28 August, 2018

Filled Under: , ,

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE

 Hari ibinini byakozwe biba birimo imisemburo ibiri ariyo estrogen na progesterone bikaba bikunze gukoreshwa kugirango bifashe umugore n’umuryango muri rusange kutabyara abana batateguwe. Ibi binini biba birimo ingano ihagije y’iriya misemburo ibiri tumaze kuvuga kuburyo igenda igatuma hatabaho irekurwa rya FSH na LH twigeze nayo kuvugaho, maze ntihabeho kurekurwa kw’intangangore kuko twabonye ko LH na FSH ariyo igira uruhare runini kw’irekurwa ryayo, ubwo rero iyo nta yihari, nta ntangangore iboneka. Nta ntangangore nta sama ribaho. Uko imyaka yagiye ihita, ingano ya estrogen na progesterone iba iri mu biriya binini bikoreshwa mu kuringaniza urubyaro yagiye igabanywa, ariyo mpamvu ibikoreshwa muri iki gihe bigira ingaruka mbi nkeya ugereranyije n’ibyakoreshwaga mbere. Hari ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima cyangwa gucika k’udutsi two mu bwonko ku bagore bakoresha ibi binini byo kuboneza urubyaro, nanone ibi byago ni byinshi ku banywa itabi, ku bagira ibibazo by’umuvuduko w’amaraso cyangwa abagira ibibazo byo kuvura kw’amaraso(coagulation disorders). Ku bagore hafi ya bose ibi binini biba bihagije kugirango bibarinde gusama kandi nta ngaruka mbi nyinshi bibagiraho kugeza ku myaka 35.
Indi miti y’inshinge urugero nka Depo-Provera,iba irimo umusemburo wa progesterone, yo ishobora kuba yarinda gusama mu gihe kigeze ku mezi atatu bitewe n’ingano y’uwo musemburo uri mu rushinge. Nanone uno musemburo ushobora gushyirwa mu gapira aho kuwushyira mu rushinge maze ako gapira kagashyirwa munsi y’uruhu, aho cyane cyane gakunda gushyirwa mu kuboko. Nibyo bita AGAPIRA KO MU KUBOKO. Aka gapira gashobora gufasha kuringaniza urubyaro mu gihe kigeze ku myaka itanu. Mu gihe umugore ari gukoresha ubu buryo bw’inshinge cyangwa bw’agapira, ntabwo ashobora kujya mu mihango kubera uriya musemburo wa progesterone uba uri mu maraso ye.
Aha rero twavuga ko aho inshinge n’agapira bibera byiza kuruta ubundi buryo bwose bukoresha imiti ni uko bwo bukurinda guhora urya ibinini buri munsi. Dore ko hari n’igihe umuntu ashobora kwibagirwa kubifata.
IBIBANZIRIZA IYI NKURU:
1.SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO
2. KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE) 

3 KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE.
4.   KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA.


SOMA IBIKURIKIRA IYI NKURU:
  1.  KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)

Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier 

Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296

0 Comments: