Ibimenyetso
bigaragara mu gihe cyo gutwita biratandukana hagati y'umuntu n'undi,
nanone ibyo wabonye ku rubyaro rwa mbere ushobora kuba ataribyo ubona ku
rubyaro rwa kabiri cyangwa imbyaro zizakurikiraho! Gusa hari
ibimenyetso bihurirwaho n'abagore benshi.
Hano ngiye kukubwira ibimenyetso umugore ashobora kubona igihe atwite.
Ibimenyetso bikunda kugaragara ku nda ikiri ntoya!
Ibi ni ibimenyetso biza kare cyane ndetse hari n'igihe umugore aba ataramenya ko atwite.
Ibimenyetso bikunda kugaragara ni ibi bikurikira:
●
Kugira iseseme mu gitondo ubyutse, bikurikiwe cyangwa se bidakurikirwa
no kuruka- Ibi nibyo byitwa mu rurimi rw'icyongereza "morning
sickness," gusa ibi bishobora no kubaho ikindi gihe cy'umunsi atari mu
gitondo gusa. Iyi seseme abagore benshi bashobora kugumya kuyigira mu
mezi makeya abanza yo gutwita kwabo.
● Amabere agenda aba manini kandi ukumva akubabaza.
● Kumva ushaka kwihagarika buri kanya kurenza uko byari bisanzwe.
● Kumva ufite umunaniro ukabije kandi ukananizwa n'ubusa kurusha uko wari usanzwe umeze.
● Kugira ububabare budakabije mu kiziba cy'inda.
Ibyo tubahishiye:
Ni ibihe bimenyetso bikunda kugaragara ku nda nkuru?
Yanditswe na RUTAYISIRE François Xavier yifashishije UpTodate
0 Comments:
Post a Comment