21 May, 2015

,

Indwara yo Kugira impumuro mbi(kunuka) mu gitsina, n'uko wayirinda.Dore icyo wakora niba uyirwaye

Kugira impumuro mbi mu gitsina n’ubwo waba wakarabye ni ikibazo yaba k'uwo bibaho ndetse no k'uwo babana cyangwa se uwo bashakanye. Biterwa rero n’impamvu zitandukanye gusa zimwe muri izo mpamvu zishobora kwirindwa . Ni muri uwo rwego tugiye kubagezaho ibintu bitera impumuro mbi mu gitsina, uko wabyirinda n’icyo wakora igihe ufite icyo kibazo.

Impamvu zitera impumuro mbi mu gitsina:
Kuba ufite uburwayi ( infections): ushobora kurwara infections ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina n'urwaye ayo ma infections uwo mwayikoranye akaba afite ahandi yazikuye bikaba byagutera impumuro mbi mu gitsina.
Indwara bita mycose vaginale: iyi ndwara nayo izana impumuro mbi mu gitsina ikaba igaragazwa no kugira uburyaryate mu gitsina, ubushyuhe buryana, ndetse rimwe na rimwe ukajya wumva ari nk’akantu kakurumye. Ushobora no kugira amabara y’umutuku cyane mu imbere mu gitsina, hakazamo n’udusebe dutukura. Uyirwaye usanga akunda gushima mu gitsina.
Kogesha amasabune mu gitsina: ubundi igitsina cy’umugore giteye ku buryo kikorera isuku y’imbere ahubwo wowe ugasabwa gukoresha amazi meza gusa ukuraho imyanda iba yavuyemo imbere, wirinda kugeza amazi n’isabune imbere mu gitsina.
Hari bamwe bibwira ko gukoresha amasabune n’amadeadorants aribyo bizatuma hahumura neza nyamara ibyo bituma hahumura nabi kurushaho ndetse bikaba byagutera n’ubundi burwayi.
Ibi akenshi bikunze gukorwa n’abantu batangiye kumva mu gitsina cyabo hahumuye nabi ku bw’impamvu zitandukanye aho kwivuza bagahitamo kujya bahoza cyane no gukoresha za deaodorants.
Imyenda y’imbere idafite isuku ihagije: imyenda y’imbere nayo ishobora kugutera indwara ukaba wagira impumuro mbi mu gitsina. Ni byiza rero kujya uyimesa neza, ukayanika ahantu hagera imirasire y’izuba kandi ukibuka kujya uyitera ipasi mbere yo kuyambara. Ni byiza na none kwambara amakariso ya cotons kuko ariyo adatera ubushyuhe.
Ubwiherero budafite isuku: ubwiherero budafite isuku nabwo butera impumuro mbi mu gitsina cyane iyo ugiye nko kwihagarika inkari zikajya zigutarukira cyangwa se ukicara ku bwiherero butakorewe isuku ihagije cyane iyo ari bumwe bwo mu bwoko bwa siege bicaraho ikibuno gifasheho.
Kurya ibintu birimo imisemburo myinshi: hari ibiryo turya nabyo bikaba byatuma ugira impumuro mbi mu gitsina cyane cyane ibirimo imisemburo.
Icyo wakora mu gihe ufite impumuro mbi mu gitsina:
• Irinde kuba wakoresha amasabune na za deodorants wibwirako bizagabanya impumuro mbi kuko byangiza imyanya ndangagitsina ndetse bikongera ibyago byo guhumura nabi kurushaho.
• Kujya kwivuza kuko niba impumuro mbi iterwa no kuba ufite infections n’ubundi burwayi bishobora no gutuma wangirika ibice bigize imyanya myibarukiro bikaba byanagutera ubugumba.
• Niba umugabo yumvise ko umugore we asigaye ahumura nabi mu gitsina agomba kubimubwira yitonze akaba yajya kwivuza.

 • Kwikuramo isoni: abantu benshi bagira isoni zo kujya kwivuza indwara zifata imyanya ndangagitsina ugasanga bibagizeho ingaruka zikomeye. Byaba byiza rero gutinyuka ukajya kwa muganga aho gukomeza kwihererana ubwo burwayi kuko iyi ndwara ifite imiti iyivura igakira. • Irinde gukomeza gushyira urubanza k’uwo mwashakanye: abantu benshi bibwira ko iyo bafite zimwe mu ndwara zifata imyanya ndangagitsina biba byaturutse kuwo bashakanye ugasanga aho kujya kwivuza bahora babicyurirana hagati yabo.
Kugira impumuro mbi mu gitsina ubonye uko wabyirinda ndetse n’uko wabyitwaramo igihe waba ufite iki kibazo. Byaba byiza rero wubahirije izi nama kuko impumuro mbi mu gitsina ari indwara mbi ndetse ikaba inateza ibibazo mu miryango.
Src: agasaro.com

04 May, 2015

Menya indwara ya vitiligo, ituma umuntu azana ibibara by'umweru ku ruhu rwe.


Indwara ya vitiligo ifata uruhu
Ndabahaye Mwiriwe!Jewe Ndiburundi Mu kirundo Nashaka Mumfashe Mumbwire, Nashaka Kubaza Kungwara Ifata Umuntu Akagira Amabara Kumubiri Ukamenga Numwema(NYAMWERU)! None Iterwa Niki? Iravurwa Igakira? Bayivura Gute? Murakoze!
Nkuko uno mugenzi wacu yabajije ikibazo abinyujije kuri page yacu ya facebook(Baza Muganga), indwara ya Vitiligo ihangayikishije benshi, kandi benshi bayibazaho byinshi. Reka dusubize ibibazo bijya biyibazaho.
Indwara ya Vitiligo irangwa no kuzana amabara y'ibidomagure by'umweru ku ruhu.Ushobora kuba warigeze kubona umuntu afite amabara y'umweru mu maso cyangwa ku bindi bice by'umubiri. Uwo muntu ashobora kuba yari arwaye vitiligo iyi ndwara rero ikaba iterwa no kubura umusemburo wa « Melanin ».
Uno musemburo wa « Melanin » uboneka mu ruhu niwo utuma rusa uko rwakagombye gusa, hanyuma ibura ryawo rikunze guterwa no gusenyagurika cyangwa gupfa k'uteramangingo tuwukora bigatuma umuntu azana amabara y'umweru ku ruhu. Indwara yo kuzana amabara (Vitiligo) ishobora kwibasira abantu b'amabara yose ariko ikunze guhita igaragara cyane ku bantu bafite uruhu rw'igikara(Abirabura) kurusha abafite uruho rw'umweru(Abazungu).

Indwara yo kuzana mabara yibasira abanyamerika bari hagati y'umwe na babiri ku ijana (1-2%) kuko ngo nibura ushobora gusanga abanyamerika bari hagati ya miliyoni ebyiri n'enye bibanira na yo.

Inshuro nyinshi indwara y'amabara yibasira bantu bakiri bato bari hagati y'imyaka icumi na mirongo itatu y'amavuko hanyuma ugasanga abagera kuri mirongo cyenda ku ijana (90%) byabo bagaragaza ibimenyetso mbere y'uko buzuza imyaka mirongo ine y'amavuko. Ari abagabo ndetse n'abagore baba bafite ibyago bingana byo kuyirwara.
Indwara yo kuzana amabara ishobora kuba uruhererekane rw'imiryango kuko usanga abantu bafite umuntu mu muryango wayirwaye n'abafite mu muryango wabo ikibazo cyo guhinduka ikigina umusatsi,  baba bafite ibyago byinshi by'uko hazagira undi uyirwara. Abantu basanganywe indwara ziterwa n'uko abasirikare b'umubiri barwanya uteremangingo twawo (autoimmune diseases) na bo ibyago byo kuyirwara biri hejuru.  Ayo mabara aza aho ariho hose ku ruhu kandi buri wese ashobora gufatwa n’ubwo burwayi. Vitiligo ni indwara itandura kandi uko amabara yera egenda akura ni nako umuntu aba ashobora kurwara kanseri y’uruhu ku buryo bworoshye.

Igitera Vitiligo
Mu ruhu habamo utanyangingo twitwa Melanocytes tuba dushinzwe guha ibara uruhu , iyo melanocytes zo ku gice runaka cy’uruhu zitari gukora akazi kazo , uruhu rwaho ziri ruba umweru nibwo bavuga ko umuntu arwaye Vitiligo.
Igituma izo melanocyte zihagarara gukora kugeza ubu ntikiramenyekana neza ariko akenshi iyo mu muryango  umuntu avukamo  harimo abantu bagiye barwara  iyo ndwara usanga ikurikirana abavutse muri uwo muryango.
Vitiligo kandi ikunze kugaragara ku bantu bafite uburwayi bukurikira:
  • Indwara ya anemie cyane cyane iyitwa(Pernicous anemia), iterwa no kubura icyitwa intrinsic factor gifasha mu gutwara ibintu byifashishwa n'umubiri mu gukora amaraso.
  • Kugira umusemburo mwinshi ukorwa na n'igice cyo mu mubiri
    cyitwa thyroid (Hyperthyroidism)
  • Indwara yitiriwe Addison(Addison Disease).
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu agiye kurwarwa Vitiligo:
Kuzana utubara twera aha hakurikira:
  1. Mu maso
  2. Ku minwa
  3. ku biganza
  4. Ku maboko
  5. Ku birenjye.
  6. Mu kwaha
  7. Mu jisho imbere
  8. Ku myanya ndanga gitsina
  9. Ku mazuru
Vitiligo ivurwa ite
  1. Muganga ashobora gutanga umuti witwa Dermovate ku bantu bari basanzwe ari inzobe cyane cyangwa ku  bazungu ariko si  byiza gukoresha uwo muti atari muganga wawukwandikiye kuko ugira izindi ngaruka zitari nziza ku ruhu
  2. Undi muti ukunze gukoreshwa ni uwitwa Meladine solution 0,1% , Meladine solution 0,75%  yo kwisiga ku ruhu cyangwa Meladine 10 mg  y’ibinini byo kunywa. Iyo miti yose itangwa iyo ufite urupapuro rwa muganga.
  3. Ubundi buryo bukoreshwa mu kugirango Vitiligo ntigaragare ni ugusiga amabara asa n’uruhu rwawe ahabaye umweru(maquillage).
  4. Mu bihugu byateye imbere bafite ubundi buryo bwinshi bakoresha mu kuvura Vitiligo nko gufata uruhu rushyashya bakuye ahatarwaye, bakarutera aharwaye(skin graffting), cyangwa gutera amabara asa n’uruhu ahantu harwaye (teinture) n’ubundi bwinshi .
Nubwo ubwo buryo bwose buri haruguru bufasha mu kugabanya ayo mabara yera, Vitiligo ni indwara idakira burundu kandi nta buryo bwo kuyirinda bubaho.
Niba urwaye iyi ndwara nta mpamvu yo guhangayika ngo wumve ko bikurangiranye cyangwa ngo wumve wigunze , Vitiligo ni indwara itica.
Edited from: tohoza.com, umuseke.rw

Indwara y'ibihushi ifata ku ruhu! dore ibiyiranga n'ibimenyetso byayo


Indwara y'ibihushi
Ibihushi n’indwara iterwa n’agakoko kataboneshwa ijisho kazwi ku izina rya ” dermatophyte”mu ndimi z’amahanga. Ako gakoko kibera inyuma ku ruhu, ku turemangingo twapfuye (tissus mortes). Ntikajya kinjira imbere mu turemangingo two mu mubiri  kuko gatungwa n’utwoya twose tuva mu ruhu ugasaga aho ako gakoko kororokeye umubiri wahinduye ibara. Agakoko ka dermatophyte  kameze nk’ibihumyo bitaribwa bigenda bigakurira k’ugishishwa cy’igiti.

Agakoko ka dermatophyte gafite ishusho imeze nk’impeta kagira ibara ritukura.  Gakunze kwibasira inyuma y’uruhu,umusatsi ndetse n’inzara kuburyo igice cy’umubiri kafashe kahasiga ubusembwa ugasanga uruhu rwatonnye amabara atandukanye. 
Indwara y’ibihushi yibasira cyane cyane  abana bari munsi y’imyaka 12 uretse ko n’abantu bakuze hari igihe usanga bayirwaye. 
Iyi ndwara ishobora kwandura   umuntu k’uwundi mugihe basangiye ibikoresho byifashishwa n’abogoshi,ibisokozo,ingofero, gutiririkanya imyenda ndetse n’igihe uruhu rw’ umurwayi wayo arukubye k’uruhu  rw’umuntu atayirwaye.

Indwara y’ibihushi irangwa n’uko umusatsi uba washize k’umutwe,uburibwe bukabije inyuma k’uruhu bigatuma umurwayi yishimagura,aho ako gakoko kaba k’ibasiye kahashyira ishusho y’uruziga ifite ibara ry’umutuku cyangwa umweru bitewe naho kibasiye.
Bumwe mu buryo bwo kuyirinda ni uguhorana isuku y’uruhu,kudatiririkanya imyenda ndetse n’ibikoresho by’ubwogoshi.
Indwara y’ibihushi ntiyibasira abantu gusa kuko zimwe mu nyamaswa zirimo imbwa n’injangwe zikunze kwandura iyondwara kuburyo zinayanduza n’abana ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga ku ndwara z’uruhu  bagaragaza ko 20% by’abantu barware indwara y’ibihushi bayandurjwe n’inyamaswa.
Indwara y’ibihushi  iravurwa igakira hakoreshejwe umuti wa Antifungal drugs, isabune ya shampoo ndetse hari na Poudre yabugenewe kwa muganga basiga ku uruhu.
Mu gihe umwana wawe yatangiye kukaragaza ibimenyetso by’indwara y’ibihushi n’ibyiza guhita umujyana kwa muganga.
Source: UMUSEKE.RW