28 August, 2018

Filled Under: , ,

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE

a)    UDUKINGIRIZO:
i.    AGAKINGIRIZO K’UMUGABO (male condom): Akenshi kaba gakoze mu ruhu rw’inyamaswa(animal membrane), kawucu, cyangwa se gakoze muri latex. Gakoze ku buryo kajya ku gitsina cy’umugabo kakagitwikira cyose, nanone gakora nk’urukuta kuko gatuma intanga umugabo asohora zitajya mu gitsina cy’umugore ahubwo zikaguma ziretse muri ka gakingirizo. Bityo kakaba kabujije isama,  gutwita ntibibeho kuko intangangabo ziba zitahuye n’intangangore ngo bikore umwana. Uretse gusama, udukingirizo dushobora no kurinda indwara zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina, nka za SIDA , IMITEZI , MBURUGU n’izindi.
ii.    AGAKINGIRIZO K’UMUGORE: aka gakingirizo k’umugore nako gakora nk’urukuta. Uti gute se? Aka gakingirizo kinjizwa mu gitsina cy’umugore  bigakorwa n’umugore, mbere y’uko akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo. Nk’uko bigenda ku gakingirizo k’umugabo aka nako iyo habayeho gusohora amasohoro ariyo aba arimo intangangabo ntiyinjira mu gitsinagore ngo ahure n’intangangore iba yararekuwe cyangwa iri hafi kurekurwa, ahubwo zijya muri ka gakingirizo zikaba ariho zireka maze kakaza kuvanwamo kakajugunywa  ahabigenewe.
 Hari ubundi buryo nabwo bukora nk’urukuta, bubuza intanga zasohorewe mu gitsina cy’umugore kwinjira ngo zijye muri nyababyeyi, kuko ibi iyo bibayeho nibwo zigenda zigahura n’intangangore maze hakabaho gusama. Muri bwo hakubiyemo icyo twita:
b)    AKAGOFERO K’INKONDO Y’UMURA (cervical cap), DIAPHRAGM, n’IMITI YICA INTANGANGABO (spermicidal agents). Akagofero k’inkondo y’umura ndetse na diaphragm ni udukoresho akenshi tuba dukoze muri pulastike cyangwa se kawucu(rubber), tumeze nk’akagofero cyangwa agapfundikizo, kagenda kagapfundikira inkondo y’umura maze intanga zasohowe ntizibashe kurenga inkondo y’umura ngo zijye muri nyababyeyi ahubwo zigahera hanze y’inkondo y’umura ni ukuvuga aho dukunze kwita mu nda ibyara, aho umwana aca asohoka mu gihe avuka. Buri gihe uzasanga diaphragm ariyo nini kurusha ka kagofero k’inkondo y’umura(cervical cap). Imiti ikunda gukoreshwa cyane ni imiti yica intangangabo ikoze ku buryo iyo igeze mu gitsinagore itanga urufuro;  nanone hari indi ikoze mu buryo bw’ amavuta byose  bigashyirwa mu nda ibyara maze bikica intangangabo zasohowe mu gihe hakorwaga imibonano  mpuzabitsina. Iyi miti ikaba yinjizwa mu gitsina mbere y’imibonano. Iyo iyi miti ikoreshejwe iri hamwe n’agakingirizo niho usanga biba byizewe ko byakurinda gusama kuruta gukoresha kimwe ukwacyo cyonyine.
KANDA HANO USOME IBIBANZA KURI IYI NKURU:
1.SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO
2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE)

IBIKURIKIRA IYI NKURU:
  1. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA.
  2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE.
  3.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)


Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 
Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296



0 Comments: