Umuvuduko ukabije w’amaraso ni imwe mu ndwara zugarije abantu benshi
muri iyi minsi kandi yivugana abatari bake kubera ko umuntu aba
adashobora kumenya ko ayirwaye keretse amaze kwipimisha cyangwa imaze
kugera ku rwego rwo hejuru.
Umuvuduko ukabije w’amaraso ugira
ingaruka nyinshi ku muntu uwufite kandi ujyana n’uruhurirane rw’indwara
nyinshi. Abantu bakunda kuzongwa niyi ndwara harimo abantu bakuze ndetse
n’abagore batwite (gravidic hyperytension).
Nubwo hari imiti iboneka mu
bitaro ishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso hari inama zitangwa mu
by’ubuvuzi mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara. Muri zo twavuga
nkizi zikurikira: Kugabanya kurya umunyu mwinshi (uyu turya witwa sodium
chloride)
Kugabanya kunywa inzoga nyinshi kubantu bose ariko cyane
cyane ku bagabo n'abagore barengeje imyaka 45. Byibuze ngo ku bagabo
ntibakagombye kurenza 700ml naho abagore bo ntibarenze 350ml. Ibi ngo
bigira uruhare rukomeye mu kugabanya umuvuduko w’amaraso.
Kugenda n’amaguru byibuze iminota 30 ku munsi ngo bigabanya umuvuduko ku rugero rwiza.
Kureka kunywa itabi, kuko mu itabi habamo icyitwa nicotine gituma
imitsi y’amaraso iba mito(vasoconstriction),bikongera umuvuduko
w’amaraso.
Kugerageza kugabanya ibiro n’umubyibuho ukabije nabyo birafasha cyane mu kurwanya iyi ndwara.
Gufata ikiruhuko gihagije ku babyeyi batwite ni byiza cyane kuko
bibarinda umunaniro no kuba bagira umuvuduko ukabije w’amaraso.
Ikindi kandi cyemezwa nabashakashatsi ni uko kunywa amazi ku kigero
cyiza cyangwa ukarya indyo ikungahaye ku myunyu ngugu nka calcium nabyo
bifasha umubiri cyane. Mbibutsa ko umuvuduko w'amaraso ugabanyijemo
ibice 2,Diastole na systole,hamwe tubyemeza iyo byageze hejuru ya 120/70
ariko bigaterwa n'ibipimo wakoresheje.
16 January, 2017
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 Comments:
Post a Comment