28 August, 2018

Filled Under: , ,

KUBONEZA URUBYARO: KWIFUNGISHA BURUNDU

UBU NI UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)
i.    UBURYO BWO KWIFUNGISHA BURUNDU KU BAGABO(VASECTOMY); ubu ni uburyo bumenyerewe cyane ku bagabo butuma badashobora kubyara ariko nta kibazo biteje kubijyanye no gukora ndetse no kunyurwa n’imibonano mpuzabitsina. Uti bikorwa bite? Umuganga afata umuyoborantanga uva muri buri bya akawukata ubundi akawuhambira, ku buryo igihe umugabo asohoye amasohoro aza, ariko nta ntanga ziba zirimo kuko inzira zacagamo iba yafunzwe. Kubera ko mubigize amasohoro intanga ziba zifashe umwanya muto, akenshi usanga kwifungisha kw’abagabo nta kibazo biteza ku ngano y’amasohoro umugabo asohora. Nanone za ntanga zitari kubona aho zica ngo zisohoke, ntacyo zitwara umugabo nk’uko bamwe bajya babigiraho impungenge kuko umubiri uhita uzifata ukazikuramo ibindi bintu ukeneye, nk’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, n’ibirinda indwara.
ii.    Uburyo bumenyerewe ku bagore bwo kwifungisha burundu ni ubwo gukata no guhambira umuyoborantanga(tubal ligation) nk’uko bigenda ku bagabo. Ubu buryo bufunga inzira intangangabo zicamo zijya kureba intangangore kugirango habeho isama.
IBIBANZIRIZA IYI NKURU:
1.SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO
2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE) 

3 KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE.
4.   KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA

5.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE.


Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 
Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296

0 Comments: