Iyo umwana avutse, ifunguro
rye rya mbere ni amashereka icyo twakwita amata y’umubyeyi we. Amashereka ya
mbere umwana yonka akivuka akenshi aba asa n’umuhondo (twita
colostrum mu rurimi rw’icyongereza), aba yuzuyemo abasirikare b’umubiri ndetse
n’ubwirinzi buhambaye buzafasha wa mwana uvutse mu gihe cy’amezi 6, kwirinda
indwara kandi agatuma ahorana imbaraga. Nanone
afasha umubiri w’umwana kwikorera abasirikare be ku giti cye bazajya
bamurinda indwara mu gihe cy’ubuzima bwe bwose. Ku bantu bakuru amata arimo
intungamubiri z’ibanze dukenera: harimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga
ibinyamavuta ndetse n’ibirinda indwara. Ibyo bikaba biri mu bintu dukeneye buri munsi kugirango imibiri yacu igumye
ibeho kandi imererwe neza. Kutanywa amata bishobora kutakugiraho ingaruka z’ako
kanya, gusa uko igihe kigenda gihita ushobora guhura n’ingaruka zimwe na zimwe
zo kutanywa amata nko gucika intege. Ku bagore bo bakunda kugira ikibazo cyo
kugira amagufa adakomeye kubera kubura umunyungugu wa karisiyumu(calicium)
dusanga mu mata.
Aha rero nkaba naguteguriye
ibyiza byo gufata byibuze igikombe kimwe cy’amata buri munsi
1. Amata ni ifunguro rikize ku
ntungamubiri:
Amata arimo karisiyumu, uyu ukaba ari
umunyungugu ufasha umuntu mu gukura neza kw’amagufa, imikaya kandi ugatuma
amenyo akomera ndetse agasa n’umweru. Nanone uyu munyungugu ufasha mu
kwiyongera k’uburebure n’igihagararo cy’umuntu. Mu by’ukuri, amata arakenewe mu
gukura k’umubiri wose muri rusange. Uzabona inganda n’amasosiyete byamamaza
amata nk’ikintu kidasanzwe kuma televiziyo yaba aya hano mu Rwanda cyangwa
hanze yarwo, yego baba bakabya ariko ntitwaba twibeshye tuvuze ko amata ari mu
biribwa bikize cyane ku ntungamubiri. Reka nange nkabye “nunywa igikombe
cy’amata buri munsi ntaho uzaba ugihuriye na muganga”.
2. Amata atuma ugira uruhu wishimiye
Umuntu
ntabwo ari nk’ibuye ritava aho riri, akenera kugenda no gukora kugirango abeho.
Utwenge tuba ku ruhu rwacu, dufatamo imikungugu ndetse n’indi myanda
itandukanye buri munsi. Ibyo bishobora gutuma twa twenge twifunga maze bigatuma
uruhu rwangirika. Ibyo kandi bishobora gutuma umuntu agira uruhu ruhanda kandi
rukomeye, mbese rumeze nabi. Ushobora kuba watekerezaga ko amavuta uzagura
cyangwa ayo wisiga ariyo azabikiza. Aho uribeshya cyane. Kugirango urinde uruhu
rwawe ingaruka z’ukwangirika zaturutse ku bintu uhura nabyo buri munsi, nywa
igikombe cy’amata buri munsi. Ibyo bizatuma ugira uruhu rworohereye kandi rwiza
dore ko abenshi arirwo baba bifuza cyane cyane ab’igitsina gore. Ushobora kuba
wahise wibaza uti “mu mata habamo iki kirinda uruhu bigeze aho?” Mu mata habamo aside (lactic acid) ifasha mu
kurinda uruhu rwawe kwangirika, nanone harimo ibikomoka ku ma proteyine(amino
acids) bisimbura twa duce tw’uruhu twangiritse maze bigatuma uruhu rwawe
ruhorana itoto, kandi rugahora rusa neza.
3. Amata atuma ugira amagufa akomeye
Buri muntu
wese usanga azi ko ibanga ryo kugira amagufa akomeye ari ukurya ifunguro ririmo
karisiyumu. Kubura karisiyumu mu mubiri, bitera ububabare(kuribwa) mu ngingo(joint
pain) kandi bigatuma amagufa
yoroha(osteoporosis) ndetse akangirika, cyane cyane ku bantu bakuze. Nunywa
igikombe cy’amata buri munsi uzagira amagufa akomeye, kuko huzuyemo karisiyumu
nyinshi.
4. Amata afasha gusinzira neza
Twirirwa mu bintu byinshi
rimwe na rimwe bishobora kudutesha umutwe kandi ibyo bishobora no gutuma tubura
ibitotsi nijoro. Kuki utagerageza gufata igikombe cy’amata akonje mbere yo
kuryama ngo urebe! Amata arimo intungamubiri yitwa tryptophan ikaba ari
igikomoka kuri proteyine dukunda no gusanga mu nyama z’ibiguruka, ikaba iyo
igeze mu bwonko ituma habaho kurekurwa kw’icyitwa serotonine twakwita
nk’umusemburo, iyi ikaba ituma umuntu asinzira neza maze akabyuka akomeye
akajya mu kazi ku munsi ukurikiraho afite imbaraga nyinshi. Serotonin kandi iri
mu bintu bifasha kurinda umunaniro ukabije.
Yanditswe na RUTAYISIRE François Xavier
Yanditswe na RUTAYISIRE François Xavier
Kanda like kuri facebook page ya Baza Muganga. Niba wifuza Guhora ubona amakuru nk'aya y'ubuzima.
0 Comments:
Post a Comment