24 March, 2017

Filled Under: ,

Sobanukirwa indwara yo kudahumeka neza nijoro cyangwa se sleep apnea mu rurimi rw'icyongereza.

Ese ni indwara ki?— Sleep apnea ni indwara ifata umuntu ikagaragazwa cyane n'uko hari igihe uyirwaye agira ibihe ahagaragara guhumeka by'akanya gato ariko bikabaho mu gihe asinziriye.  Habaho ubwoko bubiri bw'iyi ndwara. Imwe ituruka ku mikorere y'ubwonko (central sleep apnea) indi ikaba ituruka mu muhogo, wenda nk'ikintu gishobora gufunga inzira y'umwuka (obstructive sleep apnea).
Nk'uko tubibonye hano hejuru, imwe ishobora guterwa n'uko imyanya ye y'ubuhumekero nk'umuhogo yagabanutse mu ngano yayo cyangwa yifunze indi igaterwa n'uko ubwonko butari gutanga amakuru atuma imikaya ifasha mu guhumeka ikora neza, ibyo bigatuma umuntu adahumeka neza.  Aha ngiye kukubwira sleep apnea ituruka ku bibazo byo mu buhumekero (mu muhogo) kuko ninayo irwarwa n'abantu benshi.

Abantu bafite Iyi ndwara usanga nabo ubwabo bataba bazi ko hari igihe bahagarika guhumeka mu gihe basinziriye. Gusa nanone bakunze gushigukira hejuru bahumeka insigane cyangwa basemekera hejuru. Abo babana nabo bashobora kubabwira ko bajya bagona nijoro ku buryo biteye ubwoba.

Ni Ibihe bimenyetso by'iyi ndwara?— Ibimenyetso biza Ku isonga ku Bantu barwaye Iyi ndwara ni ukugona Cyane, kunanirwa umuntu akumva yasenzekaye, no gusinzira ku manywa(ugasanga umuntu ari guhonda umutwe aho ari hose).  
Mu bindi bimenyetso twavuga nko:

●Kumva utamaze ibitotsi.

●Gukangukira hejuru umuntu ahumeka nabi kandi insigane anasemeka asa nk'uwahagira! 

●Kubyuka warwaye umutwe , iminwa yumagaye, cyangwa mu mazuru no mu muhogo naho humagaye.

●Gukanguka buri gihe mu ijoro ujya kwihagarika.

●Gukanguka mu gitondo wumva utaruhutse bihagije. 

● Kugira ibibazo mu mitekerereze aho usanga Umuntu bimugora gutekereza neza ndetse bikamugora kwibuka ibintu.

Bamwe mu bafite iyi ndwara ntibajya bagaragaza ibimenyetso, kandi abenshi ntibajya banamenya ko bayirwaye. Bashobora kumva ko ari ibintu bisanzwe kubyuka ufite umunaniro cyangwa bakumva ko kugona cyane ari ibintu bisanzwe.

Ese ni ngombwa kujya kureba umuganga? — Yego. Niba utekereza ko ufite iyi ndwara yo guhumeka nabi igihe usinziriye  ushobora kujya kureba muganga uvura indwara zo mu muhogo(othorhinolaryngologist - ORL)! 

Ese iyi ndwara irasuzumwa?— Yego. Iyo Muganga aketse ko ufite iyi ndwara, hari ibizame ashobora kugukorera kimwe muri byo ni ikizanini cyo gusinzira. Iki gishobora gukorerwa mu rugo iwawe, ariko akenshi gikorerwa muri laboratwari yabugenewe. Bisaba ko umurwayi amara ijoro ryose muri iyo laboratwari yashyizweho ama machine akurikirana uko umutima we ugenda utera ndetse n'uko ahumeka n'andi akurikirana imikorere y'umubiri we muri rusange.  Ibisubizo by'ibi bizame nibyo bizereka muganga ko umurwayi afite sleep apnea.

Ese wowe Hari Icyo wakora mu gihe ufite ubu burwayi? — Yego. Hano Hari inama wakurikiza:

●Jya ugerageza kuryama ugaramye. (Ibi akenshi ntibikunda gushoboka kuko bigorana kugenga uburyo umuntu aryamamo igihe asinziriye. Gusa iyo bikozwe hari abo bifasha)

●Gerageza kugabanya ibiro niba wari ufite umubyibuho ukabije. 

●Irinde inzoga, kuko zishobora gutuma indwara yawe irushaho gukara!

Ino ndwara ivurwa ite?—Nk'uko nabivuze haruguru, kugabanya umubyibuho bishobora kugufasha niba ubyibushye cyane cyangwa ufite obesity. 
Mu buryo ivurwa hari udukoresho dufasha mu guhumeka muganga ashobora kukwandikira cyangwa tugafasha gutuma imyanya y'ubuhumekero yawe ihora ifunguye mu gihe usinziriye. 

Hari igihe muganga abona ko aringombwa ko ubagwa kugirango bafungure imyanya y'ubuhumekero, ibi bibaho iyo abona ubundi buryo bwose bushoboka bwanze. Gusa Hari igihe bitabikiza burundu kandi indwara ikaba ishobora no kugaruka. 

Ese iyi ndwara yanteza ibibazo?— Birashoboka rwose. Abantu barwaye sleep apnea ntibajya basinzira neza, bahora bafite umunaniro kandi ntibabe maso bikaba byabagora gukurikira niba bari kuganira n'umuntu, cyangwa bari kwiga. Ibi bishobora kubongerera ibyago byo gukora impanuka igihe batwara ibinyabiziga.  Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bafite iyi ndwara bakunze kugira indwara z'umutima, umuvuduko ukabije w'amaraso n'ibindi. Kuvurwa hakoreshejwe twa tu machine twavuze haruguru bigabanya ibyo byago byose tumaze kuvuga.

0 Comments: