Posts

Showing posts with the label Indwara z'uruhu

Menya indwara ya vitiligo, ituma umuntu azana ibibara by'umweru ku ruhu rwe.

Image
Indwara ya vitiligo ifata uruhu Ndabahaye Mwiriwe! J ewe Ndiburundi Mu kirundo Nashaka Mumfashe Mumbwire, Nashaka Kubaza Kungwara Ifata Umuntu Akagira Amabara Kumubiri Ukamenga Numwema(NYAMWERU)! None Iterwa Niki? Iravurwa Igakira? Bayivura Gute? Murakoze! Nkuko uno mugenzi wacu yabajije ikibazo abinyujije kuri page yacu ya facebook(Baza Muganga) , indwara ya Vitiligo ihangayikishije benshi, kandi benshi bayibazaho byinshi. Reka dusubize ibibazo bijya biyibazaho. Indwara ya Vitiligo irangwa no kuzana amabara y'ibidomagure by'umweru ku ruhu.Ushobora kuba warigeze kubona umuntu afite amabara y'umweru mu maso cyangwa ku bindi bice by'umubiri. Uwo muntu ashobora kuba yari arwaye vitiligo iyi ndwara rero ikaba iterwa no kubura umusemburo wa « Melanin ». Uno musemburo wa « Melanin » uboneka mu ruhu niwo utuma rusa uko rwakagombye gusa, hanyuma ibura ryawo rikunze guterwa no gusenyagurika cyangwa gupfa k'uteramangingo tuwukora bigatuma umuntu azana amabara y'umweru...

Indwara y'ibihushi ifata ku ruhu! dore ibiyiranga n'ibimenyetso byayo

Image
Indwara y'ibihushi Ibihushi n’indwara iterwa n’agakoko kataboneshwa ijisho kazwi ku izina rya ” dermatophyte”mu ndimi z’amahanga. Ako gakoko kibera inyuma ku ruhu, ku turemangingo twapfuye (tissus mortes). Ntikajya kinjira imbere mu turemangingo two mu mubiri  kuko gatungwa n’utwoya twose tuva mu ruhu ugasaga aho ako gakoko kororokeye umubiri wahinduye ibara. Agakoko ka dermatophyte  kameze nk’ibihumyo bitaribwa bigenda bigakurira k’ugishishwa cy’igiti. Agakoko ka  dermatophyte  gafite  ishusho  imeze nk’impeta kagira ibara ritukura.    Gakunze kwibasira inyuma y’uruhu,umusatsi ndetse n’inzara kuburyo igice cy’umubiri kafashe kahasiga ubusembwa ugasanga uruhu rwatonnye amabara atandukanye.  Indwara y’ibihushi yibasira cyane cyane  abana bari munsi y’imyaka 12 uretse ko n’abantu bakuze hari igihe usanga bayirwaye.  Iyi ndwara ishobora kwandura   umuntu k’uwundi mugihe basangiye ibikoresho byifashishwa n’abogoshi,ibisokozo...

Dore icyakubwira ko uzarwara indwara ya herpes, menya uko wafasha umuntu urwaye ibihara

Image
INDWARA Y'IBIHARA Ibihara ni indwara yandura cyane iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa virus ya helpes (mu ndimi z'amahanga) ikaba ituma umuntu agira umuriro . Iyo virusi yandura cyane cyane binyuze mu dutonyanga duturutse mu myanya y'ubuhemekero cyangwa se uducandwe duturuka mu kanwa iyo umuntu avuga, akoroye cyangwa yitsamuye. Uyirwaye ashobora guhita ayanduza abandi umunsi ubanziriza ko azana uduheri ku mubiri no mu minsi itanu uduheri twaratungutse. Ibimenyetso bitangira kugaragara hagati y'iminsi 14 - 21. Mu ntangiriro y'iyo ndwara igaragazwa n'ibiheri bikwira ku mubiri, aho byaje hagatukura kandi hakaryaryata. Ibiheri bimwe muri ibyo bizamo amazi imbere , bigahishira kandi akenshi bikameneka cyangwa bikaza ariko ntibihishire neza nyuma y'iminsi bigahoka aho byari biri hagasigara inkovu. Ibindi biheri biza hagati y'iminsi 3-4 ugereranije. (Abana benshi hejuru y' ibyo bimenyetso usanga bafite umuriro , inkorora, kubura ubushake bwo kur...

Indwara itangaje y'uduheri dufata munsi y'ikirenge no mu biganza, reba inama z'uko wayirinda. n'uko wafasha uyirwaye.

Image
UDUHERI , reba no ku miswa yo ku birenge no kutubyimba duto. Uduheri ni indwara ikunda kuza ku ruhu cyangwa mu bwoya. Tukaba dukunze kuza ku kiganza cyangwa mu  bworo bw'ikirenge kandi tugakurira ku mubiri dukora igice cy'uruziga. Ibimenyetso byatwo • Mu ntangiriro utwo duheri dukura dusa n'uruhu rw'umubiri noneho twamara gukura neza  tugakomera. Utumazeho iminsi n'utunini turameneka kandi dushobora kubabaza umuntu cyane. • Uduheri tuza mu bworo bw'ikirenge burimo amoko abiri: udukurira ku ruhu, uduheri tuza ari kamwe  kamwe cyangwa udukurira mu ruhu imbere tukaba twegeranye kamwe iruhande rw'akandi tukaba  dushobora kugera kuri centimetero nyinshi zaho turi. • Uduheri tuza ku kiganza akenshi dukwirakwira hafi y'inzara. • Kuruma inzara no gukomeretsa hagati y'inzara n'uruhu bishobora gutuma uduheri turi hafi  y'inzara turushaho gukura. • Ku munwa, ku ruhu rwo ku jisho, mu myanya y'amazuru uduheri twaho tuba atari tunini. Kwivur...

Dore icyakubwira ko uzarwara indwara y'ubushita, dore uko wayivura n'igihe biba ngombwa kujya ku ivuriro.

Image
UBUSHITA Ubushita buterwa n'agasimba kameze nk' igitagangurirwa kangana na 0,3mm-0,5mm z'uburebure kari mu  bwoko bw'indondwe. Abantu bashobora kwanduzanya ubushita mu gukoranaho. Gukora ahantu hamwe  ako gasimba karumye birahagije ko umuntu ahita yandura. Gusuhuzanya cyangwa gukora ku muntu ako kanya ntabwo byatuma umuntu yanduza undi. Birashoboka ko ubwo buheri burwara umuntu warusanzwe  arwaye ibindi biheri bizamo amazi cyangwa ukabwandurira mu myenda. Ururondwe rw'ingore rushobora  kubaho hagati y'umunsi 1-2 rudafashe ku mubiri. Abantu ntibashobora kwanduza inyamaswa ubwo buheri kandi n'inyamaswa ntizishobora kwanduza abantu ubwo buheri. Ururondwe rw'ingore ruba ku ruhu  rw'umuntu ukwezi, muri icyo gihe ruterera amagi yarwo ku mubiri ari hagati ya 60 - 90. Ubuheri butangira  kurya umuntu hagati ya nyuma y'ibyumweru 3-6 uhereye umunsi umuntu yafatiweho, nyuma yabwo nibwo  abasirikare b'umubiri batangira kwirema ngo barwanye uburondwe ...

Dore Imiti ivura inda zo mu mutwe, ku bagira imisatsi imara igihe ku mitwe yabo. Soma n'uko wakwirinda iyi ndwara!

Image
INDWARA ZO KU MUTWE (inda) :   Inda ni udusimba duto ushobora gusanga ku binyabuzima bimwe na bimwe bifite amaraso harimo n'abantu. Utwo dusimba rero tukaba dukenera kunywa amaraso y'icyo kinyabuzima kugirango tubeho, ku bantu utwo dusimba dukunze kuboneka mu mutwe, ku bindi bice by'umubiri(cyangwa se mu myenda), ndetse no kubice byegereye imyanya ndangagitsina. kugirango izo nda zibeho rero zikaba zinyunyuza amaraso ya wa muntu maze zikaba ariyo zikoresha mu kugirango zibone ibyo umubiri ukeneye. Inda ntizikunze guhita zigaragara ku maso. Kugira ngo ziboneke n' uko usokoresha igisokozo gifite amenyo akomeye, nka mukushi cyangwa igisokozo gikuramo inda, nyuma umuntu akagisokoresha yashyize  urupapuro rw'umweru aho asokoreza. Kuri urwo rupapuro niho inda zigwa umuntu agahita azibona. Ndetse  imigi (amagi y'inda y'umweru) iyo iri mu mutwe biba byemeza ko umuntu arwaye inda. Igisokozo gikuramo  inda gishobora kugurirwa kuri farumasi. Ibimenyetso by'iy...

Indwara ziterwa n'ururondwe ushobora kuzirinda, kuzivura, reba igihe biba ari ngombwa kujya kwa muganga.

Image
INDWARA ZITERWA N'URURONDWE: Indwara ziterwa n'ururondwe ni indwara zikunze kugaragara cyane ku isi akenshi ziba zatewe no kurumwa n'indondwe. Izi ndwondwe rero tukaba tuzisanga ahantu henshi hatandukanye , haba mu mashyamba cyangwa se no ku nyamaswa tworora mu ngo zacu. Ururondwe  iyo rukurumye rushobora kugushyiramo udukoko dutera indwara runaka, mbese nk'uko umubu utera mu muntu udukoko dutera malariya iyo umurumye. Bikaba rero ari iby'ingenzi ko tumenya iby'utu dukoko mu rwego rwo kwirinda n'indwara ziduturukaho. Dore icyo wakora: Mu gihe ugenda mu byatsi cyangwa mu ishyamba ujye wambara bote n'amapantaro afite amaguru maremare. Ipantaro uyicengeze mu masogisi. Wambare imyenda ifite amabara yerurutse kugira ngo  nihajyaho ururondwe uhite urubona. Mbere yo kwinjira mu nzu banza ukungute imyenda. Banza urebe niba  nta rurondwe rwafashe ku mubiri, nusanga ruriho urukureho. Indondwe zishobora gufata ku bantu zivuye ku nyamaswa zo mu rugo. Kwivura...

Menya indwara y'uduheri tuzamo amashyira, ishobora kwinjirira aho bakogoshe kandi ifata abantu bingeri zose cyane abana

Image
UDUHERI TUZAMO AMASHYIRA DUTUTUMBYE Uduheri tuzamo amashyira duterwa n'udukoko twitwa sitafirokoke(staphylococcus) cyangwa sitereputokoke (streptococcus) dutuma uruhu  ruzana uduheri turimo amashyira, tukaba twandura ku buryo bworoshye cyane ku bana, ariko gake cyane  ku bantu bakuru. Utu duheri tuzamo amashyira, akenshi twandurira mu gusuhuzanya cyangwa gukoranaho. Ibimenyetso by'iyi ndwara: • Ubusanzwe uduheri tuza hafi y'umunwa na hafi y'amazuru tuba ari uduheri tudatinda, duhita  dukira mbere y'uko umuntu atangira kutwibazaho. • Muri utwo duheri havamo amashyira cyangwa ibisa n'amazi, iyo twumye tujya gusa n'umuhondo,  tukameneka cyangwa tukavirirana nyuma y'iminsi ibiri, utwo duheri turimo amashyira tuba  twafashe n'ahandi tukaba twinshi. • Mu ijosi naho hashobora kubyimba hakanababaza. • Hejuru y'ibyo bimenyetso byo ku ruhu umuntu ashobora kugira umuriro. Uko wakwivura iyi ndwara: • Haranira kugira isuku ihagije y' intoki. • ...

Impengeri cyangwa se utubyimba two ku mubiri, ushobora kutwirinda ukaturinda n'abo mubana

Image
IMPENGERI CYANGWA UTUBYIMBA Reba no ku miswa yo mu birenge . Impengeri ni utubyimba duto duterwa na virusi ituma abana bazana uduheri, ntibikunze kuba ku bantu  bakuru. Abakunda kurwara impengeri cyane cyane ni abantu bafite uruhu rwumye n'abana bafite uruhu  rurwaragurika. Igihe cyo kwandura gisimburana kuva ku ibyumweru bibiri kugeza ku byumweru bitandatu. Impengeri akenshi zimara amezi, rimwe na rimwe zikamara imyaka kandi aho zivuye ntizihasiga inkovu. Umwana uzirwaye ntabwo abagomba kwirindwa kwegera abandi, ngo bimubuze kujya ku kigo cy'incuke  cyangwa ngo bimibuze kujya ku ishuri. Impengeri cyangwa utubyimba ubusanzwe turikiza nta wundi muti  uhambaye bisaba. Ibimenyetso by'iyi ndwara: • Agahengeri kaba kangana na milimetero ebyiri urebeshe amaso agahengeri kaba kangana n'agaheri  gasanzwe ariko mo hagati ushobora kubonamo akantu. • Impengeri zishobora kuba ari mbarwa, zirenga icumi cyangwa zirenga ijana. • Akenshi impengeri ziza ahantu hari uru...

Indwara y'imiswa yo mu birenge ushobora kuyirinda; kuyivura niba warayanduye; ongera ubumenyi kuri yo

Image
IMISWA YO KUBIRENGE Imiswa yo ku kirenge ikunda kuza ahantu umuntu akandagirira, ibyo bigatuma bigora ko umuntu arinda  uruhu rwaho cyangwa kuharinda gutsikamirwa. Ibimenyetso bizakwereka ko urwaye imiswa yo mu birenge: • Aho iyo miswa itangiye kuza umuntu yumva habyimbye. Iyo iri gukura yinjira mu mubiri, ukumva  hajemo uburemere kandi imiswa igatangira kujya ikubabaza. Uko wakwivura(wakwikorera ubutabazi bw'ibanze) • Imiswa yo kubirenge ikira nyuma y'ibyumweru bike iyo washyizeho agapfuko kabugenewe  (siparadara). Ukata agapfuko kangana nuko umuswa ungana ukakomekaho, hanyuma ukagafatisha siparadara. Buri nyuma y'iminsi ibiri uhindura igipfuko kuzageza igihe imiswa ikiriye  neza"irandukanye n'imizi yayo". Kwivura imiswa ukoresheje siparadara zabugenewe akenshi bimara hagati y'ibyumweru2-4. • Kugira ngo ukire vuba nuko wakoresha umuti uboneka muri farumasi uvangwa n'amazi ashyushye.  Aho imiswa iri uhashyiraho uwo muti ugakora ku buryo utang...

DORE UKO WAKWIKORERA UBUTABAZI BW'IBANZE IGIHE UFASHWE N'INDWARA YO KUBYIMBIRWA MU NZARA

Image
INDWARA YO KUBYIMBIRWA MU NZARA Kubyimbirwa mu nzara ni ukubyimbirwa aho inzara zihurira n'uruhu, zigasaduka kandi zikanavaho. Guca inzara ukazigira ngufi cyane bishobora gutuma wisesereza kubyimbirwa bigacengera mu rwara imbere. K ubyimbirwa mu nzara bishobora kuba ku mpande aho inzara zirangirira cyangwa ku ruhu aho inzara zitangirira zifatana n' umubiri. Inzara zo ku mano zakuze zinjira mu mubiri biba biterwa no kwambara inkweto zitagukwira zifunganye cyane cyangwa se n' ibindi bintu bishobora kuba bitsikamira cyangwa bibangamira amano. Ibimenyetso byakwereka ko urwaye iyi ndwara:     • Kubabara cyangwa kokerwa mu nzara zo ku ntoki cyangwa ku mano. • Aho inzara zihurira n'umubiri hatukura cyane. • Aho inzara zihurira n'umubiri harimo amazi. • Kubyimba aho inzara zihurira n'umubiri igihe kirekire, hagasaduka kandi inzara zikavamo. Inzara zirashishuka kandi n' aho zihurira n'umubiri hakababaza. Uko wakwivura n'uko wakwirinda kurwara i...

SOBANUKIRWA IBIJYANYE N'INDWARA Z'URUHU N'UKO WAZIVURA MBERE YO KUJYA KU IVURIRO

Image
SOBANUKIRWA IBIJYANYE N'INDWARA Z'URUHU Umwera uterwa n'umwuka wumye wo hanze, gukaraba inshuro nyinshi, no guhindagurika k'ubushyuhe (igihe cy' ubushyuhe/igihe cy' ubukonje). Ubuheri bushobora guterwa no guhindagurika k'umubiri, udusimba dutoya cyane twangiza umubiri, virusi cyangwa ibihumyo(uduhumyo duto dutera indwara nk'ibihushi,...) nabyo biri mu bishobora kuba byakwangiza umubiri, ibintu bikoze mu butabire bishobora kwangiza umubiri( nk'imiti cyangwa amavuta amwe n'amwe twisiga), uburwayi buturuka kubisanira( cyanga ibyo dukomora mu babyeyi biri genetic) cyangwa n'izindi mpamvu. Uburyaryate bwongerwa n'ibyuya, amavuta afashe cyane, umunaniro uterwa no gutekereza cyane cyangwa imyenda ikanyaraye. Ibimenyetso bishobora kukwereka ko ufite ikibazo cy'indwara y'uruhu: • Gukomera k'uruhu, kocyera, gusa n'ahacitse igisebe, guhindura ibara k'uruhu no kuryaryata. • Uruhu rwafashwe n'indwara ruratukura rukokera kand...

Ese uruyuki, Ivubi, IKivumvuri cyangwa utundi dusimba dushobora kukuruma ugapfa? Ni gute wabyitwaramo igihe warumwe n'agasimba?

Image
IBIBAZO BITERWA NO KURUMWA N'UDUSIMBA N'AHO TWAKURUMYE Udusimba twinshi two mu RWANDA tuguruka ntabwo turyana kandi n'uturumana iyo turumye umuntu, akenshi harikiza. Aho ikivumvuri cyangwa uruyuki rurumye umuntu mukuru muzima ntacyo haba. Ibimenyetso • Aho twarumye umuntu muri icyo gice cy'umubiri  harokera, hakabyimba, hagahindura ibara ndetse hakanaryarayata. Bamwe barabyimbirwa cyane Uko wabyitwaramo igihe warumwe n'agasimba: • Hanagura aho twakuriye/twakurumye, wihakanda kandi wihashima. • Ahabyimbye kandi hari ku kurya ushobora gushyiraho barafu/ikintu gikonje cyane, ni biba  ngombwa ufate umuti ugabanya ububabare. Ntuzashyire barafu cyangwa ikintu gikonje ku mubiri  nta kintu kindi ubanje ku mubiri! • Ahari uburyaryate ushobora gusigaho amavuta ya korutizone aboneka muri farumasi.  Ushobora kuwugura kuri farumasi udafite urupapuro rwanditswe na muganga mukuru(ni byiza ko mu rugo uba uwufite by'agateganyo). Igihe biba ngombwa ko umuntu ajya ku Ivuriro: ...

DORE IMPAMVU ZITERA KUNUKA IGIKARA!

Image
TUMENYE BYINSHI KU NDWARA ABENSHI BAKUNZE KWITA "KUNUKA IGIKARA" IKIBAZO CY'UMUKUNZI WA BAZA MUGANGA : mfite imyaka 21 nkaba ndumuhungu mfite ikibazo cyo kunuka mukwaha. ngira isuku ihagije ariko byabaye ibyubusa. ese biterwaniki? ese birakira? Amazina yanjye nibanga rikomeye Murakoze! to: " bazamuganga1@g mail.com " < bazamuganga1@g mail.com > IGISUBIZO : Kimwe n'uyu mugenzi wacu, usanga hari abafite ikibazo kibabangamiye bo ubwabo ndetse n’ababegera bitewe n’umwuka mubi ubaturukaho ari byo bamwe bita KUNUKA IGIKARA. Icyo kibazo cyo kugira umwuka mubi usanga abantu batandukanye baba batazi intandaro yabyo akaba ari kubw’izo mpamvu twagerageje kubashakira iby'iyi ndwara tubyitondeye kugirango abantu basobanukirwe mu buryo bwuzuye impamvu zitera gusohora umwuka mubi cyangwa KUNUKA IGIKARA ndetse n’icyakorwa ngo umuntu abyirinde. IMPAMVU ZITERA KUNUKA IGIKARA: Icyuya cy’umuntu cyo ubwacyo ni kimwe mu bishobora kuba im...

INDA KU MUBIRI!

Image
TUMENYE INDA N'AMOKO YAZO! Igihe nari nkiri mu mashuri abanza, Umwarimu yanyuraga kuri buri munyeshuri areba mu musatsi we ndetse akamanura n'imyenda akamureba mu gatuza no mw'irugu. Noneho ibyo byarangira, nyuma ukumva bahamagaye amazina y'abana basanzeho inda ngo bajye kwitaba mu biro, bakabahamagara bakoresheje indangururamajwi y'ikigo twigagaho. Jye nabonaga ari iyicarubozo. Nari ndwaye inda zo mu mutwe, n'ubwo mama wange ntako atagiraga ngo akore ibishoboka byose kugirango nzikire, byabaga iby'ubusa. Abantu baransekaga cyane. Iyo twabaga turi kumurongo tugiye gufata ifunguro rya saa sita dore ko naryaga ku ishuri kumanywa,wasangaga abana twiganaga barabaga bandyanira inzara, bakanyitaza cyane, ndetse ugasanga bari kurwana inyuma cyangwa imbere yange ngo hatagira unyegera nkazimwanduza.Byari biteye agahinda. Sinashoboraga kuba nagira inshuti nk'abandi bana, kuko nahoraga nanifitiye isoni n'ikimwaro.Ubu cyakoze ndizera ko ibigo by...