02 December, 2014

Filled Under: ,

DORE IMPAMVU ZITERA KUNUKA IGIKARA!

TUMENYE BYINSHI KU NDWARA ABENSHI BAKUNZE KWITA "KUNUKA IGIKARA"
IKIBAZO CY'UMUKUNZI WA BAZA MUGANGA: mfite imyaka 21 nkaba ndumuhungu mfite ikibazo cyo kunuka mukwaha.
ngira isuku ihagije ariko byabaye ibyubusa.
ese biterwaniki? ese birakira?
Amazina yanjye nibanga rikomeye
Murakoze! to: "bazamuganga1@gmail.com" <bazamuganga1@gmail.com>

IGISUBIZO:
Kimwe n'uyu mugenzi wacu, usanga hari abafite ikibazo
kibabangamiye bo ubwabo ndetse n’ababegera bitewe n’umwuka mubi ubaturukaho ari byo bamwe bita KUNUKA IGIKARA. Icyo kibazo cyo kugira umwuka mubi usanga abantu batandukanye baba batazi intandaro yabyo akaba ari kubw’izo mpamvu twagerageje kubashakira iby'iyi ndwara tubyitondeye kugirango abantu basobanukirwe mu buryo bwuzuye impamvu zitera gusohora umwuka mubi cyangwa KUNUKA IGIKARA ndetse n’icyakorwa ngo umuntu abyirinde.

IMPAMVU ZITERA KUNUKA IGIKARA:
Icyuya cy’umuntu cyo ubwacyo ni kimwe mu bishobora kuba impamvu

Icyuya gishobora kuba intandaro yo kunuka igikara
zatuma umuntu agira uwo mwuka utari mAwiza kuko ubusanzwe icyuya cy’umuntu ntikigira impumuro ariko iyo kibaye ku ruhu rw’umuntu igihe kirekire, udukoko tuba ku ruhu tuzwi ku izina rya bagiteri(bacterie) dukoresha ibiri muri icyo cyuya nk’ibiribwa byatwo bityo natwo tugasohora umwuka unuka nabi cyane.
 IMIKORERE Y'IMVUBURA ziba mu muntu cyane



ICYUYA MU KWAHA
IMIKORERE Y'IMVUBURA ZO MUNSI Y'URUHU cyane izo mu kwaha mu mayasha cyangwa se no mu gitsina na zo zishobora kuba imwe mu mpamvu zituma umuntu asohora umwuka mubi cyane kuko iyo izo mvubura ziherereye aho tumaze kuvuga nyine, zivubura ibyuya birimo poroteyine n’ibinure(sebum) bitunga udukoko two ku uruhu rwo mu kwaha ndetse no mu gitsina bityo natwo aho turi kuko twabonye ikidudutunga, tugasohora imyanda ifite umunuko ari nabyo bikururira uwo biriho umunuka.
 ISUKU NKEYA KU MUBIRI ndetse no mu MYENDA nayo ni imwe mu mpamvu

ISUKU NKE MU BYAMBARWA
zitera umuntu gusohora umwuka mubi. Nk’abantu batajya bakunda kugirira isuku imyenda y’imbere ntibayimesa kandi ntibayihindure buri munsi ( nk’amasogisi, amakariso, isengeri, isutiye, amasogisi, n’ibindi) bibatera kugira umwuka mubi kuko biba byahuriranye n’ibyuya bigasohora umwuka mubi.

Hari IBIRIBWA n’IMITI bimwe na bimwe bigira uruhare mu gutuma

IBIRIBWA BIMWE NA BIMWE BITERA KUNUKA IGIKARA
umuntu agira impumuro mbi kuko iyo
IMWE MU MITI ITUMA UMUNTU ASOHORA UMWUKA UMBI umuntu ari kubira ibyuya bisohoka bifite umwuka mubi.Urugero rw'ubwoko bw’ibiribwa aha twavuga nka Tungurusumu ndetse n’imiti imwe n’imwe isohokera mu ruhu bityo bigatanga impumuro mbi igihe biri gusohoka.

IBYAKORWA MU KURWANYA IMPUMURO ITARI NZIZA:
Icyambere ni ukwirinda ibintu byose bituma umuntu agira impumuro mbi agerageza gukaraba umubiri wose byibura rimwe ku munsi akoresheje amazi meza n’isabune kandi mu koga akibanda cyane cyane ahantu aba azi habira ibyuya cyane kurusha ahandi nko mu birenge, mu kwaha n’ahandi.

Icya kabiri ni ukwambara buri munsi imyenda imeshe yemwe n’itagaragara y’imbere akitwararika isuku yayo, ayihindura buri munsi ayimeshesha amazi meza n’isabune, ku muntu watangiye kugira ikibazo cyo gusohora umwuka unuka akagerageza kumesa imyenda y’imbere yifashishije amazi ashyushye ndetse ababishoboye bakanayitera ipasi.
Indi nama ya turangirijeho ihabwa abantu bafite ikibazo cyo kubira ibyuya binuka bikabatera kurangwa n’impumuro mbi, ni ugukoresha imiti irinda umuntu kubira ibyuya byinshi kandi nibisohotse bigasohoka bifite impumuro nziza cyane cyane ko iyo miti ibuza udukoko tuba ku ruhu gukura vuba vuba, ibi bikaba bikorwa cyane ku bantu barenze ikigero cy’ubugimbi n’ubwangavu. Tukaba twabibutsa ko inama zose zatanzwe hejuru ziramutse zinaniranye ufite ikibazo cyo kubira ibyuya binuka akagumya akanuka yajya kwa muganga bakamuha umuti uvura kiriya kibazo kandi rwose birakira.
TWIYIBUTSE ICYO UMUNTU YAKORA KUGIRANGO YIRINDE KUNUKA IGIKARA:
1. Gukaraba umubiri wose nibura rimwe ku munsi,
2. Gukoresha imiti irinda umuntu guhumekera mu ruhu cyane (antirespirant)
dore ko ngo imwe muri yo ibuza udukoko tuba ku ruhu gukura vuba vuba bikaba bikorwa cyane cyane ku bantu barenze ikigero cy’ubugimbi n’ubwangavu,
3. Kwambara imyenda imeshe buri munsi kandi yarafurishijwe amazi ashyushye ikanahita iterwa ipasi,
4. Koza ibirenge buri gihe uko ugiye kwambara inkweto, ukabihanagura, byaba na ngombwa ugakoresha umuti ukurinda udukoko dutera ibimeme,
5. Kwambara inkweto zifunguye n’amasogisi adashyuha ngo atange icyuya,
6. Kwirinda ibiribwa ukeka ko biturukaho iyi mpumuro mbi.

0 Comments: