03 February, 2015

Filled Under: ,

Dore icyakubwira ko uzarwara indwara ya herpes, menya uko wafasha umuntu urwaye ibihara

INDWARA Y'IBIHARA
Ibihara ni indwara yandura cyane iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa virus ya helpes (mu ndimi
z'amahanga) ikaba ituma umuntu agira umuriro. Iyo virusi yandura cyane cyane binyuze mu dutonyanga
duturutse mu myanya y'ubuhemekero cyangwa se uducandwe duturuka mu kanwa iyo umuntu avuga, akoroye cyangwa yitsamuye.

Uyirwaye ashobora guhita ayanduza abandi umunsi ubanziriza ko azana uduheri ku mubiri no mu minsi itanu uduheri twaratungutse. Ibimenyetso bitangira kugaragara hagati y'iminsi 14 - 21. Mu ntangiriro y'iyo ndwara igaragazwa n'ibiheri bikwira ku mubiri, aho byaje hagatukura kandi hakaryaryata. Ibiheri bimwe muri ibyo bizamo amazi imbere, bigahishira kandi akenshi bikameneka cyangwa bikaza ariko ntibihishire neza nyuma y'iminsi bigahoka aho byari biri hagasigara inkovu. Ibindi biheri biza hagati y'iminsi 3-4 ugereranije. (Abana benshi hejuru y' ibyo bimenyetso usanga bafite umuriro, inkorora, kubura ubushake bwo kurya no kugira umunaniro igihe ibiheri biba bitangiye kuza n'umunsi ubanziriza ko ibiheri biza). Ibimenyetso by'ibihara bishobora no kuza ari bike cyane, mbese wabirwara ukazana ibiheri bihishiye bike. Iyo ibiheri byamenetse ntawe uba ushobora kwanduza.
Mukwirinda iyi ndwara ni uguterwa urukingo rwakabuhariwe rwabugenewe.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:
Kugira umuriro igihe ibiheri biba bigitangira kuza.
Ibiheri biryaryata.
• Ibiheri by'ibihara bishobora no kuza mu kanwa.
• Kubababara umutwe.
• Inkorora.
• Kumva udashaka kurya.
• Kugira umunaniro ibiheri bitangiye kuza cyangwa umunsi ubanziriza ko ibiheri bitunguka.
Kwivura
• Ibihara kenshi birikiza urebye nko hagati y'icyumweru 1-2
• Umwana agomba kuguma mu rugo hagati y'iminsi 5-6, kugeza ubwo ibihara biba byamaze kuma.
• Mu kugabanya umuriro mwakoresha ibinini bigabanya kubyimbirwa n'umuriro, kwambara imyenda yoroshye no kuba mu cyumba kirimo umwuka ukonje.
• Wishima mu bihara, ni biba ngombwa uce inzara kandi ni joro wambare ga.
• Kubw' uburyaryate wakoresha umuti banywa wa antihisitamini.
• Amavuta yo gusiga ku bihara wayabonera muri farumasi nta rupapuro rwanditswe na muganga
bisaba agabanya uburyaryate. Ntibyemewe gusigaho amavutaya korutizone.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
Utwite kandi utarigeze urwara ibihara ukaba uheruka guhura n'umuntu wari urwaye ibihara.
• Aribwo ukimara kubyara kandi wowe/cyangwa ari uruhinja rufite ibimenyetso by'ubwo burwayi.
• Uburyaryate bwabwo bukugoye, kandi n'amavuta avura ibihara ntacyo yakumariye. Iyo ari
ngombwa muganga mukuru aba ashobora kugenera umuntu umuti ugabanya uburyaryate.
• Ibiheri biri ku mubiri/ibyamenetse bisa ni ibyabyimbagatanye mbese byahishiye cyane, biri guhinda umuriro na /cyangwa bivirirana.
Wongeye kugira umuriro.
• Ibimenyetso by'uburwayi bitagabanuka kandi wagerageje kwivurira mu rugo.

0 Comments: