28 August, 2018

, ,

KUBONEZA URUBYARO: KWIFUNGISHA BURUNDU

UBU NI UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)
i.    UBURYO BWO KWIFUNGISHA BURUNDU KU BAGABO(VASECTOMY); ubu ni uburyo bumenyerewe cyane ku bagabo butuma badashobora kubyara ariko nta kibazo biteje kubijyanye no gukora ndetse no kunyurwa n’imibonano mpuzabitsina. Uti bikorwa bite? Umuganga afata umuyoborantanga uva muri buri bya akawukata ubundi akawuhambira, ku buryo igihe umugabo asohoye amasohoro aza, ariko nta ntanga ziba zirimo kuko inzira zacagamo iba yafunzwe. Kubera ko mubigize amasohoro intanga ziba zifashe umwanya muto, akenshi usanga kwifungisha kw’abagabo nta kibazo biteza ku ngano y’amasohoro umugabo asohora. Nanone za ntanga zitari kubona aho zica ngo zisohoke, ntacyo zitwara umugabo nk’uko bamwe bajya babigiraho impungenge kuko umubiri uhita uzifata ukazikuramo ibindi bintu ukeneye, nk’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, n’ibirinda indwara.
ii.    Uburyo bumenyerewe ku bagore bwo kwifungisha burundu ni ubwo gukata no guhambira umuyoborantanga(tubal ligation) nk’uko bigenda ku bagabo. Ubu buryo bufunga inzira intangangabo zicamo zijya kureba intangangore kugirango habeho isama.
IBIBANZIRIZA IYI NKURU:
1.SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO
2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE) 

3 KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE.
4.   KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA

5.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE.


Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 
Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296
, ,

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE

 Hari ibinini byakozwe biba birimo imisemburo ibiri ariyo estrogen na progesterone bikaba bikunze gukoreshwa kugirango bifashe umugore n’umuryango muri rusange kutabyara abana batateguwe. Ibi binini biba birimo ingano ihagije y’iriya misemburo ibiri tumaze kuvuga kuburyo igenda igatuma hatabaho irekurwa rya FSH na LH twigeze nayo kuvugaho, maze ntihabeho kurekurwa kw’intangangore kuko twabonye ko LH na FSH ariyo igira uruhare runini kw’irekurwa ryayo, ubwo rero iyo nta yihari, nta ntangangore iboneka. Nta ntangangore nta sama ribaho. Uko imyaka yagiye ihita, ingano ya estrogen na progesterone iba iri mu biriya binini bikoreshwa mu kuringaniza urubyaro yagiye igabanywa, ariyo mpamvu ibikoreshwa muri iki gihe bigira ingaruka mbi nkeya ugereranyije n’ibyakoreshwaga mbere. Hari ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima cyangwa gucika k’udutsi two mu bwonko ku bagore bakoresha ibi binini byo kuboneza urubyaro, nanone ibi byago ni byinshi ku banywa itabi, ku bagira ibibazo by’umuvuduko w’amaraso cyangwa abagira ibibazo byo kuvura kw’amaraso(coagulation disorders). Ku bagore hafi ya bose ibi binini biba bihagije kugirango bibarinde gusama kandi nta ngaruka mbi nyinshi bibagiraho kugeza ku myaka 35.
Indi miti y’inshinge urugero nka Depo-Provera,iba irimo umusemburo wa progesterone, yo ishobora kuba yarinda gusama mu gihe kigeze ku mezi atatu bitewe n’ingano y’uwo musemburo uri mu rushinge. Nanone uno musemburo ushobora gushyirwa mu gapira aho kuwushyira mu rushinge maze ako gapira kagashyirwa munsi y’uruhu, aho cyane cyane gakunda gushyirwa mu kuboko. Nibyo bita AGAPIRA KO MU KUBOKO. Aka gapira gashobora gufasha kuringaniza urubyaro mu gihe kigeze ku myaka itanu. Mu gihe umugore ari gukoresha ubu buryo bw’inshinge cyangwa bw’agapira, ntabwo ashobora kujya mu mihango kubera uriya musemburo wa progesterone uba uri mu maraso ye.
Aha rero twavuga ko aho inshinge n’agapira bibera byiza kuruta ubundi buryo bwose bukoresha imiti ni uko bwo bukurinda guhora urya ibinini buri munsi. Dore ko hari n’igihe umuntu ashobora kwibagirwa kubifata.
IBIBANZIRIZA IYI NKURU:
1.SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO
2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE) 

3 KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE.
4.   KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA.


SOMA IBIKURIKIRA IYI NKURU:
  1.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)

Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 

Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296
, ,

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA

Ubu ni uburyo bukoreshwa n’abagore bamaze igihe gito babyaye, aho bumufasha  kwirinda gusama amezi make nyuma yo kubyara. Ushobora guhita wibaza uti ibyo bibaho gute? Dore uko bigenda:  Igihe umwana aba ari gukurura amashereka yonka ibere rya nyina  bihita bimenyesha agace kitwa hypothalamus kaba mu bwonko ko kagomba kureka umusemburo witwa prolactin, n’uwitwa oxytocin ikarekurwa. Prolactin ituma hakorwa amashereka menshi naho uriya witwa oxytocin ugakora akazi ko gusa nk’ukanda udufuka tuba mu ibere tubamo amashereka kugirango amashereka asohoke maze wa mwana uri gukwega ayabone.  Gusa nanone iyo iriya misemburo ibiri iri mu maraso ihita ituma indi ibiri, harimo  uwitwa FSH(follicules stimulating hormones) ndetse n’uwitwa LH(lutheinising hormones) idakora , kandi iyi ibiri ya nyuma ariyo ituma intangangore ikura ndetse ikanatuma irekurwa ukwezi k’umugore kugeze hagati kugirango itegereze intangangabo bikore umwana. Nanone FSH na LH niyo ituma umugore abona imihango iyo ukwezi kwe gutangiye. Ubu buryo bushobora kugumya kurinda gusama mu gihe umugore akomeje konsa umwana we. Gusa igihe arekeye aho konsa , azongera asubire ku kwezi kwe nk’uko bisanzwe, atangire abone imihango, kandi abe ashobora kongera gusama. Ubu buryo ariko nabwo hari igihe buba butizewe. Uti ryari? Kubera y’uko intangangore ikunda kurekurwa mbere y’uko umugore abona imihango ya mbere, hari igihe ashobora kwibeshya azi ko atarasubira mu kwezi kwe maze agashiduka yasamye. Ubwo icyo gihe ashiduka abona atwite kandi nta mihango yigeze abona, aze bikamuyobera.

KANDA HANO HASI USOME IBIBANZA KURI IYI NKURU
1.SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO
2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE) 

3 KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE.
SOMA IBIKURIKIRA IYI NKURU
  1. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE.
  2.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)
Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 
Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296


, ,

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE

a)    UDUKINGIRIZO:
i.    AGAKINGIRIZO K’UMUGABO (male condom): Akenshi kaba gakoze mu ruhu rw’inyamaswa(animal membrane), kawucu, cyangwa se gakoze muri latex. Gakoze ku buryo kajya ku gitsina cy’umugabo kakagitwikira cyose, nanone gakora nk’urukuta kuko gatuma intanga umugabo asohora zitajya mu gitsina cy’umugore ahubwo zikaguma ziretse muri ka gakingirizo. Bityo kakaba kabujije isama,  gutwita ntibibeho kuko intangangabo ziba zitahuye n’intangangore ngo bikore umwana. Uretse gusama, udukingirizo dushobora no kurinda indwara zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina, nka za SIDA , IMITEZI , MBURUGU n’izindi.
ii.    AGAKINGIRIZO K’UMUGORE: aka gakingirizo k’umugore nako gakora nk’urukuta. Uti gute se? Aka gakingirizo kinjizwa mu gitsina cy’umugore  bigakorwa n’umugore, mbere y’uko akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo. Nk’uko bigenda ku gakingirizo k’umugabo aka nako iyo habayeho gusohora amasohoro ariyo aba arimo intangangabo ntiyinjira mu gitsinagore ngo ahure n’intangangore iba yararekuwe cyangwa iri hafi kurekurwa, ahubwo zijya muri ka gakingirizo zikaba ariho zireka maze kakaza kuvanwamo kakajugunywa  ahabigenewe.
 Hari ubundi buryo nabwo bukora nk’urukuta, bubuza intanga zasohorewe mu gitsina cy’umugore kwinjira ngo zijye muri nyababyeyi, kuko ibi iyo bibayeho nibwo zigenda zigahura n’intangangore maze hakabaho gusama. Muri bwo hakubiyemo icyo twita:
b)    AKAGOFERO K’INKONDO Y’UMURA (cervical cap), DIAPHRAGM, n’IMITI YICA INTANGANGABO (spermicidal agents). Akagofero k’inkondo y’umura ndetse na diaphragm ni udukoresho akenshi tuba dukoze muri pulastike cyangwa se kawucu(rubber), tumeze nk’akagofero cyangwa agapfundikizo, kagenda kagapfundikira inkondo y’umura maze intanga zasohowe ntizibashe kurenga inkondo y’umura ngo zijye muri nyababyeyi ahubwo zigahera hanze y’inkondo y’umura ni ukuvuga aho dukunze kwita mu nda ibyara, aho umwana aca asohoka mu gihe avuka. Buri gihe uzasanga diaphragm ariyo nini kurusha ka kagofero k’inkondo y’umura(cervical cap). Imiti ikunda gukoreshwa cyane ni imiti yica intangangabo ikoze ku buryo iyo igeze mu gitsinagore itanga urufuro;  nanone hari indi ikoze mu buryo bw’ amavuta byose  bigashyirwa mu nda ibyara maze bikica intangangabo zasohowe mu gihe hakorwaga imibonano  mpuzabitsina. Iyi miti ikaba yinjizwa mu gitsina mbere y’imibonano. Iyo iyi miti ikoreshejwe iri hamwe n’agakingirizo niho usanga biba byizewe ko byakurinda gusama kuruta gukoresha kimwe ukwacyo cyonyine.
KANDA HANO USOME IBIBANZA KURI IYI NKURU:
1.SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO
2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE)

IBIKURIKIRA IYI NKURU:
  1. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA.
  2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE.
  3.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)


Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 
Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296



, ,

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE CYANGWA SE (BWA KAMERE)


a)    UBURYO BWO KWIFATA, ubu ni uburyo bwo kureka cyangwa se kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina. Bukaba ari bwo buryo twavuga ko bwizewe 100% bwo kwirinda gutwita iyo bukoreshejwe neza nta kudohoka. Gusa hari igihe butaba bwizewe, iyo bukoreshwa rimwe na rimwe, cyane cyane ku bantu bubatse.
b)    UBURYO BWO KWIYAKANA: Ubu ni uburyo bukoreshwa n’abagabo, aho umugabo yiyaka umugore we akavana igitsina cye mucy’umugore mbere y’uko asohora. Gusa ubu ni uburyo butakwiringirwa kuko busaba ko nyiri ukubukoresha(umugabo)aba azi neza nta kwibeshya kandi afite ubushake bwo kuza kwiyaka umugore we mu gihe gikwiriye( mbere yo gusohora). Iyo bitabaye gutyo ashiduka uburyo bwe butageze ku ntego. Ubu buryo nanone usanga buvugwaho kuba butizewe,  kuko bwirengagiza ko mu matembabuzi asohoka mbere y’amasohoro ya nyayo haba harimo intanga. Izi ntanga rero zikaba zishobora guteza ibibazo mu gihe mwashakaga kwirinda gutwita, akakwiyaka zarangije kugeramo kare.

c)    UBURYO BWA KAMERE BUKORESHWA N’IMIRYANGO KUGIRANGO HIRINDWE INDA ZITATEGUWE; NI UBURYO BWO KWIFATA RIMWE NA RIMWE (MU GIHE CY’UBURUMBUKE), Ubu ni uburyo bwo kwifata ntihakorwe imibonano mpuzabitsina  ariko atari igihe cyose ahubwo ari mbere gato na nyuma gato y’uko intangangore irekurwa(ovulation). Ikintu cy’ingenzi gituma ubu buryo burinda gusama ni ukumenya neza nta kwibeshya igihe intanga y’umugore wawe irekurirwa, niho usanga abenshi bakoresha urunigi kugirango bagabanye ukwibeshya. (ubutaha  tukaba tuzababwira uko urunigi rukoreshwa). Nubwo ubu buryo bushobora gufasha no kurinda imiryango kutabyara abana batateganyijwe, bufite n’amahirwe menshi yo gutenguha ababukoresha, biturutse ahanini nk’uko twigeze kubivuga, ku kutamenya igihe intangangore irekurirwa, nanone biturutse ku kudashobora kwifata muri cya gihe cy’uburumbuke ni ukuvuga mbere na nyuma y’uko intangangore irekurwa (igihe cya ovulation).


KANDA HASI AHA USOME IBIBANZA KURI IYI NKURU
SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO

KANDA HASI AHA USOME IBIKURIKIRA
  1. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE.
  2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA.
  3. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE.
  4.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)

Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 
Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296
, ,

SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO

Hari uburyo butandukanye bukoreshwa kugirango hirindwe  gusama[1] cyangwa se hirindwe gutwita[2] inda zititeguwe. Bumwe muri bwo bubuza intangangabo guhura n’intangangore guhura ngo bikore igi (igi niryo rikura rikavamo umwana). Ubundi buryo bwo ntiburinda ko igi rikorwa ahubwo bwo bubuza  ko igi ryarangije gukorwa riza gufata muri nyababyeyi aho rizakurira. Ubundi buryo bwa gatatu bwo buvanamo inda iba yaramaze gukorwa ni ukuvuga igi ryamaze gufata neza muri nyababyeyi. Gusa ubu bwa gatatu bwo ntituri bubuvugeho cyane ahubwo turibanda kuri buriya bubiri bwa mbere. Ubwinshi muri ubu buryo tugiye kuvugaho burizewe kandi  bugera ku ntego gusa iyo bukoreshejwe neza.
KANDA HASI AHA USOME MU BURYO BURAMBUYE
  1. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE)
  2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE.
  3. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA.
  4. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE.
  5.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)
    Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 
    Email: rutayisirefx@gmail.com
    +250782796172
    +250722198296

[1] Hano nakoresheje ijambo gusama nshaka kuvuga igihe intangangabo imaze guhura n’intangangore bikoze igi.
[2] Hano nakoresheje ijambo gutwita nshaka kuvuga kuva igihe igi riba ryarangije kwicara muri nyababyeyi kugeza ku mezi 9 umubyeyi agiye kubyara.