Ni kenshi muri iki gihe, umuntu arwara yajya kwa muganga
bamusuzuma akumva baramubwiye ngo ufite "infection" mu maraso. Iyi
rero niyo yitwa ubwandu bw’amaraso (blood infection), ikaba ari indwara imaze
kugenda yiyongera kandi ihitana benshi iyo itavuwe hakiri kare.
Ese ubwandu bw’amaraso ni iki? Buterwa n’iki?
Ubusanzwe tugira indwara nyinshi twandura zitewe na
mikorobi, habaho iziterwa na bagiteri, imiyege (champignon) cyangwa virusi. Uko
rero umubiri ugenda uhangana n’izi mikorobi, habaho igihe zimwe muri zo zinjira
mu maraso atembera mu mubiri. Ibyo bishobora gutuma ibice by’inyama zo mu nda
bibyimba cyangwa bikangirika bitewe n’izo mikorobi zinjiye mu maraso. Nibyo
twita ubwandu bw’amaraso.
Ese ni bande iyi ndwara yibasira cyane?
Iyi ndwara n’ubwo ntawe itafata, ariko hari abo yibasira
cyane:
Abantu bafite ikibazo cy’ubudahangarwa bw’umubiri
bwagabanyutse. Abo ni abafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA, abarwaye kanseri,
kimwe n’abatewe izindi ngingo z’umubiri (impyiko, umutima,..)
Abana bato. Abo ahanini ni abana bari munsi y’umwaka muri rusange,
n’abari munsi y’amezi 6 by’umwihariko.
Abantu bageze mu zabukuru by’umwihariko iyo bafite ubundi
burwayi.
Abarwayi ba diyabete.
Imbagwa ziri mu bitaro cyangwa zivuyeyo vuba.
Ese ni ibihe bimenyetso biranga iyi ndwara?
Umuriro mwinshi cyane ujyana no gutengurwa no kubira ibyuya
Kugabanyuka kw’inshuro wihagarika
Isesemi no kuruka
Impiswi
Ukuyoba ubwenge
Guhumeka insigane.
Rimwe na rimwe gukonja bikabije.
Gucika intege cyane
Ese iyi ndwara yakirindwa?
Ku bana bato bisaba kubitaho no gukurikirana buri karwara
kose barwaye ugahita umuvuza. Byaba ibicurane, inkorora, gusa ukibona agize
umuriro ujyana no kuruka no guhitwa kandi hari indi ndwara yari afite cyangwa
akirutse, mwihutane kwa muganga. Isuku ni isoko y’ubuzima. By’umwihariko ku
bantu bari mu bitaro, gukaraba intoki no kwita ku isuku y’aho uri byagufasha.
Urifuza ko hari ikindi twavuga ku ndwara ya infection?
twandikire. Reba ahanditse contacts aho hejuru.
1 Comments:
I adore all the strings, My partner and i savored, I'd personally love far more details using this, for the reason that it really is really pleasurable., Enjoy it designed for offering. Osteoporosis
Post a Comment