Kurangiza vuba ku bagabo ni iki?
Kurangiza vuba (premature ejaculation) ku bagabo ni igihe cyose umugabo atangira gukora imibonano mpuzabitsina akarangiza byihuse mugihe umugore ataragera ku ndunduro y'icyo gikorwa cy'urukundo baba barimo bombi,nukuvuga umugabo ashobora kurangiza mumunota umwe agitangira igikorwa cg ntarenze iminonota 3.
Ubushakashatsi bwakozwe n'inzobere kubijyanye n'ubuzima bw'imyororokere,bugaragaza ko nibura umugabo umwe mu bagabo batatu aba afite iyo nenge, Mugihe cyose umugabo adashobora gukontorora igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina ngo arangize aruko abishatse,nabwo tuvuga ko afite iyo nenge, Kurundi ruhande nabwo harigihe byitwa inenge kandi ntaruhare ubifitemo,ahubwo bigaterwa nuko ukoze imibonano utisanzuye,ufite ubwoba,usigaganwa n'igihe cg utishimiye uwo mwahuriye mu gikorwa,ibyo bikagutera kurangiza vuba ukagera kundunduro y'ibyishimo byawe mugihe mugenzi wawe aba ataragera ku ndunduro y'ibyishimo bye.
Ni iki kikwereka ko warangije vuba?
Icyambere nuko urangiza utabyifuzaga, Abagore benshi ntibakunda guhita bagaragaza ko habayeho icyo kibazo,ndetse nabashobora kubivuga ni bake, Abenshi ubabwirwa nuko iyo umaze kurangiza, ubona batishimye,ndetse nawe ubwawe ubona atakwishimiye iyo bikimara kubaho,ndetse hari bamwe bahita bigira inama yo gushaka undi mugabo babikorana ariko akabikora muburyo utamenya,
Ku bagabo rero,iyo utangiye gukora imibonano mpuzabitsina,wumva igikorwa kikuryoheye,bityo kubera kubyererekezaho ibyiyumviro n'amarangamutima yawe yose,uhita urangiza utabishaka.
Impamvu zitera kurangiza vuba
Impamvu nyayo ibitera ntabwo wahita uyivuga ngo uyishimangire gusa akenshi uzasanga biturutse kuri wowe ubwawe cg se ikindi kibazo ufite gituma wumva utameze neza mu mutwe (pschological causes),indi mpamvu ishobora kubitera ni izifitanye isano n'ubuzima bwawe cyane ahanini uburwayi (Biological causes).
Iziri pschological twavuga nka:
-Kwikinisha: Kwikinisha ni igikorwa cyangiza ubwonko kigatuma ugira inenge yo kurangiza vuba
-Ibindi twavuga ni ukuba wabikoze utateguye mugenzi wawe,kuba udafite ubwisanzure n'umutekano,kuba ufite ikibazo mubuzima bwawe bwite nko kubura amafaranga,kuba utishimiye mugenzi wawe,....
-Kuba ufite indwara y'ubwonko yitwa anxiety n'iyitwa depression na stress
-Kuba igitsina cyawe kidafata umurego uko bikwiye
Iziri biological twavugamo nka:
-Kuba ufite ikibazo mu misemburo yawe yimyororokere
-Kuba uturemangingo dufasha ubwonko gutwara amakuru (neurotransmitters) tudakora neza
-Imikoranire mibi hagati y'uturemangingo dukora n'udutegura intanga ngabo
-Infection na inflammation ya prostate cg uruhago
-kuba ari ikibazo wavukanye cg warigeze kugira impanuka bikagutera trauma
-Indwara nka diabete,iy'umutima ndetse numuvuduko w'amaraso
Inama ugirwa na muganga
Ni ngombwa kdi nibyiza ko mugihe uri gukora imibonano mpuzabitsina n'umugore mwashakanye,mugomba kuganira,ukamutegura bihagije,
Igihe wumva ugiye kurangiza,ugabanya umuvuduko ukoroshya kdi ugasa naho ubwonko bwawe butabihugiweho cyane,bityo gusohora vuba ntibiba bikibayeho.
banza urebe ko aho mugiye gukorera icyo gikorwa hafite umutekano uhagije kdi muri bubone ubwisanzure,banza uganirize mugenzi wawe wiyibagize stress cg ibindi bibazo wahozemo cg ufite,
Gerageza uhindure posteurs mukoresha,ndetse kdi niba ubona usohoye vuba,gerageza ntushyiremo icyuho,ahubwo komerezaho mutegurane bishoboka igitsina gifate umurego mugihe gito ubundi ukomeze igikorwa,iyo byanze ujya kwa muganga ugasuzumwa bakareba impamvu ibitera ndetse bakanagufasha.
Imiti ifasha abantu bafite iyi nenge
Mugihe ubona byakubereye ikibazo ndetse ukaba waranakurikije inama twavuze haruguru bikaba byaranze,ushobora kwerekeza muri pharmacy ukagura imiti igufasha muri pharmacy ukagura antidepressants nka Prozac,Paxil,Anaflanil cg ukagura viagra,Levitra cg ultram bishobora kugufasha ugashimisha uwo mwashakanye.
Prepared by: NIYOMUBYEYI Théophile
0 Comments:
Post a Comment