10 May, 2018

Wakora iki ngo urwanye uburibwe bukabije mugihe uri mu mihango? Muganga aragusobanurira birambuye ndetse anakugire inama n'uburyo wavurwa


Umugore uribwa mugihe ari mu mihango
Ukwezi kw'umugore (imihango) ni iki?
 Ukwezi k'umugore cyangwa Imihango ni igihe kigerwamo na buri mugore wese ufite imyaka iri hagati ya 13 na 45 usibyeko harubwo ayibona mbere y'iyo myaka 13 cyangwa akarenza imyaka 45 akiyibona. Muri iyo myaka,umugore wese agomba kubona imihango buri kwezi muburyo buri kuri gahunda kandi budahindagurika (Normal periods),iyo tugenekereje dusanga igomba kuba iminsi 28 Nubwo benshi usanga bagira amatariki ahindagurika kuburyo hari abagore bashobora kubona imihango inshuro ebyiri mukwezi cyangwa akaba yanarenza amezi 3 atarayibona (Amenorrhea),ukwo kuyibura birenze amezi 3 akenshi biba bitewe n'impinduka mu mubiri (Disorders) ndetse n'uburwayi (diseases) cyangwa bigaterwa nuko atwite.
Aho imihango ituruka n'impamvu itera uburibwe bukabije (dysmenorrhea)
Nk'uko twese tubizi,igi cyangwa ovule,ntiriboneshwa amaso,ni ritoya cyane kuburyo ripima umurambararo uri hagati ya 47-62 Micrometers,nubwo mugihe cy'imihango abenshi babona hagati ya 30-40 ml z'amaraso,tuvuga ko ari igi riba ryamenetse rigategereza kuzasohoka kumunsi w'imihango risohokanye n'ibyo ryagombaga guturamo byose.
Ubundi umunsi uboneraho imihango niwo uheraho ubara nk'umunsi wa mbere w'ukwezi kuko igi rishya riba ryatangiye gutegurwa,kuva kumunsi wa 1 kugeza kuwa 14 nibwo rikorwa,tubyita follicular phase,ritegurwa n'udusabo dushinzwe kurikora twitwa ovaries,aho hakorwa amagi menshi ariko bikarangira rimwe ryonyine ariryo rihishije rigasohoka mu dusabo ryerekeza aho twita muri fallopian tubes gutegereza intanga ngabo,risohoka kumunsi wa 14 aribyo twita umunsi w'uburumbuke (Ovulation day).
Ntabwo bisaba igi gutegereza igihe kirekire kuko hagati y'amasaha 24-48 rirapfa rigategereza iyo minsi isigaye ngo rizasohoke,iyo ripfuye riramanuka rikajya muri nyababyeyi (uterus) riherekejwe n'ibyagombaga kurifubika,bikamanuka bikibika muri linning tissues za uterus no muri endometrium (corpus luteum) aho bitegereza ko umunsi wa 28 ugera ngo bisohoke,iyi phase tuyita Luteal phase,itangira kumunsi wa 15-28.
Iyi foto irerekana ukwezi kw'umugore ugira iminsi 28
Iyo bigeze kumunsi wa 14,umusemburo wa LH (Luteneizing Hormon) uriyongera kimwe na estrogens,FSH (Folliculine stimulating hormon) ukagabanyuka,
byagera kumunsi wa 28,umusemburo wa estrogen uragabanyuka,ahubwo hakiyongera umusemburo wa progesterones, Uwo musemburo wa progesterone utuma habaho kworohera no gushonga gake gake kwa twa turemangingo (tissues) ziba zarafatanye na linning tissues muri uterus (endometrium),ibyo bigatuma habaho uburibwe cyane mukiziba cy'inda no mu mugongo wo hepfo.

Ukwo kwiyongera cyane kw'uwo musemburo bitera ibindi bimenyetso birimo nko kuruka,kugira iseseme,gucika intege n'ibindi, Uko uyu musemburo ukomeza kwiyongera cyane ngo habeho dilatation ya corpus luteum,bituma n'imisemburo ya prostaglandins ituma habaho uburibwe yiyongera,bityo kuruka n'iseseme nabyo bikiyongera cyane,biba ku bagore bamwe tukabyita Dysmenorrhea cyangwa menstrual cramps.

Izindi mpamvu zishobora gutera kuribwa bikabije mu gihe cy'imihango
  • Harimo indwara yitwa endometriosis na Adenomyosis aho uturemangingo two muri nyababyeyi dukurira hanze yayo,
  • Hari ibibyimba byo muri nyababyeyi (uterine fibroids)
  • Hari indwara yo kwangirika kwa pelvic (Pelvic inflammatory disease) yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye,
  • Hari nubwo inkondo y'umura itifungura neza,bikongera uburibwe bw'imihango iba ikeneye gusohoka hanze (cervical stenosis).
Ibimenyetso by'iyi ndwara yo kuribwa bikabije mu mihango (Dysmenorrhea) 
  1. Ikimenyetso cyambere mpuruza ni uburibwe budasanzwe mu kiziba cy'inda (intense lower abdomen pain) ugira mugihe wegereje kubona imihango,
  2. kuribwa cyane mu mugongo wo hepfo (lower back pain),
  3. Ibindi bimenyetso ubona ni ukugira iseseme,kubura umusarane,kurwara constipation ndetse no kugira isereri.
Uko iyi ndwara ivurwa  
  • Muganga arabanza akagusuzuma akamenya icyaba kigutera ubwo buribwe,nyuma agahitamo icyo ari bugukorere.
  • Hari imiti igabanya uburibwe ushobora guhabwa uyinywa,ica mu gitsina cyangwa iyo uterwa mu mutsi bitewe n'urwego uburwayi bwawe buriho harimo brufen ,Diclofenac,Antalgex ,KNAC,Sodium naproxen n'indi tutabashije kurondora.
  • Harubwo muganga anaguhitiramo ubundi buryo bukoresha imisemburo (oral contraceptives) burinda ko igi ryahisha rigasohoka (ovulation).
  • Harubundi buryo bushobora kwifashishwa mu kugabanya uburibwe cyane gukora imyitozo ngororamubiri,gukoresha ibintu bishyushye birimo nko gufata agatambaro ukakinika mumazi ashyushye ukagashyira ku kiziba cy'inda,kwirinda inzoga n'ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda stress,ugomba kugabanya kunywa ikawa ndetse n'umunyu mwinshi kandi ukagerageza gukora massage cyane mugice cy'umugongo wo hepfo.


Umwanditsi:  

Muganga NIYOMUBYEYI Théophile