16 January, 2017

Dore inama muganga akugira ku bijyanye n'umuvuduko w'amaraso

Umuvuduko ukabije w’amaraso ni imwe mu ndwara zugarije abantu benshi muri iyi minsi kandi yivugana abatari bake kubera ko umuntu aba adashobora kumenya ko ayirwaye keretse amaze kwipimisha cyangwa imaze kugera ku rwego rwo hejuru.
Umuvuduko ukabije w’amaraso ugira ingaruka nyinshi ku muntu uwufite kandi ujyana n’uruhurirane rw’indwara nyinshi. Abantu bakunda kuzongwa niyi ndwara harimo abantu bakuze ndetse n’abagore batwite (gravidic hyperytension).
Nubwo hari imiti iboneka mu bitaro ishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso hari inama zitangwa mu by’ubuvuzi mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara. Muri zo twavuga nkizi zikurikira: Kugabanya kurya umunyu mwinshi (uyu turya witwa sodium chloride)
Kugabanya kunywa inzoga nyinshi kubantu bose ariko cyane cyane ku bagabo n'abagore barengeje imyaka 45. Byibuze ngo ku bagabo ntibakagombye kurenza 700ml naho abagore bo ntibarenze 350ml. Ibi ngo bigira uruhare rukomeye mu kugabanya umuvuduko w’amaraso.
Kugenda n’amaguru byibuze iminota 30 ku munsi ngo bigabanya umuvuduko ku rugero rwiza.
Kureka kunywa itabi, kuko mu itabi habamo icyitwa nicotine gituma imitsi y’amaraso iba mito(vasoconstriction),bikongera umuvuduko w’amaraso.
Kugerageza kugabanya ibiro n’umubyibuho ukabije nabyo birafasha cyane mu kurwanya iyi ndwara.
Gufata ikiruhuko gihagije ku babyeyi batwite ni byiza cyane kuko bibarinda umunaniro no kuba bagira umuvuduko ukabije w’amaraso.
Ikindi kandi cyemezwa nabashakashatsi ni uko kunywa amazi ku kigero cyiza cyangwa ukarya indyo ikungahaye ku myunyu ngugu nka calcium nabyo bifasha umubiri cyane. Mbibutsa ko umuvuduko w'amaraso ugabanyijemo ibice 2,Diastole na systole,hamwe tubyemeza iyo byageze hejuru ya 120/70 ariko bigaterwa n'ibipimo wakoresheje.

11 January, 2017

Ese koko itabi ryaba ritera kanseri? Ukuri kose ku byerekeye itabi.

WARI UZI KO UMWOTSI W'ITABI WUZUYEMO UBUROZI?,WARI UZIKO RISHOBORA KUGUTERA KANSERI? NIBA URINYWA IBI BIRAZA KUGUFASHA KWUMVA UBUBI BWARYO

- Kanseri zifata inyama zo mu nda hafi ya zose, itabi riza mu bya mbere bizitera (kanseri y‘umwijima, kanseri y’impyiko, kanseri yo mu ruhago rw’inkari, kanseri yo mu mazuru, kanseri yo mu gifu, kanseri yo mu mpindura, kanseri yo mu mura…)
- 80% y’abahitanwa na kanseri y’ibihaha baba bayitewe n’itabi !
Ibihaha byabaye umukara kandi byuzuyemo umwanda mwinshi, amenyo y’umukara, amaso atukura…hamwe no guhindura ibara ku ruhu rwo mu mugongo hamwe n’ibindi bimenyetso bitandukanye ni bimwe mubiranga umunywi w’itabi. Ibi byiyongeraho impumuro mbi haba mu kanwa no ku mubiri muri rusage, wakwinjira mu cyumba cy’umunywi waryo urinyweramo bikaba ibindi.
Wari uzi ko itabi riza mu myanya ya mbere mu kuba intandaro yo kurwara kanseri zitandukanye umuntu ahura na zo ?
Wari uzi ko 80% y’abahitanwa na kanseri y’ibihaha baba bayitewe n’itabi ?
Si ibyo gusa ; itabi riri mu bya mbere bitera kanseri yo mu nkanka, kanseri ifata umuhogo, kanseri y ‘umwijima, kanseri y’impyiko, kanseri yo mu ruhago rw’inkari, kanseri yo mu mazuru, kanseri yo mu gifu, kanseri yo mu mpindura, kanseri yo mu mura n’izindi kanseri zitandukanye kandi zihitana mwene muntu.
Itabi kandi ryangiza bikomeye imiyoboro y'amaraso ndetse rikanatera indwara z'umutima. Byumvikane neza ko amaraso aba yarangije kwangirika bikomeye. Uretse n'ibyo kandi haba mu nyama zose zigize umuntu amaraso azitemberamo; niba rero ibihaha byafashwe, impyiko...byanze bikunze amaraso atembera mu mubiri na yo arangirika bikomeye kubera itabi.
Umwotsi w’itabi kandi, uba wuzuyemo uburozi bugera ku bihumbi bine na magana inani (4,800) hanyuma 70 muri ubwo burozi burimo ibishobora gutera kanseri (cancérogènes) aha twavuga nka benzène, arsenic, chrome n’ubundi burozi butagira ingano.
Tubibutse kandi ko itabi ryica n’utarinywa mu gihe umunywi waryo arinywera mu ruhame, kuko umwotsi waryo ugera no ku batarinywa.

Mwabiteguriwe na NIYOMUBYEYI Theophile

What is Asthma? and What triggers an asthma attack?


 
Asthma is a chronic disease characterized by recurrent attacks of breathlessness and wheezing, which vary in severity and frequency from person to person. During an asthma attack, the lining of the bronchial tubes swells, causing the airways to narrow and reducing the flow of air into and out of the lungs.
The causes of asthma are not completely understood. However, risk factors for developing asthma include inhaling asthma “triggers”, such as allergens, tobacco smoke and chemical irritants. Asthma cannot be cured, but appropriate management can control the disorder and enable people to enjoy a good quality of life. 

Q: What triggers an asthma attack?
A:  Although the fundamental causes of asthma are not completely understood, the strongest risk factors for developing asthma are inhaled asthma triggers. These include:
  • indoor allergens (for example house dust mites in bedding, carpets and stuffed furniture, pollution and pet dander);
  • outdoor allergens (such as pollens and moulds);
  • tobacco smoke; and
  • chemical irritants in the workplace.
Other triggers can include cold air, extreme emotional arousal such as anger or fear, and physical exercise. In some people, asthma can even be triggered by certain medications, such as aspirin and other non-steroid anti-inflammatory drugs, and beta-blockers (which are used to treat high blood pressure, heart conditions and migraine). Urbanization has also been associated with an increase in asthma, however the exact nature of this relationship is unclear.
According to WHO estimates, 235 million people suffer from asthma globally. Although asthma cannot be cured, appropriate management can control the disorder and enable people to enjoy good quality of life. In addition, some children with milder forms of asthma outgrow their symptoms with age.