03 February, 2015

Filled Under: ,

Indwara ziterwa n'ururondwe ushobora kuzirinda, kuzivura, reba igihe biba ari ngombwa kujya kwa muganga.


INDWARA ZITERWA N'URURONDWE: Indwara ziterwa n'ururondwe ni indwara zikunze kugaragara cyane ku isi akenshi ziba zatewe no kurumwa n'indondwe. Izi ndwondwe rero tukaba tuzisanga ahantu henshi hatandukanye , haba mu mashyamba cyangwa se no ku nyamaswa tworora mu ngo zacu. Ururondwe  iyo rukurumye rushobora kugushyiramo udukoko dutera indwara runaka, mbese nk'uko umubu utera mu muntu udukoko dutera malariya iyo umurumye. Bikaba rero ari iby'ingenzi ko tumenya iby'utu dukoko mu rwego rwo kwirinda n'indwara ziduturukaho.
Dore icyo wakora: Mu gihe ugenda mu byatsi cyangwa mu ishyamba ujye wambara bote n'amapantaro afite amaguru
maremare. Ipantaro uyicengeze mu masogisi. Wambare imyenda ifite amabara yerurutse kugira ngo nihajyaho ururondwe uhite urubona. Mbere yo kwinjira mu nzu banza ukungute imyenda. Banza urebe niba nta rurondwe rwafashe ku mubiri, nusanga ruriho urukureho. Indondwe zishobora gufata ku bantu zivuye
ku nyamaswa zo mu rugo.

Kwivura iyi ndwara:
• Ikureho ururondwe ukoreshe intoki ufate hafi hashoboka hanyuma urushiture. Irinde gusyonyorera ururondwe ku mubiri. Muri farumasi haba hari ibikoresho byabugenewe byo gukuraho ururondwe.
• Oza aho ururondwe rwakurumye ukoresheje umuti wica mikorobe.
• Mu gihe wabyimbiwe cyangwa ufite uburibwe ushobora gukoresha barafu, byaba ngombwa ugakoresha imiti igabanya ububabare.
• Reba uko umubiri ukomeza kumera. Aho rwakurumye haratukura kandi kuri uwo munsi hararyaryata ariko bihita bishira.
Itabaze ibitaro  cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Iruhande rw' aho rwakurumye harushaho kubyimba, bigeze kuri sentimetero 5, kabaye nk'agaheri k'uruziga. Agaheri kari aho warumwe gashobora kuguma gasa ahandi.
Ugize umuriro nyuma yo kurumwa n'akarondwe ukagira iseseme, ukababara umutwe cyangwa ubabara ku mavi ukabona hari igice cy'umubiri kitari gukora neza.

0 Comments: