WARI UZI KO UMWOTSI W'ITABI WUZUYEMO UBUROZI?,WARI UZIKO RISHOBORA KUGUTERA
KANSERI? NIBA URINYWA IBI BIRAZA KUGUFASHA KWUMVA UBUBI BWARYO
-
Kanseri zifata inyama zo mu nda hafi ya zose, itabi riza mu bya mbere
bizitera (kanseri y‘umwijima, kanseri y’impyiko, kanseri yo mu ruhago
rw’inkari, kanseri yo mu mazuru, kanseri yo mu gifu, kanseri yo mu
mpindura, kanseri yo mu mura…)
- 80% y’abahitanwa na kanseri y’ibihaha baba bayitewe n’itabi !
Ibihaha byabaye umukara kandi byuzuyemo umwanda
mwinshi, amenyo y’umukara, amaso atukura…hamwe no guhindura ibara ku
ruhu rwo mu mugongo hamwe n’ibindi bimenyetso bitandukanye ni bimwe
mubiranga umunywi w’itabi. Ibi byiyongeraho impumuro mbi haba mu kanwa
no ku mubiri muri rusage, wakwinjira mu cyumba cy’umunywi waryo
urinyweramo bikaba ibindi.
Wari uzi ko itabi riza mu myanya ya mbere mu kuba intandaro yo kurwara kanseri zitandukanye umuntu ahura na zo ?
Wari uzi ko 80% y’abahitanwa na kanseri y’ibihaha baba bayitewe n’itabi ?
Si ibyo gusa ; itabi riri mu bya mbere bitera kanseri yo mu nkanka,
kanseri ifata umuhogo, kanseri y ‘umwijima, kanseri y’impyiko, kanseri
yo mu ruhago rw’inkari, kanseri yo mu mazuru, kanseri yo mu gifu,
kanseri yo mu mpindura, kanseri yo mu mura n’izindi kanseri zitandukanye
kandi zihitana mwene muntu.
Itabi kandi ryangiza bikomeye imiyoboro
y'amaraso ndetse rikanatera indwara z'umutima. Byumvikane neza ko
amaraso aba yarangije kwangirika bikomeye. Uretse n'ibyo kandi haba mu
nyama zose zigize umuntu amaraso azitemberamo; niba rero ibihaha
byafashwe, impyiko...byanze bikunze amaraso atembera mu mubiri na yo
arangirika bikomeye kubera itabi.
Umwotsi w’itabi kandi, uba
wuzuyemo uburozi bugera ku bihumbi bine na magana inani (4,800) hanyuma
70 muri ubwo burozi burimo ibishobora gutera kanseri (cancérogènes) aha
twavuga nka benzène, arsenic, chrome n’ubundi burozi butagira ingano.
Tubibutse kandi ko itabi ryica n’utarinywa mu gihe umunywi waryo
arinywera mu ruhame, kuko umwotsi waryo ugera no ku batarinywa.
Mwabiteguriwe na NIYOMUBYEYI Theophile
11 January, 2017
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 Comments:
Post a Comment