20 October, 2015

Filled Under: ,

Indwara yo kugorama kw'igitsina. Ese biterwa n'iki? bivurwa bite? ninde ufite ibyago byo kugorama igitsina?

Indwara yo kugorama kw'igitsina
Peyronie's Disease cyangwa se kugorama kw’igitsina cy’umugabo ni indwara igaragazwa no kugorama bikabije kw’igitsina cy’umugabo, iyi ikaba ari indwara yavumbuwe bwa mbere n’umuganga uvura indwara zibagwa wo mu gihugu cy’Ubufaransa, ari we Francois de la Peyronie, hari ahagana mu mwaka wa 1743.

Kugeza ubu nta muntu uzi neza ikintu gitera iyi ndwara. Cyakora, abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere bo batekereza ko iyi ndwara yaba iterwa n’impanuka ikabije yaba yageze ku gitsina, cyane cyane nko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ikoresheje ingufu nyinshi cyane zikabije.

Bakomeza bavuga ko hari abagabo bamwe bagira ibitsina bigoramye ariko kugorama kwabyo bidaturutse kuri iyi ndwara ahubwo ugasanga ari ko bameze mu buryo bwa karemano. Ariko kandi ngo uko byaba bimeze kose, kugorama kw’igitsina cy’umugabo bitera ububabare bukabije mu gihe umugabo akora imibonano mpuzabitsina ndetse bigatuma igitsina cy’umugabo kigaragara nk’aho ari gito mu burebure nyamara Atari ko bimeze. Iyi ni nayo mpamvu ituma abagabo bafite iki kibazo bashaka ubufasha kwa muganga kugira ngo barebe ko igitsina cyabo cyagororoka.
Mu ngaruka ziterwa n’iyi ndwara,harimo kugira imikorere mibi y’igitsina mu bijyanye no gufata umurego, kwihina ndetse no gukomera bikabije kw’igitsina cy’umugabo, kwigunga bitewe no kutiyumva neza mu muryango.
Kugeza ubu rero hari uburyo butari ukubagwa bwavumbuwe bwo gukosora iki kibazo. Ubwo buryo bukaba bukoresha akantu kameze nk’insimburagingo bita extenseur du penis gatuma igitsina kigororoka. Ubu buryo bubasha gukosora iki kibazo ku rugero ruri hagati ya 40 na 70 ku ijana.
Mu bushakashatsi yakoze, Dr. Wendy avuga ko ku bagabo bafite igitsina kigoramye, byaba ari karemano cyangwa bituruka ku ndwara ya ‘peyronie’ ari ngombwa kujya kwa muganga mu bihe bikurikira:
-Igitsina cyawe kikubabaza cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
-Mu gihe ubabara igitsina gifashe umurego
-Mu gihe wumva iki kibazo kikubangamiye
Tukaba rero tukugira inama yo kugana kwa muganga niba ufite iki kibazo kugira ngo uhabwe ubufasha.

0 Comments: