23 October, 2020

, , ,

Wari uziko ushobora kuba ufite trichomonas ariko nta bimenyetso ufite? Menya byinshi kuri yo.

 Trichomonas ni iki?


Trichomonas ni indwara ikunda gukwirakwizwa mu gihe hakorwa imibonano mpuzabitsina idakingiye. Iterwa n'agakoko kitwa Trichomonas vaginalis. Nubwo ibimenyetso by'indwara bitandukanye, abantu benshi bafite aka gakoko ntibashobora kuvuga ko banduye.

Trichomoniasis niyo ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina  ikunze kuvurwa igakira. Muri Amerika, abantu bagera kuri miliyoni 3.7 bafite ubwandu bwayo. Nyamara, abagera kuri 30% bonyine nibo bafite ibimenyetso byose bya trichomonas. Ikunze kwandurwa n'abagore cyane kuruta abagabo. Nanone abagore bakuze nibo bayandura  cyane kurusha abagore bakiri bato.

Bigenda gute ngo umuntu  arware trichomonas?

Kagakoko twabonye, kava ku muntu wanduye trichomonas kakajya ku muntu utanduye mugihe bakora imibonano mpuzabitsina. Ntibisanzwe koaka gakoko gafata ibindi bice by'umubiri, nk'amaboko, umunwa cg ahandi. Ntibizwi neza impamvu abantu bamwe banduye aka gakoko bagira ibimenyetso mu gihe abandi bo batabibona. Birashoboka ko biterwa n'ibintu byinshi birimo nk'imyaka y'umuntu n'ubuzima bwe muri rusange. Abantu banduye badafite ibimenyetso bashobora kwanduza abandi.

Ni iki cyakubwira ko urwaye Trichomonas?

Abagera kuri 70% banduye nta bimenyetso  baba bafite. Iyo trichomonas iguteye ibimenyetso, bishobora kuva ku kuryaryatwa byoroheje kugeza ku muriro ukabije. Abantu bamwe bafite ibimenyetso babibona mu gihe cy'iminsi 5 kugeza 28 nyuma yo kwandura. Abandi bo ntibagaragaza ibimenyetso kugeza mu gihe kirekire . Ibimenyetso bishobora kuza kandi bishobora no kugenda.

Ibimenyetso bya trichomoniasis kubagabo ni bikurikira:

Kubabara no kuryaryatwa ku gitsina cg mu muyoboro w'inkari;

Kubabara(Gushya) nyuma yo kwihagarika cyangwa nyuma yo kurangiza gukora imibonano mpuzabitsina;

Kugira ibintu biva mu gitsina.

Ibimenyetso bya trichomonas ku bagore birimo:

Kokerwa, gutukura cyangwa kubabara imyanya ndangagitsina;

Kumva abangamiwe igihe yihagarika inkari;

Impinduka mu myanya myibarukiro yabo (ni kuvuga, kwiyongera kururenda rusohoka mu gitsina rukaba rwinshi kandi rworoshye cyane) urwo rurenda rushobora kuba rwerurutse, rwererana, rusa umuhondo, cyangwa icyatsi kibisi gifite impumuro idasanzwe nk'iyamafi.

Kugira trichomoniasis birashobora gutuma wumva udashimishijwe no gukora imibonano mpuzabitsina. Iyo hatabayeho kuvurwa, ushobora kumarana ubu burwayi amezi cyangwa imyaka.

Ibibazo n'ingaruka ziterwa no kurwara trichomonas?

Trichomonas ishobora kongera ibyago byo kwandura cyangwa gukwirakwiza izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Urugero, trichomoniasis ishobora kwangiza imyanya myibarukiro ikagutera nk'udusebe ku buryo bishobora koroha kwandura virusi itera sida , cyangwa uyirwaye bigatuma byoroha kwanduza virusi itera sida uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina.

Nigute trichomonas igira ingaruka kumugore utwite n'umwana we?

Abagore batwite barwaye trichomoniasis bagira ibyago byinshi byo kubyara hakiri kare (kubyara imburagihe). Nanone, abana bavutse ku babyeyi banduye bavukana ibiro bike (munsi y'ibiro 2.5).

Nigute trichomonas isuzumwa?

Udukoko tubiri twa trichomonas.

Ntibishoboka gusuzuma trichomoniasis ukurikije ibimenyetso byonyine. Ku bagabo no ku bagore, abaganga bashobora kugusuzuma no kukwakira ibizamini bya laboratoire kugirango babone ko ufite ka gakoko gatera trichomoniasis.

Ivurwa ite?

Trichomoniasis Ivurwa hakoreshejwe imiti (yaba metronidazole cyangwa tinidazole). Ibi binini bifatwa mukanwa. iyi miti n' abagore batwite bashobora kuyifata. Ntabwo byemewe kunywa inzoga mugihe cyamasaha 24 nyuma yo gufata iyi miti.

Nyuma yo kuvurwa iyi ndwara, ushobora kuzongera kuyandura. Umuntu umwe kuri batanu, ashobora kongera kuyandura mu gihe cyamezi 3 nyuma yo kuvurwa. Kugira ngo wirinde kwandura, wowe nuwo muhuza ibitsina mugomba kuvurirwa icyarimwe. Tegereza kongera gukora imibonano mpuzabitsina kugeza igihe mwavuwe kandi ibimenyetso byose byagiye (akenshi bigenda mu cyumweru). Isuzumishe buri mezi 3 kugirango umenye neza ko utongeye kwandura, cyangwa wisuzumishe vuba niba ibimenyetso byawe bigarutse mbere y'icyo gihe.

Nigute trichomoniasis yakwirindwa?

Inzira yonyine yo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni ukudakora imibonano mpuzabitsina iyo ariyo yose.

Niba ukora imibonano mpuzabitsina, ushobora gukora ibintu bikurikira kugirango ugabanye amahirwe yo kurwara trichomoniasis.

Kudaca inyuma uwawe kandi ubizi neza ko yisuzumishije kandi atarwaye.

Koresha agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina. Ibi bishobora kugabanya amahirwe yawe yo kurwara trichomoniasis.

Niba wowe cyangwa hari umuntu uzi ufite ibimenyetso bya trichomoniasis cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gana ivuriro rikwegereye.

Ufite ikindi kibazo, reba ahanditse contact us utwandikire.

03 July, 2020

, , , , ,

MENYA UKO WAKWITA KU MENYO YAWE NTIYANGIRIKE

Tuvuge ibijyanye n'isuku y'amenyo
isuku y'amenyo

Abantu benshi usanga batazi uko boza amenyo yabo, nababikora usanga batayoza neza uko bikwiye. Ubushakashatsi bugaragaza ko kutoza amenyo neza aribyo byangiza amenyo n'ishinya kuruta kutayoza namba. 

Abenshi ntitwoza amenyo ngo tumare igihe gikwiriye, abenshi ntidukoresha akagozi kagenewe gukura imyanda hagati y'amenyo kandi nanone abenshi ntitugira umuco kureba muganga w'amenyo ngo tumenye ubuzima bw'amenyo yacu.

Dore uko wakoresha uburoso bwawe; bufate nkuko ufata ikaramu ubundi usukure amenyo yawe mugihe cy'minota ibiri. 
Ni gute wasukura mu kanwa?
Oza amenyo yawe ukoresheje uburoso, woze hagati y'amenyo kandi ntiwibagirwe koza ururimi no mu gisenge cy'akanwa. Uburoso bwawe ntibufite kuba buteye mu buryo budasanzwe, gusa bugomba kuba bufite uturoso tworoshye kandi ukabuhindura buri kwezi. Watinda nturenze atatu.

28 August, 2018

, ,

KUBONEZA URUBYARO: KWIFUNGISHA BURUNDU

UBU NI UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)
i.    UBURYO BWO KWIFUNGISHA BURUNDU KU BAGABO(VASECTOMY); ubu ni uburyo bumenyerewe cyane ku bagabo butuma badashobora kubyara ariko nta kibazo biteje kubijyanye no gukora ndetse no kunyurwa n’imibonano mpuzabitsina. Uti bikorwa bite? Umuganga afata umuyoborantanga uva muri buri bya akawukata ubundi akawuhambira, ku buryo igihe umugabo asohoye amasohoro aza, ariko nta ntanga ziba zirimo kuko inzira zacagamo iba yafunzwe. Kubera ko mubigize amasohoro intanga ziba zifashe umwanya muto, akenshi usanga kwifungisha kw’abagabo nta kibazo biteza ku ngano y’amasohoro umugabo asohora. Nanone za ntanga zitari kubona aho zica ngo zisohoke, ntacyo zitwara umugabo nk’uko bamwe bajya babigiraho impungenge kuko umubiri uhita uzifata ukazikuramo ibindi bintu ukeneye, nk’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, n’ibirinda indwara.
ii.    Uburyo bumenyerewe ku bagore bwo kwifungisha burundu ni ubwo gukata no guhambira umuyoborantanga(tubal ligation) nk’uko bigenda ku bagabo. Ubu buryo bufunga inzira intangangabo zicamo zijya kureba intangangore kugirango habeho isama.
IBIBANZIRIZA IYI NKURU:
1.SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO
2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE) 

3 KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE.
4.   KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA

5.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE.


Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 
Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296
, ,

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE

 Hari ibinini byakozwe biba birimo imisemburo ibiri ariyo estrogen na progesterone bikaba bikunze gukoreshwa kugirango bifashe umugore n’umuryango muri rusange kutabyara abana batateguwe. Ibi binini biba birimo ingano ihagije y’iriya misemburo ibiri tumaze kuvuga kuburyo igenda igatuma hatabaho irekurwa rya FSH na LH twigeze nayo kuvugaho, maze ntihabeho kurekurwa kw’intangangore kuko twabonye ko LH na FSH ariyo igira uruhare runini kw’irekurwa ryayo, ubwo rero iyo nta yihari, nta ntangangore iboneka. Nta ntangangore nta sama ribaho. Uko imyaka yagiye ihita, ingano ya estrogen na progesterone iba iri mu biriya binini bikoreshwa mu kuringaniza urubyaro yagiye igabanywa, ariyo mpamvu ibikoreshwa muri iki gihe bigira ingaruka mbi nkeya ugereranyije n’ibyakoreshwaga mbere. Hari ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima cyangwa gucika k’udutsi two mu bwonko ku bagore bakoresha ibi binini byo kuboneza urubyaro, nanone ibi byago ni byinshi ku banywa itabi, ku bagira ibibazo by’umuvuduko w’amaraso cyangwa abagira ibibazo byo kuvura kw’amaraso(coagulation disorders). Ku bagore hafi ya bose ibi binini biba bihagije kugirango bibarinde gusama kandi nta ngaruka mbi nyinshi bibagiraho kugeza ku myaka 35.
Indi miti y’inshinge urugero nka Depo-Provera,iba irimo umusemburo wa progesterone, yo ishobora kuba yarinda gusama mu gihe kigeze ku mezi atatu bitewe n’ingano y’uwo musemburo uri mu rushinge. Nanone uno musemburo ushobora gushyirwa mu gapira aho kuwushyira mu rushinge maze ako gapira kagashyirwa munsi y’uruhu, aho cyane cyane gakunda gushyirwa mu kuboko. Nibyo bita AGAPIRA KO MU KUBOKO. Aka gapira gashobora gufasha kuringaniza urubyaro mu gihe kigeze ku myaka itanu. Mu gihe umugore ari gukoresha ubu buryo bw’inshinge cyangwa bw’agapira, ntabwo ashobora kujya mu mihango kubera uriya musemburo wa progesterone uba uri mu maraso ye.
Aha rero twavuga ko aho inshinge n’agapira bibera byiza kuruta ubundi buryo bwose bukoresha imiti ni uko bwo bukurinda guhora urya ibinini buri munsi. Dore ko hari n’igihe umuntu ashobora kwibagirwa kubifata.
IBIBANZIRIZA IYI NKURU:
1.SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO
2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE) 

3 KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE.
4.   KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA.


SOMA IBIKURIKIRA IYI NKURU:
  1.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)

Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 

Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296
, ,

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA

Ubu ni uburyo bukoreshwa n’abagore bamaze igihe gito babyaye, aho bumufasha  kwirinda gusama amezi make nyuma yo kubyara. Ushobora guhita wibaza uti ibyo bibaho gute? Dore uko bigenda:  Igihe umwana aba ari gukurura amashereka yonka ibere rya nyina  bihita bimenyesha agace kitwa hypothalamus kaba mu bwonko ko kagomba kureka umusemburo witwa prolactin, n’uwitwa oxytocin ikarekurwa. Prolactin ituma hakorwa amashereka menshi naho uriya witwa oxytocin ugakora akazi ko gusa nk’ukanda udufuka tuba mu ibere tubamo amashereka kugirango amashereka asohoke maze wa mwana uri gukwega ayabone.  Gusa nanone iyo iriya misemburo ibiri iri mu maraso ihita ituma indi ibiri, harimo  uwitwa FSH(follicules stimulating hormones) ndetse n’uwitwa LH(lutheinising hormones) idakora , kandi iyi ibiri ya nyuma ariyo ituma intangangore ikura ndetse ikanatuma irekurwa ukwezi k’umugore kugeze hagati kugirango itegereze intangangabo bikore umwana. Nanone FSH na LH niyo ituma umugore abona imihango iyo ukwezi kwe gutangiye. Ubu buryo bushobora kugumya kurinda gusama mu gihe umugore akomeje konsa umwana we. Gusa igihe arekeye aho konsa , azongera asubire ku kwezi kwe nk’uko bisanzwe, atangire abone imihango, kandi abe ashobora kongera gusama. Ubu buryo ariko nabwo hari igihe buba butizewe. Uti ryari? Kubera y’uko intangangore ikunda kurekurwa mbere y’uko umugore abona imihango ya mbere, hari igihe ashobora kwibeshya azi ko atarasubira mu kwezi kwe maze agashiduka yasamye. Ubwo icyo gihe ashiduka abona atwite kandi nta mihango yigeze abona, aze bikamuyobera.

KANDA HANO HASI USOME IBIBANZA KURI IYI NKURU
1.SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO
2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE) 

3 KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE.
SOMA IBIKURIKIRA IYI NKURU
  1. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE.
  2.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)
Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 
Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296


, ,

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE

a)    UDUKINGIRIZO:
i.    AGAKINGIRIZO K’UMUGABO (male condom): Akenshi kaba gakoze mu ruhu rw’inyamaswa(animal membrane), kawucu, cyangwa se gakoze muri latex. Gakoze ku buryo kajya ku gitsina cy’umugabo kakagitwikira cyose, nanone gakora nk’urukuta kuko gatuma intanga umugabo asohora zitajya mu gitsina cy’umugore ahubwo zikaguma ziretse muri ka gakingirizo. Bityo kakaba kabujije isama,  gutwita ntibibeho kuko intangangabo ziba zitahuye n’intangangore ngo bikore umwana. Uretse gusama, udukingirizo dushobora no kurinda indwara zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina, nka za SIDA , IMITEZI , MBURUGU n’izindi.
ii.    AGAKINGIRIZO K’UMUGORE: aka gakingirizo k’umugore nako gakora nk’urukuta. Uti gute se? Aka gakingirizo kinjizwa mu gitsina cy’umugore  bigakorwa n’umugore, mbere y’uko akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo. Nk’uko bigenda ku gakingirizo k’umugabo aka nako iyo habayeho gusohora amasohoro ariyo aba arimo intangangabo ntiyinjira mu gitsinagore ngo ahure n’intangangore iba yararekuwe cyangwa iri hafi kurekurwa, ahubwo zijya muri ka gakingirizo zikaba ariho zireka maze kakaza kuvanwamo kakajugunywa  ahabigenewe.
 Hari ubundi buryo nabwo bukora nk’urukuta, bubuza intanga zasohorewe mu gitsina cy’umugore kwinjira ngo zijye muri nyababyeyi, kuko ibi iyo bibayeho nibwo zigenda zigahura n’intangangore maze hakabaho gusama. Muri bwo hakubiyemo icyo twita:
b)    AKAGOFERO K’INKONDO Y’UMURA (cervical cap), DIAPHRAGM, n’IMITI YICA INTANGANGABO (spermicidal agents). Akagofero k’inkondo y’umura ndetse na diaphragm ni udukoresho akenshi tuba dukoze muri pulastike cyangwa se kawucu(rubber), tumeze nk’akagofero cyangwa agapfundikizo, kagenda kagapfundikira inkondo y’umura maze intanga zasohowe ntizibashe kurenga inkondo y’umura ngo zijye muri nyababyeyi ahubwo zigahera hanze y’inkondo y’umura ni ukuvuga aho dukunze kwita mu nda ibyara, aho umwana aca asohoka mu gihe avuka. Buri gihe uzasanga diaphragm ariyo nini kurusha ka kagofero k’inkondo y’umura(cervical cap). Imiti ikunda gukoreshwa cyane ni imiti yica intangangabo ikoze ku buryo iyo igeze mu gitsinagore itanga urufuro;  nanone hari indi ikoze mu buryo bw’ amavuta byose  bigashyirwa mu nda ibyara maze bikica intangangabo zasohowe mu gihe hakorwaga imibonano  mpuzabitsina. Iyi miti ikaba yinjizwa mu gitsina mbere y’imibonano. Iyo iyi miti ikoreshejwe iri hamwe n’agakingirizo niho usanga biba byizewe ko byakurinda gusama kuruta gukoresha kimwe ukwacyo cyonyine.
KANDA HANO USOME IBIBANZA KURI IYI NKURU:
1.SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO
2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE)

IBIKURIKIRA IYI NKURU:
  1. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA.
  2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE.
  3.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)


Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 
Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296



, ,

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE CYANGWA SE (BWA KAMERE)


a)    UBURYO BWO KWIFATA, ubu ni uburyo bwo kureka cyangwa se kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina. Bukaba ari bwo buryo twavuga ko bwizewe 100% bwo kwirinda gutwita iyo bukoreshejwe neza nta kudohoka. Gusa hari igihe butaba bwizewe, iyo bukoreshwa rimwe na rimwe, cyane cyane ku bantu bubatse.
b)    UBURYO BWO KWIYAKANA: Ubu ni uburyo bukoreshwa n’abagabo, aho umugabo yiyaka umugore we akavana igitsina cye mucy’umugore mbere y’uko asohora. Gusa ubu ni uburyo butakwiringirwa kuko busaba ko nyiri ukubukoresha(umugabo)aba azi neza nta kwibeshya kandi afite ubushake bwo kuza kwiyaka umugore we mu gihe gikwiriye( mbere yo gusohora). Iyo bitabaye gutyo ashiduka uburyo bwe butageze ku ntego. Ubu buryo nanone usanga buvugwaho kuba butizewe,  kuko bwirengagiza ko mu matembabuzi asohoka mbere y’amasohoro ya nyayo haba harimo intanga. Izi ntanga rero zikaba zishobora guteza ibibazo mu gihe mwashakaga kwirinda gutwita, akakwiyaka zarangije kugeramo kare.

c)    UBURYO BWA KAMERE BUKORESHWA N’IMIRYANGO KUGIRANGO HIRINDWE INDA ZITATEGUWE; NI UBURYO BWO KWIFATA RIMWE NA RIMWE (MU GIHE CY’UBURUMBUKE), Ubu ni uburyo bwo kwifata ntihakorwe imibonano mpuzabitsina  ariko atari igihe cyose ahubwo ari mbere gato na nyuma gato y’uko intangangore irekurwa(ovulation). Ikintu cy’ingenzi gituma ubu buryo burinda gusama ni ukumenya neza nta kwibeshya igihe intanga y’umugore wawe irekurirwa, niho usanga abenshi bakoresha urunigi kugirango bagabanye ukwibeshya. (ubutaha  tukaba tuzababwira uko urunigi rukoreshwa). Nubwo ubu buryo bushobora gufasha no kurinda imiryango kutabyara abana batateganyijwe, bufite n’amahirwe menshi yo gutenguha ababukoresha, biturutse ahanini nk’uko twigeze kubivuga, ku kutamenya igihe intangangore irekurirwa, nanone biturutse ku kudashobora kwifata muri cya gihe cy’uburumbuke ni ukuvuga mbere na nyuma y’uko intangangore irekurwa (igihe cya ovulation).


KANDA HASI AHA USOME IBIBANZA KURI IYI NKURU
SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO

KANDA HASI AHA USOME IBIKURIKIRA
  1. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE.
  2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA.
  3. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE.
  4.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)

Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 
Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296
, ,

SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO

Hari uburyo butandukanye bukoreshwa kugirango hirindwe  gusama[1] cyangwa se hirindwe gutwita[2] inda zititeguwe. Bumwe muri bwo bubuza intangangabo guhura n’intangangore guhura ngo bikore igi (igi niryo rikura rikavamo umwana). Ubundi buryo bwo ntiburinda ko igi rikorwa ahubwo bwo bubuza  ko igi ryarangije gukorwa riza gufata muri nyababyeyi aho rizakurira. Ubundi buryo bwa gatatu bwo buvanamo inda iba yaramaze gukorwa ni ukuvuga igi ryamaze gufata neza muri nyababyeyi. Gusa ubu bwa gatatu bwo ntituri bubuvugeho cyane ahubwo turibanda kuri buriya bubiri bwa mbere. Ubwinshi muri ubu buryo tugiye kuvugaho burizewe kandi  bugera ku ntego gusa iyo bukoreshejwe neza.
KANDA HASI AHA USOME MU BURYO BURAMBUYE
  1. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE)
  2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE.
  3. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA.
  4. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE.
  5.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)
    Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 
    Email: rutayisirefx@gmail.com
    +250782796172
    +250722198296

[1] Hano nakoresheje ijambo gusama nshaka kuvuga igihe intangangabo imaze guhura n’intangangore bikoze igi.
[2] Hano nakoresheje ijambo gutwita nshaka kuvuga kuva igihe igi riba ryarangije kwicara muri nyababyeyi kugeza ku mezi 9 umubyeyi agiye kubyara.

06 June, 2018

Sobanukirwa impamvu zitera abagabo kuzana inda (nyakubahwa),izitera umubyibuho ukabije ndetse nuko wabirwanya

Image result for big bellies for men

Umubyibuho ukabije ni iki?

Umubyibuho ukabije (obesity) ni igihe habaho imihindagurikire mu mubiri cyane hiyongera ibinure biba byaturutse kumpamvu zitandukanye noneho umubiri ukagenda ubibika mubice bitandukanye nko mu mikaya, ku ruhu,mu bibero,mu bikanu ndetse n'ahandi henshi hatandukanye.

Nk'uko bigaragara ku ifoto ahagana hepfo,buri wese ashobora kumenya niba afite umubyibuho ukabije bijyanye n'ibiro afite ndetse n'uburebure bwe,aho ufata ibiro byawe (x kgs) ukagabanya uburebure bwawe (in meters) bwikubye.

Nkuko bigaragara hepfo ku ifoto,iyo usanze biri munsi ya 18 byitwa imirire mibi cyangwa se ibiro bike bitagejeje ku bikenewe,
Iyo usanze biri hagati ya 18 na 25 byitwa ko ufite ubuzima bwiza (normal or healthy)
Iyo usanze biri hagati ya 25 na 30 byitwa ko utangiye kugira ibiro byinshi (pre obesity)
Iyo bigiye hejuru ya 30 byitwa umubyibuho ukabije.



Dore zimwe mu mpamvu zitera umubyibuho ukabije


  • Impamvu ya mbere ibitera ni imirire itaboneye cyane yiganjemo amavuta menshi,amasukari menshi,ibinure ndetse n'inyama n'ibizikomokaho hakaba no kunywa ibinyobwa bikize cyane ku masukari nka fanta na jus zo mu nganda ndetse n'inzoga zikize muri carbohydrates nka PRIMUS n'izindi.
  • Kurya ibi byose ku rugero ruri hejuru nyamara ntibikoreshwe muburyo bwo gutwikwa n'umubiri kugirango bibyazwemo ibiha imbaraga umubiri (ATP) bituma umubiri ubura icyo ubimaza bikabikwa muburyo bw'ibinure ari nabyo bitera kugira umubyibuho ukabije.
  • Indi mpamvu ibitera akenshi bikunda guturuka mu miryango kuburyo uko warya kose udashobora kubihunga bitewe n'uko umubiri uba witunganya (body and fats metabolism).
  • Indi mpamvu ibitera ni ukuba udafite ibyo ukora (inactivity) aho usanga ibyo urya byiyongera nyamara ntukore activites zitandukanye ngo umubiri ubashe kubikoresha.
  • Kudakora sport nabyo bishobora gutera kugira umubyibuho ukabije kuko sport ari bumwe muburyo bwiza kandi buboneye umubiri ukoresha utwika ibinure.
  • Bishobora kandi guterwa n'indwara zitandukanye cyane izikomoka ku mikorere mibi y'imisemburo yo mubwoko bwa thyroids,imisemburo ya cortisol cyangwa se bigaterwa na cushings syndrom.
  • Bishobora kandi guterwa no kunywa no gukoresha imiti cyane iringaniza urubyaro (birth control pills) kuko itera imyivumbagatanyo mu misemburo cyane estrogens na progesterons,hakaba imiti ivura indwara zo mu mutwe (antipschotic medications),ivura diyabete,depression (anti depressants) n'indi
  • Bishobora kandi guturuka kun kudasinzira no kutaruhuka bihagije,kundwara nka prader willi syndrom nizindi.


Ibitera cyane abagabo n'abagore kuzana inda

Nk'uko twatangiye tubivuga,ibinure byo mu mubiri bigenda byoherezwa mubice bitandukanye bikozwe n'umusemburo wa testosterone ku bagabo,uwo musemburo utegeka ko ibyo binure byakwoherezwa kubikwa mugice cyo ku nda,mu bikanu kimwe no mu gice cyo hejuru cy'umubiri (upper limb) cyose,Iyi ni nayo mpamvu ikunda gutera abagabo kuzana inda.
Mugihe ku bagore imisemburo ya cortisol ifatanyije na testosterones nkeya baba bafite mu mubiri itegeka ko bya binure bijya kuzigamwa mu gice cyo hepfo (Lower limb) kirimo amabuno,ibibero ndetse n'amaguru.


Gusa harubwo imisemburo ikora nabi ku bagore ugasanga byabinure bigiye ahanini mu gice cyo hejuru ari nayo mpamvu ubona abagore bamwe bagira inda nini nyakubahwa n'igice cyo hejuru kinini mugihe hepfo hatiyongera.
Hari nubwo bya binure biba byinshi ,imisemburo ikabirunda mugice cyo hepfo ibindi bikajya hejuru ari nabyo bikunda kuba ku bagore benshi bakabyibuha hose ndetse bakazana inda.

Izindi mpamvu harimo nko kunywa cyane ibinyobwa bikize kuri gaz,amasukari ndetse na carbohydrates,ibi byagura inyama zo munda zirimo igifu n'amara kuburyo byiyongera nabyo bigatera kuzana inda.

Indi mpamvu ibitera nuko uzasanga bishobora guturuka mu muryango wawe,ushobora kubirwanya ariko iyo ucogoye gato inda iraza ndetse n'umubyibuho ukiyongera.


Inama zagufasha kwirinda umubyibuho ukabije no kuzana inda


  • Inama ya mbere ni ukwirinda kurya no kunywa ibikize ku masukari ndetse n'amavuta menshi
  • Indi nama ni ugukora sport nibura iminota 150 mu cyumweru zirimo pompage,abdominaux nizindi zikoresha igice cy'umubiri cyo hejuru cyane icyo ku nda (abdomen).
  • Indi nama ni ukugerageza kurya imboga n'imbuto na salade kuri buri funguro kuko bifasha cyane mu itunganywa ry'ibyo binure.
  • Indi nama ni ukwirinda kunywa inzoga nyinshi ndetse no kugerageza kunywa amazi menshi
  • Inama ya nyuma twasorezaho ni ukugerageza kurira ku masaha ahamye ndetse no kuruhuka bihagije.


          Byateguwe na Muganga NIYOMUBYEYI Théophile



01 June, 2018

Dore inama 9 ugirwa na muganga zagufasha kurushaho gusigasira ubuzima bwawe.

1.Gukora sport 

Gukora sport bifitiye akamaro ubuzima bwacu bwa buri munsi,nibura umuntu agomba gukora sport iminota 150 mu cyumweru,Gukora sport sukwivunagura cyane mugihe wumva udashobora gukora sport nko kwirukanka,gukina imikino myinshi itandukanye,ushobora gufata gahunda ukajya ukora urugendo rw'amaguru nibura iminota 25 buri munsi byagufasha bikakurinda Indwara z’umutima (umuvuduko ukabije w’amaraso, guhagarara k’umutima, gufungana k’udutsi dutwara amaraso, n’izindi) zibasiye abantu benshi muri ibi bihe turimo, diyabete yo mubwoko bwa 2(type 2 diabetes), kwigunga gukabije (depression), indwara nyinshi z’imitsi ndetse n’umugongo ushobora kugabanya ibyago byo kuba wazandura ukoresha umubiri wawe imyitozo ngorora mubiri ikwiye. Siporo ifasha amaraso gutembera neza, no gusukura imiyoboro y’amaraso ikuramo imyanda(excretion),sport kandi ifasha mugutuma umubiri umererwa neza (physical fitness),ifasha cyane ababana mu kwubaka urugo cyane mu kugenda neza kw'imibonano mpuzabitsina,ishobora kandi gufasha abantu gusabana no kwongera ibyishimo,igafasha kandi kurinda stress n'indwara zifata ubwonko.

2.Kunywa amazi meza kandi ahagije

Iyo tuvuze kunywa amazi meza kandi ahagije,biba bivuze ko buri wese yakagombye kunywa amazi bijyanye n'ibiro afite,niba ufite munsi ya 55kg,uba ugomba kunywa nibura litiro 1 y'amazi kumunsi,hagati y'ibiro 55-80 ugomba kunywa nibura litiro imwe n'igice kumunsi,ufite hejuru y'ibyo biro agomba kunywa hejuru ya litiro 2 kumunsiAmazi meza ni amazi atetse,yaciye mu bikoresho biyayungurura (Filtres) cyangwa se akaba yashyizwemo imiti yica udukoko (microorganismes).

Dore umumaro amazi afite mumubiri wacu
  • Amazi atuma umubiri wacu winjiza umwuka mwiza wa oxygene ukenewe mu ngingo zose. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa amazi menshi bifasha abarwaye asima (asthme) kworoherwa.
  •  Amazi yongera ubudahangarwa bw’umubiri, akanafasha kurinda indwara za kanseri
  •  Amazi atuma igifu gisya neza ibyo umuntu yariye, bikamurinda kugugarirwa
  •  Kunywa amazi bigabanya ibyago byo kwicwa n’indwara y’umutima ku buryo butunguranye
  •  Kunywa amazi menshi kandi bifasha umubiri gukoresha neza isukari dukura mu byo tunywa nibyo turya, bityo bikaturinda kurwara indwara za diyabeti
  •  Ku bagore batwite, kunywa amazi menshi bigabanya iseseme no kuruka buri kanya
  •  Kunywa amazi menshi bifasha cyane mu gihe cy’ubushyuhe bukabije ariko no mu gihe cy’ubukonje bukabije. Burya iyo hari ubukonje bukabije nabwo umuntu ashobora kwicwa n’umwuma kuko umubiri ukoresha ingufu nyinshi kugira ngo wiyongeremo agashyuhe, bityo ugakenera amazi menshi.
  •  Ikindi ni uko kunywa amazi menshi byongerera umuntu umutuzo muri we, bityo agashobora gutekereza neza no kugera kubyo yifuza mu buzima.
  •  Ku bantu banywa inzoga nyinshi kunywa amazi menshi ni ngombwa, kuko burya arukoro nayo igabanya amazi mu mubiri w’umuntu.
  •  Amazi afasha kandi umubiri w’umuntu gukoresha neza ibyo yariye, bityo bikamwongerera ingufu n’ubuzima bwiza.
3.Kwirinda kurya umunyu mwinshi,amavuta menshi ndetse n'isukari nyinshi

A.Umunyu
Uyu munyu turya (sels de cuisine) ugizwe n'umunyungugu wa Sodium na chlore (Na+Cl-),izo ions za sodium ziba zikenewe mu mubiri nk'indi myunyu ngugu gusa iyo zibaye nyinshi zitera ikibazo kuko ziremamo utuntu tw'utubumbe tugakora udutsinda nyuma umubiri ukatubika hagati mu miyoboro itwara amaraso aho tubangamira itembere ry'amaraso muri ya miyoboro tugatuma umuvuduko w'amaraso wiyongera bigahinduka uburwayi bw'umuvuduko w'amaraso binavamo kurwara indwara z'umutima,
Umunyu ubangamira ikora neza ry'impyiko n'umwijima ndetse ukanabangamira isohorwa ry'amazi mu mubiri.

B.Amavuta
Aya mavuta turya mubuzima bwacu bwa buri munsi twita ubuto yifitemo ibinure byinshi byo mubwoko bwa triglycerides binaniza umubiri cyane bigatuma umubiri uyabika ku ruhu n'ahandi hatandukanye nko mu mikaya muburyo bw'ibinure,iyo bidatwitswe ngo bikoreshwe n'umubiri nibyo bitera ingaruka zirimo kugira umubyibuho ukabije,uwo mubyibuho ukavamo indwara nyinshi zitandukanye zirimo izibasira imitsi,ingingo ndetse n'izindi nyinshi tutabashije kurondora

C. Isukari
Isukari nayo iba ikenewe,ni carbohydrates,nayo ni imwe mubyo umubiri wacu ukeneye cyane,gusa nubwo umubiri wacu uyikeneye,hakenewe isukari iva mu bimera cyane imbuto,ibinyampeke,ubuki n'ibindi
Iyo isukari ibaye nyinshi mu mubiri ibikwa mu mwijima no munyama yabanje guhindurwamo glucogene,iyo ikomeje kwiyongera igera aho igahindurwamo ibinure,bikaba byatera umubyibuho ukabije.
Aha umusemburo wa insulin ukorwa ngo uyigabanye,ariko harubwo iba nyinshi ikarusha ingufu wa musemburo bigatuma yoherezwa mu maraso ndetse bigatera pancreas gukora nabi cyangwa kurwara,isukari ishobora kwongera ibyago byinshi byo kurwara Diyabete.

4.Kwirinda kunywa inzoga nyinshi ndetse n'itabi

Inzoga ifite umumaro mwinshi kuko ibamo alcool,ariko iyo urebye usanga alcool ikenewe mu mubiri ari nke ugereranyije niyo tunywa mu nzoga,Alcool ikenewe akenshi tuyisanga mubyo turya cyane mu mbuto nko mu mineke,amapera,inanasi n'izindi 
Tuyisanga kandi mu binyampeke kimwe n'ibinyamafufu nk'ibijumba n'ibindi

Inzoga nyinshi rero itera ingaruka mu mitekerereze ya muntu aho yangiza ubushobozi bw'ubwonko,Inzoga yangiriza umwijima kuburyo ishobora no gutera indwara yo kwisobanya kw'uturemangingo two mu mwijima,tuyita cirrhosis.

inzoga ishobora nanone gutera uburwayi bwo mu bwonko nko gususumira(Parkinson and alzheimers diseases) no kudidimanga cyane iyo yamaze kwangiriza ubwonko.
Inzoga kandi itera indwara y'umutima no kuzamuka kwa acide yo mu gifu, Ishobora kandi kwangiriza inzira z'imyororokere,kandi nanone ikunda gutera ikibazo cyo kubyibuha inda kubantu benshi bimwe dukunda kwita nyakubahwa.
Inzoga ishobora no gutera kanseri y'umwijima,kanseri yo mu maraso,iyo mubwonko kimwe nuko hari nubwo ishobora guhitana uwayinyoye.

Itabi ryo ni ribi kuko ntakamaro rigirira umubiri w'urinywa usibye uburozi buribamo bwitwa nicotine bwangiriza ibihaha by'urinywa kuburyo rishobora no kumuteza indwara ya kanseri y'ibihaha.

5.kwirinda stress no kubabara

iyo umuntu agize uburakari bwinshi byongera umusemburo wa cortisol,ibi bigatuma habaho nanone kwangirika kwa neurones zishinzwe gutwara ubutumwa muburyo bw'amashanyarazi mu mubiri,bishobora nanone guteza ikibazo kubwirinzi bw'umubiri (immune system) bukagabanyuka,
Bishobora no kwongera amahirwe yo kurwara indwara z'umutima ndetse n'izimiyoboro itwara amaraso (blood vessels),
bishobora kandi kwangiriza ubwonko,inzira zishinzwe digestion ndetse no kugira ikibazo mu kuryama ukabura ibitotsi cg ukagira ibindi bibazo igihe usinziriye (sleep disorders).

6.Kurya imboga ndetse n'imbuto



Kurya imboga n'imbuto ni byiza cyane mubuzima bwa muntu kuko imboga n'imbuto bikize cyane kucyitwa intungamubiri zo mubwoko bwa vitamin A,B,C,E,B1,B6,K n'izindi ndetse bikaba bikize cyane kumyunyungugu myinshi ikenewe mu mubiri nka calcium,fer,magnesium,chlore,iode n'ibindi,
imboga n'imbuto kandi bikize kuri fibres ndetse n'amazi, 
byoroshya kandi bikagira uruhare mugutunganya digestion yose,ndetse bikanatunganya uruhu no gutohera kw'uruhu rw'umuntu muri rusange.

7.kugira isuku ihagije

Iyo tuvuze kugira isuku,akenshi tuba tuvuze kuyigira mubuzima bwawe bwose,udukoko (microorganisms) nyinshi zikunda kuba cyane ahantu hagaragara umwanda,Nibyiza rero gutegura amafunguro yacu neza kandi tukayategurana isuku,tugomba gukaraba intoki igihe cyose tugiye kurya ndetse tukoza ikintu cyose tugiye kurya cyane imbuto kuko abenshi tuzirya tutabanje kuzoza n'amazi meza.

Kugira isuku kandi bigomba no kwubahirizwa ku ruhu, Bisobanuyeko umuntu agomba gukaraba umubiri buri munsi,imyenda irimo nk'amashuka n'ibindi turaramo bigomba gusimbuzwa no kumeswa nibura buri cyumweru,imyenda twambaye ku mubiri yo isimbuzwa buri munsi kandi ukazongera kuyambara aruko imeshwe kandi yumye neza.

Nukuvuga ko bitemewe kwambara imyenda cyane ikora ku mubiri ngo twongere tuyisubiremo ejo kuko ushobora gukurizamo uburwayi butewe nuko microorganisms zamaze kuba nyinshi,
tugomba gukoresha ibintu byabanje kwumutswa bitajojoba amazi,
Kugira isuku kandi byagakwiye no kugaragara aho turara,aho dukorera ndetse nahandi hose hashoboka kuko iyo tutubahirije isuku dukurizamo kurwara indwara nyinshi zikomoka ku mwanda.

8.kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n'indi yose idakingiye

Impamvu tuvuze ibi,hari abantu benshi basigaye bakora imibonano mubice by'umubiri bitabugenewe bakibwirako batahakurizamo ubwandu kandi nyamara ninaho haba amahirwe menshi yo kwandura indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bishobora kugukurizamo ubwandu cyane bw'agakoko gatera SIDA,dushobora kandi gukuramo ubwandu nk'umutezi (gonorrhea),mburugu(syphilis),Hepatite A,B na Chlamydia,Bacteria vaginosis,candidiasis,n'izindi nyinshi ntabashije kurondora

9.Kurya neza kandi kuri gahunda

Abantu benshi twibwirako kurya neza arukurya amavuta,umunyu ndetse n'isukari nyinshi,inyama cyangwa tukumva twakwibanda kubyo dukunda tukabirya byonyine kubwinshi nyamara tukirengagiza ko umubiri uba ukeneyemo intungamubiri nkeya izindi zikaba impfabusa bityo bigapfa ubusa,kurya neza rero nukwibanda cyane kundyo zitandukanye zirimo kurya nibura kimwe kubijyanye n'inyama,amafi n'amagikurya ibikomoka ku matakurya imboga n'imbuto,kurya ibinyamafufu,kurya ibinyamisobwe(cereals) n'ibindi

Tugomba kurya ibiryo bipimye mu ku ngano izwi (quantity) ndetse kandi binateguye neza (quality) bitewe n'ibiro ufite,kuba ukora sport cyane bwo bishobora no kwiyongera,ubundi umuntu wese mukuru yakagombye kurya ibiryo nibura bifite ibyubaka umubiri nibura amagarama 16 ,ibitera imbaraga nibura calories 28 ndetse n'ibirinda indwara nibura amagarama 12 buri uko ugiye kumeza.

Amasaha meza yo kurya ahanini ni mugitondo na sasita ndetse na nimugoroba bitarenze samoya z'ijoro kandi kumugoroba wirinda kurya ibiryo bifite carbohydrates nyinshi ahubwo ukarya cyane imboga n'imbuto kuko umubiri uba wananiwe kuburyo biwugora gutunganya ibyo umaze kurya igihe birimo amavuta n'amasukari menshi.

Author: Muganga Théophile NIYOMUBYEYI

10 May, 2018

Wakora iki ngo urwanye uburibwe bukabije mugihe uri mu mihango? Muganga aragusobanurira birambuye ndetse anakugire inama n'uburyo wavurwa


Umugore uribwa mugihe ari mu mihango
Ukwezi kw'umugore (imihango) ni iki?
 Ukwezi k'umugore cyangwa Imihango ni igihe kigerwamo na buri mugore wese ufite imyaka iri hagati ya 13 na 45 usibyeko harubwo ayibona mbere y'iyo myaka 13 cyangwa akarenza imyaka 45 akiyibona. Muri iyo myaka,umugore wese agomba kubona imihango buri kwezi muburyo buri kuri gahunda kandi budahindagurika (Normal periods),iyo tugenekereje dusanga igomba kuba iminsi 28 Nubwo benshi usanga bagira amatariki ahindagurika kuburyo hari abagore bashobora kubona imihango inshuro ebyiri mukwezi cyangwa akaba yanarenza amezi 3 atarayibona (Amenorrhea),ukwo kuyibura birenze amezi 3 akenshi biba bitewe n'impinduka mu mubiri (Disorders) ndetse n'uburwayi (diseases) cyangwa bigaterwa nuko atwite.
Aho imihango ituruka n'impamvu itera uburibwe bukabije (dysmenorrhea)
Nk'uko twese tubizi,igi cyangwa ovule,ntiriboneshwa amaso,ni ritoya cyane kuburyo ripima umurambararo uri hagati ya 47-62 Micrometers,nubwo mugihe cy'imihango abenshi babona hagati ya 30-40 ml z'amaraso,tuvuga ko ari igi riba ryamenetse rigategereza kuzasohoka kumunsi w'imihango risohokanye n'ibyo ryagombaga guturamo byose.
Ubundi umunsi uboneraho imihango niwo uheraho ubara nk'umunsi wa mbere w'ukwezi kuko igi rishya riba ryatangiye gutegurwa,kuva kumunsi wa 1 kugeza kuwa 14 nibwo rikorwa,tubyita follicular phase,ritegurwa n'udusabo dushinzwe kurikora twitwa ovaries,aho hakorwa amagi menshi ariko bikarangira rimwe ryonyine ariryo rihishije rigasohoka mu dusabo ryerekeza aho twita muri fallopian tubes gutegereza intanga ngabo,risohoka kumunsi wa 14 aribyo twita umunsi w'uburumbuke (Ovulation day).
Ntabwo bisaba igi gutegereza igihe kirekire kuko hagati y'amasaha 24-48 rirapfa rigategereza iyo minsi isigaye ngo rizasohoke,iyo ripfuye riramanuka rikajya muri nyababyeyi (uterus) riherekejwe n'ibyagombaga kurifubika,bikamanuka bikibika muri linning tissues za uterus no muri endometrium (corpus luteum) aho bitegereza ko umunsi wa 28 ugera ngo bisohoke,iyi phase tuyita Luteal phase,itangira kumunsi wa 15-28.
Iyi foto irerekana ukwezi kw'umugore ugira iminsi 28
Iyo bigeze kumunsi wa 14,umusemburo wa LH (Luteneizing Hormon) uriyongera kimwe na estrogens,FSH (Folliculine stimulating hormon) ukagabanyuka,
byagera kumunsi wa 28,umusemburo wa estrogen uragabanyuka,ahubwo hakiyongera umusemburo wa progesterones, Uwo musemburo wa progesterone utuma habaho kworohera no gushonga gake gake kwa twa turemangingo (tissues) ziba zarafatanye na linning tissues muri uterus (endometrium),ibyo bigatuma habaho uburibwe cyane mukiziba cy'inda no mu mugongo wo hepfo.

Ukwo kwiyongera cyane kw'uwo musemburo bitera ibindi bimenyetso birimo nko kuruka,kugira iseseme,gucika intege n'ibindi, Uko uyu musemburo ukomeza kwiyongera cyane ngo habeho dilatation ya corpus luteum,bituma n'imisemburo ya prostaglandins ituma habaho uburibwe yiyongera,bityo kuruka n'iseseme nabyo bikiyongera cyane,biba ku bagore bamwe tukabyita Dysmenorrhea cyangwa menstrual cramps.

Izindi mpamvu zishobora gutera kuribwa bikabije mu gihe cy'imihango
  • Harimo indwara yitwa endometriosis na Adenomyosis aho uturemangingo two muri nyababyeyi dukurira hanze yayo,
  • Hari ibibyimba byo muri nyababyeyi (uterine fibroids)
  • Hari indwara yo kwangirika kwa pelvic (Pelvic inflammatory disease) yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye,
  • Hari nubwo inkondo y'umura itifungura neza,bikongera uburibwe bw'imihango iba ikeneye gusohoka hanze (cervical stenosis).
Ibimenyetso by'iyi ndwara yo kuribwa bikabije mu mihango (Dysmenorrhea) 
  1. Ikimenyetso cyambere mpuruza ni uburibwe budasanzwe mu kiziba cy'inda (intense lower abdomen pain) ugira mugihe wegereje kubona imihango,
  2. kuribwa cyane mu mugongo wo hepfo (lower back pain),
  3. Ibindi bimenyetso ubona ni ukugira iseseme,kubura umusarane,kurwara constipation ndetse no kugira isereri.
Uko iyi ndwara ivurwa  
  • Muganga arabanza akagusuzuma akamenya icyaba kigutera ubwo buribwe,nyuma agahitamo icyo ari bugukorere.
  • Hari imiti igabanya uburibwe ushobora guhabwa uyinywa,ica mu gitsina cyangwa iyo uterwa mu mutsi bitewe n'urwego uburwayi bwawe buriho harimo brufen ,Diclofenac,Antalgex ,KNAC,Sodium naproxen n'indi tutabashije kurondora.
  • Harubwo muganga anaguhitiramo ubundi buryo bukoresha imisemburo (oral contraceptives) burinda ko igi ryahisha rigasohoka (ovulation).
  • Harubundi buryo bushobora kwifashishwa mu kugabanya uburibwe cyane gukora imyitozo ngororamubiri,gukoresha ibintu bishyushye birimo nko gufata agatambaro ukakinika mumazi ashyushye ukagashyira ku kiziba cy'inda,kwirinda inzoga n'ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda stress,ugomba kugabanya kunywa ikawa ndetse n'umunyu mwinshi kandi ukagerageza gukora massage cyane mugice cy'umugongo wo hepfo.


Umwanditsi:  

Muganga NIYOMUBYEYI Théophile





17 April, 2018

Ese kuribwa mu gifu biterwa n'iki? Sobanukirwa indwara zitandukanye zibasira igifu,uko zivurwa ndetse n'inama ugirwa na Muganga.



Igifu ni akanyama ko munda gateye nk'agafuka kaba hagati y'umuhogo n'urura ruto mugace kitwa duodenum,mu gifu habamo ururenda (mucus) rufite imvubura twita chief cells zikora jus gastrique,iyo jus gastric ibamo imvubura yitwa pepsin ishinzwe gusya intungamubiri (proteines),igifu kandi kigira Acide chlorhydrique ishinzwe gushwanyaguza ibiryo bigeze mugifu,kibamo imiyoboro itwara n'ijyana amaraso, Igifu kigizwe kandi n'ubwoya bwihuza igihe harimo ibiryo kugira ngo byorohe bicagagurwe,iyo byamaze gucagagurwa byanorohereye byivanze n'indurwe (chyme) bihita byoherezwa mu rura ruto.

Uko igifu gifatwa ndetse n'uko kirwara

  1. Impamvu zitera kuribwa no kurwara igifu ni nyinshi,ariko iyingenzi ni ubwoko bw'ibiryo tuba twariye cyane ibyiganjemo amavuta n'ibinure,ibirimo acide nyinshi.
  2. Igifu kandi giterwa no kuba unywa itabi,ikawa nyinshi ndetse n'inzoga
  3. Igifu gishobora guterwa no kunywa imiti yo kwa muganga myinshi cyane iyiganjemo igabanya ububabare
  4. Igifu kandi giterwa no kubabara cyane no kugira stress
  5. Igifu giterwa no gutindamo kw'ibiryo bikagitera kugugara,ibyo akenshi biterwa no kurya ibiryo byinshi bikakinaniza,kurya mumasaha akuze y'ijoro nturuhuke ngo bibanze bibetwe ugahita uryama,
  6. Igifu kandi gishobora guterwa n'ubwiyongere bwa mikorobe twita Helicobacter pyroli kuko iyo ibaye nyinshi itera igifu kurwara ibisebe no kuribwa cyangwa kuzana utubyimba
  7. Igifu kandi giterwa no kwiyongera kwa Acid chlorydrique ikorwa na chief glands zo mu rurenda ikabura ibiryo yivanga nabyo nyuma ikangiriza bwa bwoya bw'igifu kuburyo ishobora no kugitobora
  8. Igifu kandi gishobora guterwa no kwiyicisha inzara,kurya indyo imwe idahinduka irimo acide nyinshi nk'ubugari,amashu,impungure na kawunga n'ibindi
  9. Na none uburwayi bw'igifu bushobora gukomoka mu muryango cyangwa bukaba bwakwizana.

Ibimenyetso bikwereka ko urwaye igifu

Indwara zifata igifu ni nyinshi,kandi ziterwa n'impamvu zitandukanye,aha twavugamo utubyimba twirema mu gifu(polyps),
Ibisebe byo mu gifu (ulcers)
Knseri yo mu gifu
Uburibwe mu gifu kitarimo ibisebe (dyspepsia)
Igifu giterwa na virus (viral gastoenteritis) n'izindi tutabashije kurondora.

Izo ndwara akenshi zihuza ibimenyetso, muri rusange urwaye igifu uzamusangana ibimenyetso bikurikira:

  • Hari ukuribwa mugice cyo hejuru y'umucondo werekeza i bumoso,
  • Kwumva wokerwa no kubyimba igihe umaze kurya
  • Gutura amangati n'imibe
  • Kwumva ibintu bishariye bizamutse mu muhogo
  • Gusepfura
  • Kugira iseseme
  • Kugarura ibyo umaze kurya
  • Kugona nijoro
  • Kuruka amaraso
  • Kwituma umusarane uvanzemo amaraso yatsinnye
  • Gutakaza ibiro
  • Kubura appetit


Uko igifu kivurwa 

Kukuvura igifu biritonderwa kandi bisaba kubanza kubonana na muganga akakugira inama bitewe n'uburwayi igifu cyawe gifite ndetse kikavurwa bitewe n'icyaguteye kukirwara,ikindi kandi imiti yonyine idakurikiwe n'ubujyanama uhabwa na muganga cyangwa undi wese ubifitiye ububasha ishobora kutagukiza mugihe cyose waba utubahirije inama.


  • Iyo miti twavuga nk'irwanya gaz zo mu gifu bita Mylanta 
  • Hari igabanya acide yabaye nyinshi nka cimetidine na ranitidine
  • Hari irwanya ikorwa rya acide mu gifu nka omeprazole,lensoprazole,pantoprazole
  • Hari iyongera ubushobozi bwo gucunga umunwa w'igifu ngo utifungura hagasohoka ibikirimo,iyo miti ishobora kuba Metoclopramide.
  • Hari ubwo muganga aguhitiramo antibiotics bitewe na infection yavuye mu isuzumwa rusange,
  • Harubwo akwandikira imiti yo mubwoko bwa anti depressants,basic solutions zo guca intege acide nka aluminium Hydroxide.
  • Hari n'indi myinshi itandukanye tutabashije kurondora


Uko wagakwiye kwitwara mugihe urwaye igifu:


  • Gerageza wirinde kujya urya byinshi ngo cyuzure cyane,ahubwo rya duke inshuro nyinshi murwego rwo kwirinda ko gisigaramo ubusa.
  • Gabanya amavuta menshi ndetse n'ibiryo bifite acide nyinshi,inzoga,caffeine
  • Irinde kunywa amazi igihe uri kurya,icyiza uyanywa mbere yo kurya na nyuma y'iminota 40 umaze kurya.
  • Gerageza ujye ukanja ibiryo binoge.
  • Irinde ikintu cyose cyagutera stress
  • Gerageza mubyo urya habonekemo imboga n'imbuto cyangwa salade kuko zifasha mu igogora ry'ibiryo mu gifu.
  • Jya wirinda gutekereza cyane no kwigunga ahantu hamwe ahubwo ushake ibiguhuza (Relaxation technique).
  • Irinde kurya ngo uhite uryama igogora ritarangiye,uba ugomba gutegereza nibura iminota 40.



Byanditswe binategurwa na Muganga 

NIYOMUBYEYI Théophile