01 November, 2025

Filled Under:

Gukomereka Ubwonko(traumatic brain injury)


Gukomereka ubwonko ni iki?
Gukomereka k'ubwonko bibaho nk'iyo umutwe w'umuntu wikubise kukintu gikomeye cyangwa ikintu kikawikubitaho, cyangwa se icyaricyo cyose cyatera ubwonko kwinyeganyeza cyane cyangwa se kujegajega cyane mu igufa ry'agahanga bikaba byaturuka ku mpanuka, urugomo, cyangwa Kwitura hasi.


Ibitera Gukomereka k'ubwonko:

Guhubuka ukagwa uva ku gitanda cyangwa ku ngazi( amadarajye, Escalier) cyane cyane biba ku bageze muzabukuru no mu bana bato.


Imikino nka ruhago, iteramakofi, Hockey, cyangwa indi mikino ikomeye cyane isaba imbaraga nyinshi.


Ubugizi bwa nabi: Kurasa abantu, ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyangwa ku bana.


Impanuka: Impanuka z’imodoka cyangwa moto n'amagare ni zimwe mu zikunze gutera gukomereka k'ubwonko.


Ibimenyetso bigaragara k'uwakomeretse ubwonko:


Kubabara umutwe bidashira.


Kudandabirana


Kuruka


Guhindura imyitwarire cyangwa

amarangamutima


Kwiheba cyangwa kwiheza no kugira agahinda gakabije (Depression)


Kunanirwa kuvuga cyangwa kudashobora kuvuga neza. 


Ingamba zo kwirinda gukomeraka ubwonko:


Kwambara ibikoresho byagenewe kurinda umuntu igihe uri ku kinyabiziga (Kasike, umukandara wo mu modoka).


Kwirinda kunywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge.


Gushyiraho inkingi zifasha gufata ku mpande zombi z’ingazi(Escalier, amadarage).


Kugendera kure ubugizi bwa nabi n'urugomo cyane cyane kurwana.


0 Comments: