Sobanukirwa n'indwara y'ibiheri byo mu maso n'uko wayirinda.

Ibishishi byo mu maso (Acné) ni indwara igaragazwa n’ibiheri bifatira mu twenge tw’ubwoya bw’uruhu. Rimwe na rimwe bikagera mu mugongo, ku ntugu no mu gituza .Bikaba bigenda bishira uko umuntu agenda asatira imyaka y’ubukure iyo nta bundi burwayi afite ; ariko hari n’uburyo butandukanye bishobora kwiyongera kubera ko umuntu yariye ibiribwa bikize ku masukari no ku binure ; by’umwihariko za shokola (chocolat).

Ku bagore ;ibiheri byo mu maso bishobora kwiyongera mu minsi ibanziriza imihango ;bikagabanuka cyangwa bigashira iyo atwite.
Kota izuba, guhumeka umwuka mwiza mu gihe cyo gukora imyitozo ngororamubiri, kugira gahunda nziza y’imirire, gufasha igogora ry’ibiryo n’amara gukora neza urya kenshi indyo itananiza igogora nk’ibinyampeke n’imboga rwatsi, hamwe no kunywa amazi asukuye bigira uruhare mu gukumira indwara y’ibishishi.

Urifuza ko hari ikindi twavuga ku ndwara y'ibishishi?
twandikire. reba ahanditse contacts aho hejuru.

Comments

Popular posts from this blog

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE CYANGWA SE (BWA KAMERE)

Sobanukirwa indyo yuzuye n'ibiyigize, Ese warya cg wakora iki ngo ubashe kugabanya ibiro? Muganga arakugira inama

Wari uziko ushobora kuba ufite trichomonas ariko nta bimenyetso ufite? Menya byinshi kuri yo.