Igifu ni rumwe mu ngingo zifitiye akamaro gakomeye umubiri
wacu ; aho kigira umumaro mu igogorwa (gutunganya ibiryo) ry’ibiryo n’ibyo
tunywa byose. Ni kimwe mu nyama zo munda, giherereye ku gice cy’iburyo munsi
gato y’igicamakoma (diaphragm)
Abantu bose ntibagira igifu kingana, ingano igenda
itandukana kuri buri wese. Mu bihe bisanzwe igifu gishobora kwakira hagati ya
litiro 1 na 2 zibyo kurya ndetse nibyo kunywa uba wafashe. Igifu kandi kirakweduka
kuburyo gishobora kwakira hagati ya litiro 3 kugeza kuri 4 zibyo kurya no
kunywa waba wafata. Ariko iyo gikwedutse cyane bitera ibibazo ; nihamwe umuntu
yumva yabyimbye inda rimwe na rimwe, akarwara ikirungurira, kuko igifu kiba
kiremerewe nibikirimo bituma kitabasha kubivanga neza ngo kibisye bityo
bikomeze bigabanuke mugifu, aribyo bita indigestion.
Ese iyi indwara iterwa niki ?
Kugira udusebe ku gifu (aribyo bita gastric ulcers), biterwa
ahanini nibi bikurikira :
* Helicobacter pylori (soma : elikobagita pirori) ; ni
utunyabuzima two mu bwoko bwa bagiteri twibasira igifu tukaba twatera uburibwe
bukomeye ku gifu, ndetse na infection. Izi bagiteri iyo zibasiye igifu zigenda
zishimashima impande z’igifu ariko hagenda hacika udusebe, ibi bikaba bibabaza
cyane.
* Ikoreshwa cyane ry’imiti igabanya uburibwe (cg ububabare)
nka ibuprofen, diclofenac, aspirin n’indi yo muri ubu bwoko. Nubwo iki kibazo
gikunda kuba ku bantu bakoresheje iyi miti igihe kirekire cg igihe habayeho
kunywa imiti myinshi irengeje urugero.
* Imibereho ; ku bantu bahora bahangayitse, batishimiye
ubuzima babayemo cg se abantu bakora akazi kavunanye batajya babona umwanya wo
kuruhuka uhagije baba bafite ibyago byinshi byo kuzana utwo dusebe ku gifu.
* Kunywa itabi ndetse no kunywa inzoga cyane
* Abantu barwaye kanseri y’igifu nabo bafite ibyago byinshi
byo kurwara utu dusebe
Dore bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye
iyi ndwara :
- Igihurirwaho na benshi, ni ukugira ububabare bukomeye mu
gice cy’inda yo hagati ndetse n’ahazamuka hegereye mu gatuza. Ubwo bubabare
buraza bukagenda.
- Kumva umeze nkuri gushya mu bitugu ahahurira inshyi
z’amaboko. Wumva hameze nk’aharimo akanyengetera.
- Ibindi bimenyetso twavuga harimo : kubura appetit, kugira
iseseme, guta ibiro, rimwe na rimwe kwituma amaraso (cg se ibisa umukara)
Urifuza ko hari ikindi twavuga ku ndwara y'igifu?Twandikire. Reba ahanditse contacts aho hejuru.
2 Comments:
This approach is visually really most suitable. Every single one of microscopic highlights are intended by means of a number of heritage skills. I recommend the software quite a lot Osteoporosis
Post a Comment