rero zikaba zinazwiho gukwirakwiza indwara zimwe na zimwe.
      Kandi Izi nda  zikaba zishobora no kwandura; ni ukuvuga ziva ku muntu zijya ku wundi, cyane cyane nko kubantu batizanya ibintu byo kwambara; urugero nk'ingofero cyangwa nk'abadamu basangira ibitambaro byo mu mutwe. imbwa n'injangwe na byo bikaba bizwiho gukwirakwiza utwo dusimba.
    2)Inda yo mu myenda ikuze neza yo ishobora kureshya na millimetero 2.3 kugeza kuri 3.6; inda zo mumyenda zikunda kuba mu myenda y'abantu kandi zikaba ari naho zitera amajyi yazo kugirango zororoke. Iyo zikeneye kurya ziva mu myenda zikagendagenda ku mubiri w'umuntu ziriho mu rwego rwo kugirango zimunyunyuze amaraso dore ko ayo maraso zinywa ari nayo abasha kuba yazitunga! Izi nda zo mu myenda rero nazo zikaba zizwiho kuba zakwirakwiza indwara zimwe na zimwe!!!! nanone kandi izi nda ni zimwe muzandura cyane umuntu akaba yazanduza mugenzi we binyuriye mu kuba begeranye, cyangwa se
    inda zo mu myenda

    bakoresha nk'imyenda imwe(bambarana)! Gusa izi nda zikunze kwibasira cyane abantu bakunze kuba ahantu batabasha kwikorera isuku ihagije{ urugero:nk'abantu batagira aho kuba , impunzi...). Bitandukanye n'uko twabibonye ku nda zo mumutwe; Imbwa, Injangwe n'ubundi bwoko bw'utunyamaswa ntabwo bigira uruhare mu gukwirakwiza inda zo mu myenda!! Gukora isuku bihoraho ni ukuvuga koga ndetse no kumesa imyambaro yawe no kuyambara uyisimburanya; ni wo muti wonyine wo kurwanya inda zo mu myenda hamwe n'indwara zishobora kuzikomokaho!
     3)Inda yo mu mayasha ikuze neza ishobora kureshya na millimetero 1.1kugeza kuri1.8! inda zo mu mayasha akenshi uzisanga aho nyine mu mayasha ku bwoya buri iruhande rw'imyanya myibarukiro( insya); gusa hari n'igihe ubwoko bw'izo nda ushobora kubusanga ahandi hantu hashobora kuba ubwoya ku mubiri ( urugero nko ku bitsike, ku ngohe,mu gituza, mu kwaha ndetse nahandi nahandi...) inda zo mu mayasha zikunda kwandura cyane mu gihe umuntu akoranye imibonano mpuzabitsina na mugenzi we uzirwaye! Nanone
    mu mayasha
    bitandukanye n'inda zo mu mutwe, inda zo mu mayasha ntabwo ziri muzishobora gukwirakwizwa n'inyamaswa nk'imbwa, injangwe n'izindi... Ibirenze kuri ibyo kandi inda zo mu mayasha zishobora kuba zavurwa n'abaganga kandi zigakira neza kuko imiti yazo iriho!Click here to download the pdf pdf document: INDA N'AMOKO YAZO.pdf